Vladmir Putin ubwo yamenyaga yongeye kuba President yarize
Uyu mugabo ubusanzwe ugaragara nk’umunyabukana n’ubukaka , byatunguye benshi kubona amarira amushoka ku matama amaze kubwirwa ko ariwe wongeye gutorerwa kuyobora igihugu cy’Uburusiya kuri iki cyumweru nijoro.
Putin yahise atangaza ko intsinzi ye ari iyo gutuma igihugu cyabo kitazagwa mu bushobozi bw’umwanzi, atigeze atangaza yeruye.
Abatavuga rumwe nawe, ntibemeye ibyavuye mu matora ndetse bari bateganyije imyigaragambyo ikomeye kuri uyu wa mbere mu murwa mukuru Moscow.
Putin wahoze ari intasi ya KGB (ibiro by’ubutasi bya Russia) we yavuze ko intsinzi ye ya 65% by’amatoye igaragarira buri wese, muri iki igihugu gituwe n’abaturage bagera kuri miliyoni 143.
Iyi ntsinzi igaruye Putin muri Kremlin (ibiro by’umukuru w’igihugu cy’Uburusiya) nyuma y’imyaka ine ari Ministre w’Intebe.
Uwari ahanganye na Putin, umu Communisiti Gennady Zyuganov yagize amajwi 17 % y’abatoye. Yavuze ko aya matora atayemeye ndetse ko yaranzwe n’uburiganya.
Putin nubwo aje guhangana n’ibibazo bitoroshye by’ubukungu na Dipolomasiya hagati y’Uburusiya bufatanyije n’Ubushinwa kuri Politiki y’Isi, yaba muri we ngo afite gahunda yo kwigaragaza nk’umubyeyi w’igihugu cy’Uburusiya (Pere de la Nation).
Kuri ariya marira yagaragaye kuri uyu mugabo ku buryo budasanzwe, umuvugizi w’ishyaka rye yatangaje ko yatewe n’uko hari umuyaga mwishi, usibye ko atanahakanye ko byaba ari ibyishimo byinshi byatumye asuka amarira.
Putin azinjira muri Kremlin ku nshuro ya gatatu. Bwa mbere hari tariki ya 7 Gisurasi 2000 ubwo yasimburaga Boris Yeltsin (witabye Imana mu 2007) kugeza mu 2008 nibwo Putin yasoje manday ebyiri yangirwa iya gatatu, mu ijambo rye yasize aciye amarenga ko yifuza kugaruka ubwo yavugaga ku cyerekezo 2020 mu bukungu yateguraga. President aba inshuti ye Dmitry Medvedev.
Yogeye gutorerwa indi mandat ya gatatu, araba komeje kuba ministre w’Intebe. Azagaragazwa nk’umukuru w’igihugu cy’Uburusiya mushya muri Gicurasi uyu mwaka.
Egide Rwema
UM– USEKE.COM
0 Comment
Ibitangaza : Kubona USA na Israel bishimira ndetse bakanafasha abarwanyi bizwi neza ko bashobora kuba bakorana na Al Qaeda. Kubona USA na Israel bari gushaka ndetse bakaba baranemeye ko ibikoresho byabo(puppets) bihirima kandi bazi neza ko “Intagondwa” zishobora guhita zitsinda amatora(kandi ni nako biri kugenda). Kubona Uncle SAM na “Chosen People of God” baha intwaro al Qaeda(Libya na Syria) Abareba hafi barakeka ko batazi ibyo bakora. Ukuri : Barashaka ko intagondwa zifata ubutegetsi hanyuma Israel igahita yereka amahanga ko ikikijwe n’intagondwa ko iramutse itagize icyo ikora ishobora gusibanganwa kw’ikarita y’isi. Ubwo Israel izahita itangira intambara ndende(hashobora kwifashishwa Nuclear arms) irawnye Iran, Egypt, Pakistan, Gaza… Abasoma”ubuhanuzi ” bwa bibiliya ubanza aka gakoryo karabihishe. Bazasome ubuhanuzi bwa Islam icyo bita Al Dajjal(anti-christo). Israel rero izahita igaragara nk’igihugu cy’igihangange ihite isimbura usa kuruwo mwanya(ruling state of the world).(ibaze impamvu USA idashaka gutera Iran kuko izi ingaruka bizagira k’ubuhangange bwayo ariko urebe ukuntu Israel ikomeje kubishyuhamo). Egypt yo yamaze kugotwa(Libya), Pakistan nayo iragoswe(Afghanistan na India), na Turquie nayo Ubu iragoswe.
yoh dis buriya ni byishimooooooo!!!cngtion sir!!
uriya mugabo ndamwemera cyane kuko adakunda abayita abanyabwenge n’ubushobozi yazamuye ubukungu bw’igihugu cye akiri president ninayo mpamvu yakunzwe cyane.
oye mazina
felecitation vradimir putin
tears, bcse he likes ruling and he wants fight against America ( Superpowers’ misunderstanding)Russia and America about construction of Paramisille in midest Europe and Asia Politics is some thing else
Comments are closed.