Ubwongereza bwashyize bwemera ko buri kuganira n’abataliban
Bimaze igihe bivugwa ko ubwongereza bwaba bukorana ibiganiro by’ibanga n’abarwanyi b’abataliban baba mu majyaruguru ya Afghanistan. Kuri uyu wa kane ministre ushinzwe ububanyi n’amahanga w’ubwongereza William Hague yemeye ku mugaragaro ko ubwongereza buri kugirana ibiganiro n’abataliban.
Mu ruzinduko William Hagua arimo muri Afghanistan kuva kuri uyu wa kane niho yemereye thesun ko ubwongereza buri kuvugana n’indwanyi z’abataliban kugirango barebe ko batanga amahoro muri iki gihugu cyashegeshwe n’intambara.
Ubusanzwe abataliban ni umwanzi ukomye w’abongereza, ndetse ubwongereza bufiteyo ingabo 9,500 ziri mu mutwe wa NATO zagiye guhashya uyu mutwe kuva mu myaka 2 ishize, ariko byarabananiye.
William Hague ati:”Njyewe na David Cameron twagerageje kumvisha na USA ko uyu muti nubwo urura (ukarishye) ariko ariwo muti urambye, kuko intambara muri Afghanistan ntiyoroshye.”
Mubyo abataliban basaba harimo kurekura bamwe mu bakuru babo bafunzwe n’amerika muri gereza Guatanamo, naho abongereza bo bakabasaba kumvikana na Leta bashyizeho ya Karzai bakareka ubwicanyi muri Afghanistan.
Hague niwe mu ministre wambere w’ubwongereza wemeye kumugaragaro ko ubwongereza buri mu biganiro by’amahoro mw’ibanga n’abayobora umutwe w’abataliban udashaka leta ya Hamid Karzai ushyigikiwe n’ubwongereza na babyara babo b’abanyamerika.
umuseke.com
1 Comment
iyi ishobora kuba ari insinzwi ku bihugu bihuriye muri NATO,kuko mbere bavugaga ko bidashoshoboka gushyikirana n’aba terroristes!
Comments are closed.