Digiqole ad

Umunsi w’ubwigenge muri Congo abasirikare barenga 6000 bategerejwe i Lubumbashi!

Tariki ya 30/06/1960, nibwo Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo yabonye ubwigenge. Muri uyu mwaka wa 2011, umunsi mukuru wo kwizihiza iyo sabukuru uteganijwe kubera mu mujyi wa Rubumbashi aho abasirikare bagera ku 6000 ari bo bateganyijwe mu kwizihiza uwo munsi ufite amateka akomeye mu buzima bw’icyo gihugu. Iyi gahunda yo kwizihizauyu munsi igenda ibera mu mijyi itandukanye ya Kongo, kuko muri 2008, uyu munsi wizihirijwe muri Kananga, 2009 i Goma, 2010 wizihirizwa i Kinshasa, 2011 uzabera Lubumbashi.

Abasirikare barenga 6000 bategerejwe i Lubumbashi
Abasirikare barenga 6000 bategerejwe i Lubumbashi

Perezida wa RDC Joseph Kabila
Perezida wa RDC Joseph Kabila

Lubumbashi ntizakira basirikare basaga 6000 gusa, ahubwo iznakira abashyitsi batandukanye, abahagarariye ibihugu byabo muri Kongo n’imiryango mpuzamahanga, abayobozi b’inzego nkuru za leta, harimo na President wa RDC Joseph Kabila.

Nk’uko byatangajwe n’umwe mubari gutegura gahunda y’uriya munsi akaba ari n’umuyobozi w’umujyi wa Lubumbashi,  M. Jean- Oscar Sanguza,  avuga ko hateganyijwe akarasisi kazaba kagizwe n’ingabo 6000, kakazabera mu mujyi wa lubumbashi, ahitwa la grande place de la Poste, akaba ari mu mujyi rwagati wa Rubumbashi.

Lubumbashi, niwo mujyi mukuru w’intara ya Katanga, abakongo man barivugira ko ku ya 30/06/2011 izaba yabaye ihuriro ry’isi yose, kubera gahunda iteganyijwe kuri  uwo munsi yo kwizihiza isabukuru ya 51 icyo gihugu kibonye ubwigenge.

Ikindi ni uko uwo mujyi ufatwa nk’umujyi wa kabiri nyuma ya Kinshasa,  uzakira abashyitsi bakomeye harimo n’umukuru w’igihugu cya Kongo.

Umuseke.com

6 Comments

  • go ahead DRC mon pays de n…. and 4 u members of Umuseke editorial committee. congs bros!

  • tubifurije kuzagira umunsi mwiza no kuarangiza ibibazo by’umutekano birangwa mu burasirazuba bw’igihugu.

  • Ikibazo iyo izi ngabo zihuye n’izindi haba iza nkunda, mai mai, LRA,RPA,FDRL iza angola n’izindi ngabo zose amaguru ziyabangira ingata niba bataratojwe kurwana niba nta ntwaro bagira twayobewe impavu zibona abandi basirikare zigahunga yewe nibashake bazazane ibihumbi 100 bahora ari ba katanyama tuu

  • Abacongomani n’ibikabyo wee!!uramubona!!

  • God bless u CONGO AND YOURS!!! courage reka kumva abashinyaguzi!!! kuko urusha benshi mu kwibuka akababaro,agahoto,nubusambo bwa bazungu birukanwe na bana bawe!!!!que Dieu Benis le RDC

  • OH!!!!!!!!!MY GOD BLESS U DRC.

Comments are closed.

en_USEnglish