Digiqole ad

Kadhafi ngo ntatewe ubwoba n’urupfu, azarwana kugera ku ndunduro

Colonel Mouammar Kadhafi, umukuru w’igihugu cya Libya yashimangiye ko atazigera arekura ubutegetsi n’ubwo akomeje kotswa igitutu n’amahanga. Mu butumwa yatangiye kuri television ya Libya, Mouammar Kadhafi, yavuze ko adatewe ubwoba n’urupfu kandi ko urugamba mu kurwanya abanyaburayi (Occident) rutazigera ruhagaraga.

Colonel Mouammar Kadhafi, umukuru wa Libya
Colonel Mouammar Kadhafi, umukuru wa Libya

Muri ubu butumwa bwe, Kadhafi yagize ati: “Tuzatsimbarara ndetse n’urugamba ruzakomeza kugera ku ndunduro . Ntituzigera dutsindwa.”

Colonel Kadhafi atangaza ubu butumwa, ngo yashakaga no guha icyubahiro umuryango wa Khouildi Hmidi, watikiriye mu nzu yabo ubwo ingabo z’umuryango wa OTAN zabagabagaho ibitero ku wa mbere tariki ya 20 Kamena 2011.

Ibi bikaba byarabereye ahitwa Sorman mu birometero 70 uvuye mu burengerazuba bw’umurwa mukuru Tripoli. Abantu bagera kuri 15 nibo batikiriye muri kiriya gitero cya OTAN. Ubusanzwe Khouildi Hmidi ni inkoramutima ya Kadhafi mu bijyanye na politiki.

Kadhafi aranagira ati: “Nta mishyikirano mugomba kugirana natwe nyuma yaho mutwiciye abana. Mwebwe abanyaburayi ahubwo mushobora gusubiza akarenge inyuma. Nta bwoba dufite. Ntidushaka abatubeshaho cyangwa se abaturokora.”

Mu ijwi rye ryuje uburakari, Kadhafi yagize ati: “Ni burenganzira ki bubemerera kurasa abanyapolitiki n’imiryango yabo?” Uyu mukuru wa Libya, ibi ngo abishingira ku kuba inzu ya Khouildi Hmidi yaragabweho ibitero inshuro zigera kuri enye zose. Kadhafi ati: “Baramushakaga kuko ari intwai cyane (Khouildi Hmidi). Bamubuze mu biro bye, bahisemo kujya kumwicira iwe mu rugo.”

Kadhafi akaba asaba umuryango w’abibumbye (ONU) ko wakohereza abashinzwe iperereza kuri iriya nyubako ya Khouildi Hmidi yasenywe, kugira ngo birebere neza uburyo ari inyubako y’abaturage, aho kuba inkambi ya gisirikare nk’uko umuryango wa OTAN ubitangaza.

Kadhafi yabwiye abanyaburayi (Occident) ati: “Tuzahaguma, tuzatsimbara kandi ntituzigera twiyoroshya. Mwebwe nimukomeze mutere ibisasu byanyu, yaba mu myaka ibibiri, itatu, icumi cyangwa se ijana.”

Colonel Mouammar Kadhafi arangiza agira ati: “Icyubahiro ku muryango wa Khouildi Hmidi nderse n’ikuzo kuri twe.”

Ferdinand Uwimana
Umuseke.com

4 Comments

  • komera muzehe wetu kadafi, aba barugigana barakwikomye me ntacyo bazagutwara, abategetsi bo muri africa bagize ibitekerzo nkibyawe africa yatera imbere, aho wagejeje ribiya ntekerezako unavuyeho bariya bakurwanya ntago bazahagera?

  • congratulation king of kings ,even if they kill you , your fight full will still live . “them creazy ,chase those babyons out of town”

  • Ni akumiro! ibi ni byo bita deux poids deux mesures”
    ONU ntabwo ifata kimwe abazungu n’abirabura.

  • onu ivugira abazungu cyane kubera ko nibo bayishyizeho.kadhaffi ntugire ubwoba imana yakuremye niyo izagutwara kandi mu cyubahiro.nu kugusabira kandi turabikora kubera ibintu byiza wakoreye abanyafrika ,nubwo bagutereranye.allah arikumwe nawe.

Comments are closed.

en_USEnglish