Digiqole ad

Nelson Mandela yavanywe mu bitaro

Byemejwe na Leta ya Africa y’epfo ko Nelson Mandela yavanywe mu bitaro kuri iki cyumweru nyuma yaho yari yajyanywe mu bitaro kubera ikibazo cyo mu nda.

Mandela yakorewe ibizamu mu nda basanga nta kibazo gikomeye/Photo Internet
Mandela yakorewe ibizami mu nda basanga nta kibazo gikomeye/Photo Internet

Uyu mukambwe ufatwa nk’intwari ya Africa, kwa muganga ngo basanze nta kibazo gikomeye yari afite nkuko byemejwe n’ibiro bya Jacob Zuma President wa Africa y’epfo.

Mandela, 93, yakorewe ikizami cya Laparoscopy; kwinjiza camera nto mu nda icishijwe ku mwenge watobowe ku nda, kugirango iyo camera itange amashusho yerekana neza niba nta kibazo kiri mu nda y’umurwayi

Nyamara ariko Leta ya Africa y’epfo ntiyatangaje byinshi ku buryo ubuzima bw’uyu mukambwe buhagaze ubu.

President Zuma akaba mu itangazo yasohoye yagize ati: “ Turashimira abaturage ku kwifatanya na Madiba. Abaganga bategetse kumusubiza mu rugo kuko nta kibazo gikomeye bamusanganye”.

Mandela wabaye president wa Africa y’epfo kuva mu 1994 akamara ku buyobozi imyaka itanu, kubera izabukuru mu 2004 yavuze ko atazongera kujya muri rubanda (public appearances) uretse ngo ubwo biza ari ngombwa cyane. (urugero mu gikombe cy’isi cya 2010).

Mu ntangiriro z’iki cyumweru dusoza, Nelson Mandela ubuzima bwa Mandela ntibwari buhagaze neza, ndetse bamwe ku isi bakaba barabitse urupfu rwe, nyamara uyu mukambwe aracyahumeka.

Isi yose imufata nk'umukunzi w'amahoro, umwaka ushize yari yasuwe na Michelle Obama
Isi yose imufata nk'umukunzi w'amahoro, umwaka ushize yari yasuwe na Michelle Obama

Source:BBC

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • kariya gatabo bari gusoma kanditseho ngo “Rwanda”?????????????

    • Icyo ni icyifuzo cyawe

  • Mana we wampuduhaye ho nibura indi myakitanu koko.NYAKUBAHWA PRESHDA WACU DUKUNDA KWIFURIJE KUZASA NKUYUMUKAMBWE ISI YOSE YUBAHA.MANA UWAMPA AMAHIRWE YO KUVUGANA NAWE WENDA AKANDAGA UMUCO WAMAHORO NO GUKUNDA AFRIKA YAGIZE

  • umukambwe wa Africa turagukunda cyaneeeeeeee,niyo uyumunsi wakwitaba Imana ntacyo bitwaye kuberako match wayitsinze neza,kandi uwiteka yaguhaye umugisha wose,wakoze neza mu gihe cyawe.

  • Twizere ko umukuru w’igihugu cyacu nawe azamera nkuriya mukabwe Mandela maze akaratwa n’isi yose!!

  • Yatsinze urugamba rukomeye,igihe azatabaruka isi yose izamuherekeza kuko yanditse amateka.Nkuko bagenzi banjye babyanditse ndifuzako abanyarwanda bazabe benshi bubashwe nkuyu mukamwe kubera ibyo bazaba barakoze.

Comments are closed.

en_USEnglish