Digiqole ad

Inzu yiciwemo Osama bin Laden nayo yashenywe

Ubuyobozi bwa Paikistan bwashenye inzu yabagamo mu gihe kinini Osama bin Laden mbere y’uko ayicirwamo n’aba commando b’ingabo za America.

Inzu yari yihishemo Osama amasaha make nyuma y'uko yiciwemo/Photo Internet
Inzu yari yihishemo Osama amasaha make nyuma y'uko yiciwemo/Photo Internet

Gusenya iyi nzu iri mu gace ka Abbottabad, kuri Pakistan cyaba ari ikimenyetso ko batifatanyije na gato n’uriya mugabo w’agahanga kashakishwaga kurusha ak’undi wese ku Isi.

Abakozi bakaba barangije gusenya neza iyi nzu iherereye mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Pakistan kuri uyu wa mbere.

Osama yaba yarinjiye muri iyi nyubako mu 2005. Aba commando ba US bakaba baraturutse muri Afghanistan na kajugujugu bakagaba igitero n’ubuhanga n’ubwitonzi kuri iyi nzu bakamutsindamo umubiri we bawuta mu nyanja muri Gicurasi 2011.

Iki gitero cy’abacommando ba Amerika, cyasize mu kimwaro gikomeye ingabo za Pakistan. Zananirwa gusobanura uburyo ingabo zitazwi zibinjirira mu gihugu zigakora akantu, ariko banananirwa gusobanura uburyo batari bazi aho Osama bin Laden yihishe kandi bavuga ko badashyigikira iterabwoba.

Ibimodoka byabugenewe byatangiye gusenya iyi nyubako, yabarirwaga mu gaciro ka miliyoni y’amadorari, kuva kuwa gatandatu nijoro hifashishijwe amatara manini.

Umunyamakuru  uriyo wa Associated Press dukesha iyi nkuru, yavuze ko gusenya iyi nzu byarangiye kuri uyu wa mbere, aho ibikuta byayo byose byashyizwe hasi.

Iyinzu ikaba iri muri kilometero imwe gusa uvuye ahari ikigo gikomeye cy’imyitozo ya gisirikare mu majyaruguru ya Pakistan.

Kuva Osama yagwa muri iyi nzu, ubuyobozi bwa Pakistan nta muntu n’umwe bwemerewe kuyinjiramo. Ndetse habe no gutuma hari uyengera cyangwa ngo ayifotore.

Abayobozi ntibaratangaza impamvu nyakuri itumye basenya iyi nzu yahishe Bin Laden imyaka irenga itanu. Bamwe batekerezaga ko iriya nzu yagirwa ahantu ho gukurura ba mukerarugendo.

Ubusanzwe iyi nzu ngo ni iy’umugabo waho hantu wakoraga nk’intumwa (courier) ya Bin Laden. Bivugwa ko nawe yaguye mu gitero cyahitanye shebuja.

Umwaka ushize, abanyamahanga benshi bagiye bafungwa by’igihe gito kubera gushaka kwinjira muri iriya nzu yari imaze kuba ‘hakurya mu gihuku’ (ikizu kitabamo abantu).

Ndetse ambassaderi w’igihugu cya Danmark muri Pakistan n’umugore we, batawe muri yombi bagerageza gusura iyi nzu barekurwa hashize amasaha make.

Abacomando ba Amerika bakaba, nyuma yo kwica Bin Laden, baratwaye za mudasobwa, ibitabo n’utundi tuntu twakekwaho kubika amakuru yo gushakisha abo bakoranaga.

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • biratangaje

  • Uyu mugabo yaramaze arapfa kuko nawe yicishije abantu benshi. Numva Ingabo za amerika zashimirwa ko zabashije kwica umuntu wabashije kubigabiza yica inzirakarengane zirenga ibihumbi bitatu muri cya gitero cya september 11

    • Harya USA yishe abangana iki ra?

    • Nyamara bishwe n’ibisasu byabasukwagaho. Niba uvuga World trade center uzabaze abayubatse. Ariko uko ubibona nyine ni uko ubibona. Gusa kuba ubihamya byo ni ikindi kindi

  • birakwiye ko bayisenya kuko nabandi bakwi hishamo ikaba indiri yabiheryi

  • Ariko se wafata ubutegetsi aruko umaze kurimbura abantu barimo n’abana n’abagore batazi n’icyo bazira.Ubwo se wategeka abahe?

    • Harya ubwo ninde washakaga ubutegetsi?

  • Kabwana se nyabusa urashya warura iki?

  • birababaje kubona ibyaramateka bigiye kuburirwa irengero too erege byatunaga umuntu amenya amakuru ku byabereye irwota masimbi.

  • birababaje kuko yakagumyeho ikajya yibutsa abagizi ba nabi ko umunsi wabo amaherezo uzagera!!!!1

  • njyewe mbon,uriyamugabo yarakagombegupfa yishebeshicanecane kandi(bavugayuk,uwichishije inkota naw,azicyishwindi) kuririyanzu ntibaba barayisenye yuk,inzu ntiyaribizi yuk,ifitumuntu wakozebenabiriyabintu byindengakamere

Comments are closed.

en_USEnglish