Digiqole ad

Soudan: Inyeshyamba zarekuye ingabo za UNAMID zari zarafashe

Inyeshyamba za Justice and Equity Movement (JEM) zatangaje ko zarekuye ingabo 49 ziri mu butumwa bw’amahoro bwa UNAMID nyuma y’uko ngo bari bazifashe kubera kubinjirira mu gace nta ruhushya.

Zimwe mu ngabo ziri mu butumwa bwa UNAMID/Photo Internet
Zimwe mu ngabo ziri mu butumwa bwa UNAMID/Photo Internet

Umuvugizi wa JEM Gibreel Adam Bilal yabwiye Sudan Tribune ko abasirikare 41 bo muri Senegal umwe wo muri Yemen, umwe wo muri Ghana n’umupolisi w’umunyarwanda Rwanda barekuwe nyuma y’uko bari barafashe kuva ku cyumweru nubwo byatangiye gutangazwa kuwa mbere.

JEM ariko ivuga ko yagumanye abandi batatu b’abanya Soudan ngo kuko bakorera inzego z’umutekano za Soudan.

Izi ngabo, nkuko byatangajwe na Gibreel Bilal, zafashwe ku cyumweru zijyanwa ahitwa Shaqiq Kar mu birometero 300 uvuye ahitwa El Fashir umurwa mukuru wa Darfur y’amajyaruguru.

Uriya muvugizi wa JEM avuga ko baretse izi ngabo zaje kubungabunga amahoro zikagenda kuko ngo basanze uwari uziyoboye yarinjiye mu gace kagenzurwa n’inyeshyamba za JEM atabizi neza.

Ubuyobozi bw’ingabo za UNAMID bukaba bwatangaje ko bwababajwe cyane n’igikorwa cya ziriya nyeshyamba, ndetse ko bugiye gukora ibishoboka n’abo batatu basigaranywe n’inyeshyamba bakarekurwa.

Umuvugizi w’ingabo za UNAMID akaba yongeyeho ko abo bagabo batatu bagifashwe ari abakozi ba UNAMID Atari abakozi ba b’inzego z’iperereza za Soudan.

Ifatwa ry’iri ngabo ngo ryaba ryari rigamije kweguza Ibrahim Gambari

Umwe mu bayobozi bakuru ba UNAMID Prof IbrahimGambari ngo nitiyifuzwa na gato n’izi nyeshyamba za JEM. Ndetse umuvugizi wa JEM akaba yatangaje ko JEM isaba umunyamabang amukuru wa loni (UN) Ban Ki Moon kwirukana Gambari kuko atifuzwa muri Soudan.

Inyeshyamba za JEM zikaba zarababajwe n’uko umukuru wa UNAMID Prof Gambari muri nyakanga umwaka ushize yashyize umukono ku masezerano nk’umuhuza hagati ya Leta ya Soudan n’umutwe wa LJM (Liberation and Justice Movement) amasezerano adaha agaciro inyeshyamba za JEM.

Ku bw’izi mpamvu inyeshyamba za JEM ngo ntizishimira na gato prof Gambari, zikamufata nk’umuntu ubogama mu murimo ashinzwe wo kuyobora ingabo zaje kubungabunga amahoro.

UNAMID yashinzwe mu 2007 nk’ingabo ziri mu butumwa bwa loni (UN) bwo gukingira abaturage bari mu kaga.

Jean Paul GASHUMBA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • mutohoze se mutubwire uwo munyarwanda bari bafashe muzima

  • ni byiza kuba babarekuye bazarebe nuko nabandi barekurwa

  • Nkumare impungenge.Umupolisi(UN police advisor)nawe baramurekuye arakora imirimo ye nta kibazo ubundi azane akayabo gasaga 50,000 dollars dutere imbere.

  • Niba harimwo umunyarwanda nataha bazamupige abasirikare 46 babafata bazima kweri apu

Comments are closed.

en_USEnglish