Uyu mugabo ubusanzwe ugaragara nk’umunyabukana n’ubukaka , byatunguye benshi kubona amarira amushoka ku matama amaze kubwirwa ko ariwe wongeye gutorerwa kuyobora igihugu cy’Uburusiya kuri iki cyumweru nijoro. Putin yahise atangaza ko intsinzi ye ari iyo gutuma igihugu cyabo kitazagwa mu bushobozi bw’umwanzi, atigeze atangaza yeruye. Abatavuga rumwe nawe, ntibemeye ibyavuye mu matora ndetse bari bateganyije imyigaragambyo […]Irambuye
Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu inkubi y’umuyaga yanyuze muri Leta ya Indiana, Kentucky, Alabama, Ohio zo muri USA. Uyu muyaga ukase washenye amazu, amashuri, gereza, ibitaro, wahanaguye umugi wose wa Henryville ku ikarita nkuko byatangajwe na Associated Press. Kugeza ubu abantu bagera kuri 28 bamaze kwitaba Imana, abandi benshi cyane bakaba bataraboneka nyuma […]Irambuye
Ibyangombwa by’amavuko bya president wa America Barack Obama byaba ari ibihimbano nkuko byemejwe na Joe Arpaio umupolisi w’inzobere mu guperereza muri Leta ya Arizona. Sheriff Joe Arpaio umwe mu bazwi cyane mu bucukumbuzi mu gipolisi cya America, yatangaje ibyavuye mu iperereza amazemo amezi menshi ku mpapuro z’amavuko za Obama. Atangaza ibyavuye mu bushakashatsi bwe, Joe […]Irambuye
Ubuyobozi bwa Paikistan bwashenye inzu yabagamo mu gihe kinini Osama bin Laden mbere y’uko ayicirwamo n’aba commando b’ingabo za America. Gusenya iyi nzu iri mu gace ka Abbottabad, kuri Pakistan cyaba ari ikimenyetso ko batifatanyije na gato n’uriya mugabo w’agahanga kashakishwaga kurusha ak’undi wese ku Isi. Abakozi bakaba barangije gusenya neza iyi nzu iherereye mu […]Irambuye
Byemejwe na Leta ya Africa y’epfo ko Nelson Mandela yavanywe mu bitaro kuri iki cyumweru nyuma yaho yari yajyanywe mu bitaro kubera ikibazo cyo mu nda. Uyu mukambwe ufatwa nk’intwari ya Africa, kwa muganga ngo basanze nta kibazo gikomeye yari afite nkuko byemejwe n’ibiro bya Jacob Zuma President wa Africa y’epfo. Mandela, 93, yakorewe ikizami […]Irambuye
President Obama wa USA yasabye imbabazi abaturage ba Afghanistan zo kuba abasirikare ba Amerika bari muri kiriya gihugu baratwitse igitabo gitagatifu cya Coran. Mu ibaruwa Obama yandikiye president Hamid Karzai wa Afghanistan, yasobanuye ko ibyakozwe n’ingabo ze abyicuza cyane, kandi ko ari ikosa rikomeye. Imyigaragambyo yamagana kiriya gikorwa cyakozwe n’ingabo za Amerika mu ntangiriro z’iki […]Irambuye
Inyeshyamba za Justice and Equity Movement (JEM) zatangaje ko zarekuye ingabo 49 ziri mu butumwa bw’amahoro bwa UNAMID nyuma y’uko ngo bari bazifashe kubera kubinjirira mu gace nta ruhushya. Umuvugizi wa JEM Gibreel Adam Bilal yabwiye Sudan Tribune ko abasirikare 41 bo muri Senegal umwe wo muri Yemen, umwe wo muri Ghana n’umupolisi w’umunyarwanda Rwanda […]Irambuye
Agahungu k’imyaka 7 kavuka mu bwogereza mu mujyi wa Hull, ababyeyi bako bahamagajwe n’ihuri kigamo kubera gushinjwa irondaruhu kuri bagenzi bako birabura. Aka gahungu kitwa Elliott Dearlove karashinjwa kuba kabarajije mugezi wako bigana kati : « Urirabura kuko ukomoka muri Africa ? » nyamara uyu kabazaga nubwo yirabura iyo Africa ngo ashobora kuba atanayizi. Aya magambo akaba ngo yarafashwe […]Irambuye
Kuri iki cyumweru imfungwa 44 zahitanywe n’imirwano yahanganishije izigera kuri 300 kuri 3000 bafungiye muri gereza iherere mu majyaruguru ya Mexique,mu gace ka Monterrey. Imfungwa zo mu matsinda abiri,akomoka mu duce tutumvikana zarwaniraga kujya mu gice cyiza (icyumba) mu biri muri iyi gereza. Imfungwa zimwe zateye bagenzi babo ubwo bari baryamye ahantu hatandukanye, maze bakoresheje […]Irambuye
Nk’uko bigenda muri Kiliziya Gatholika, iyo Nyirubutungane Papa (umushumba wa Kiliziya), ageze mu gihe yiyumvamo intege nke zo kuyobora ashyiraho akanama kazatora umusimbura. Kuri uyu wagatandatu, tariki ya 18 Gashyantare, ku kicaro cya Kiliziya Gatulika i Roma kuri bazilika yitiriwe Petero, ni bwo Joseph Ratszinger (Papa Benedigito XVI) yahaye umugisha abandi bayobozi bakomeye muri Kiliziya […]Irambuye