Digiqole ad

Mexique: Infungwa zahanganiye muri gereza hapfamo 44

Kuri iki cyumweru imfungwa 44 zahitanywe n’imirwano yahanganishije izigera kuri 300 kuri 3000 bafungiye muri gereza iherere mu majyaruguru ya Mexique,mu gace ka Monterrey.

Guhangana ku bavandimwe b'imfungwa zapfuye n'abapolisi hanze ya gereza yabereyemo guhangana
Guhangana ku bavandimwe b'imfungwa zapfuye n'abapolisi hanze ya gereza yabereyemo guhangana

Imfungwa zo mu matsinda abiri,akomoka mu duce tutumvikana zarwaniraga kujya mu gice cyiza (icyumba) mu biri muri iyi gereza.

Imfungwa zimwe zateye bagenzi babo ubwo bari baryamye ahantu hatandukanye, maze bakoresheje imbunda, amabuye n’ibyuma bica imfungwa ngo n’ubundi bari basanzwe bahanganye aho muri gereza.Imfungwa zari zateye izindi,zahise zitwika matera kugira zitabona uko zihunga.

N’ubundi iyi gereza yo mu gace ka Monterrey isanzwemo umubyigano kuko mugihe igenewe imfungwa 1.100 ubu ibarirwamo imfungwa 3.000 nkuko tubikesha AFP.

Icyumba kigenewe imfungwa esheshatu ngo kibamo imfungwa 30.Ibi bigatuma imfungwa zitumvikana zishobora kwibona zifungiye hamwe,bityo bigakurizamo guhanganira imyanya myiza.

Ubwo bamwe mu babyeyi b’imfungwa bamenyaga ko habayeho guhanga,hakagira n’abahasiga agatwe, mu marira menshi n’ahise baza kubaza abayobozi impamvu yabiteye.

Igikorwa nk’iki si ubwambere kibayeho muri Mexique, tariki ya 13 Ukwakira umwaka ushize, imfungwa zitumvikana zatanye mu mitwe barindwi barahagwa 12 bajyanwa mu bitaro kubera gukomereka bikomeye.

NGENZI Thomas
UM– USEKE.COM

en_USEnglish