12 – Mata, Algeria — Ahmed Ben Bella, impirimbanyi y’ubwigenge, yabaye kandi president wa mbere w’igihugu cya Algeria yitabye Imana mu rugo rwe i Alger ku myaka 95 y’amavuko. Kugeza ubu, abo mu muryango we no muri guverinoma ya Algeria ntawuratangaza impamvu y’urupfe rwe, nubwo ngo izabukuru zitaburamo. Inshuro ebyiri mu kwezi gushize iyi ntwari […]Irambuye
Ikibazo cya Gen Bosco Ntagada, kimaze kuba agatereranzamba ku gihugu cya Congo Kinshasa. President Kabila yahagurutse i Kinshasa aje mu kibazo cy’ingabo zahoze muri CNDP zigahuzwa n’iza Leta, mu minsi ishize zavuye mu gisirikare kubera imibereho mibi zisangira Bosco Ntaganda, uru ruzinduko akaba yari yaje ku kibazo cya Bosco Ntaganda wigize akari aha kajya he? […]Irambuye
Raymond Aubrac, wabaye umwe mu bashishikarije ishingwa ry’imitwe yo kubohoza Ubufaransa bwari bwaraguye mu maboko y’ingabo z’Abadage b’Abanazi, icyo gihe hari mu Ntambara ya 2 y’Isi, yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa kabiri ku myaka 97 akaba yaguye mu Bitaro bya gisirikare biri i Paris, nk’uko byatangajwe mu gitondo cy’uyu wa gatatu tariki ya […]Irambuye
Archbishop wa Kampala, Dr Cyprian Kizito Lwanga, yasabye President Yoweri Museveni ko mu mahoro meza yarekura ubutegetsi mu 2016, ko ariyo mpano nziza yaba ahaye abaganda. Ibi kandi byasabwe n’abihayimana bo mu idini ry’abangilikani, Bishop Zac Niringiye nawe yavuze ko byabera byiza Museveni kurekura ubutegetsi manda ye irangiye kuko yajyana icyubahiro. Abo bihayimana bombi, bakaba […]Irambuye
Ku myaka 78, President Bingu wa Mutharika yitabye Imana nkuko bamwe mu baganga bamukurikiranaga ndetse na bamwe mu ba ministre babitanarije BBC kuri uyu wa gatanu tariki 06 Mata. Bingu wa Mutharika yaraye yitabye Imana mu ijoro ryakeye azize indwara y’umutima, kuwa kane tariki 05 Mata bivugwa ko yituye hasi umutima we uhagaze agahita ajyanwa […]Irambuye
Ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango w’abibumbye burerekana ko umugabane w’Africa n’uwa Aziya, mu myaka 40 iri imbere abayituye bazaba bariyongereye cyane bitewe n’umuvuduko ukabije w’ubwiyongere bw’abaturage mu mujyi y’iyi migabane yombi. Icyegeranyo Umuryango w’Abibumbye wasohoye kuri uyu wa kane tariki 05 Mata, cyerekana ko abaturage batuye mu mijyi ku mugabane w’Afurika bazikuba inshuro eshatu.Bakava kuri miliyoni 414 […]Irambuye
04 Mata – Umugore ukiri muto wari wihambiriyeho ibisasu yabyiturikirijeho kuri uyu wa gatatu mu birori byaberaga munzu mberabyombi i Mogadishu ahitana abantu umunani barimo ushinzwe umupira w’amaguru muri iki gihugu ndetse n’umukuru wa komite olimpiki. Uyu mugore yaturikije ibisasu yari yiziritseho, ubwo Ministre w’intebe w’iki gihugu Abdiweli Mohamed Ali yari imbere abwira ijambo abagera […]Irambuye
Umukecuru w’umunyamerika w’imyaka 80 udafite ubumenyi buhagije mu gutwara indege kuwa kabiri tariki 03 Mata yabashije kumanura indege neza ayigeza ku butaka muri Leta ya Wisconsin,US, nyuma y’uko umugabo wari uyitwaye apfiriye muri iyi ndege iri mu kirere. Helen Collins ntiyagize igihunga mu gihe yamanuraga iyi ndege ku kibuga cyitwa Cherryland Airport, nubwo yabonaga ko […]Irambuye
Mu mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 02 Mata, inkongi y’umurire yibasiye inzu ndende cyane (skyscrapers) iri kuzuzwa mu mujyi wa Moscow mu gihugu cy’Uburusiya, nta muntu biratangazwa ko yaba yahitanywe n’iyi nkongi. Umuriro wahereye kuri ‘etage’ ya 67 (kuri metero 250 uvuye ku butaka) ifata n’ibindi bice by’iyi nzu, etage ya 66 na […]Irambuye
Kuba mu kuzimu (hell) ni imvugo ikoreshwa muri USA, abaho basobanura ko umuntu abayeho nabi cyangwa ari mu bibazo byinshi cyane, aha niho uwahoze ari igihangange muri NBA, Dennis Rodman ageze. Rodman winjijwe mu ruhando rw’ibihangange rwa NBA (NBA Hall of fame) umwaka ushize, ubu amerewe nabi cyane n’indwara n’amadeni nkuko byemezwa n’umwunganira mu mategeko. […]Irambuye