Somalia: Umugore yiturikirijeho igisasu ahitana abakuru ba siporo mu gihugu
04 Mata – Umugore ukiri muto wari wihambiriyeho ibisasu yabyiturikirijeho kuri uyu wa gatatu mu birori byaberaga munzu mberabyombi i Mogadishu ahitana abantu umunani barimo ushinzwe umupira w’amaguru muri iki gihugu ndetse n’umukuru wa komite olimpiki.
Uyu mugore yaturikije ibisasu yari yiziritseho, ubwo Ministre w’intebe w’iki gihugu Abdiweli Mohamed Ali yari imbere abwira ijambo abagera kuri 200 bari aho mu mihango yo gufungura Television y’igihugu nkuko byemejwe n’umunyamakuru wa AFP uri i Mogadishu.
Umukuru wa Commité Olympique ya Somalia Aden Yabarow Wiish n’umukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Somalia Said Mohamed Nur bahise bagwa aho.
Sepp Blatter President wa FIFA yatangaje ko ababajwe cyane n’urupfu rw’aba bagabo bombi avuga azi neza, kandi umuhate wabo mu kuzamura siporo n’umupira w’amaguru by’umwihariko ukwiye gukomerezwaho.
Ministre w’Intebe n’aba ministre barindwi bari bicaye iruhande rwe mu gihe umukobwa yaturitsaga igisasu bo ngo ntacyo babaye.
Iyi nzu y’imyidagaduro (national theatre) yaturikirijwemo igisasu yubatswe n’abashinwa, yafunguwe ku mugaragaro na president wa Somalia Sharif Sheikh Ahmed mu kwezi gushize, ikaba yari iya mbere mu myaka 20 ishize.
Bariya bayobozi ba Sport babiri bishwe bakaba mu cyumweru gishize bariho bagenzura imirimo yo kuvugurura Stade ya Mogadishu, umujyi wariho ugarura amahoro nyuma yo kuhohereza ingabo z’ubumwe bwa Africa mu mpera z’umwaka ushize.
Iyi stade iri kuvugururwa, mbere yakoreshwaga na Al Shabab nk’ahantu ho kwitoreza, ikibuga cyari cyarahinduwe ahantu ho kwigira kurasa no kudahusha. Ni mbere y’uko ingabo za Africa z’umuryango w’ubumwe bwa Africa zirukana ku ngufu Al Shabab muri iyi stade, ikongera kuba ahantu hagenewe sport.
Ibisasu by’uyu mugore byahitanye abantu umunani bikomeretsa benshi, imibare y’abapfuye ishobora kuza kwiyongera. Umutwe wa Al Shabab ukaba wahise wigamba ko ariwo wateguye iki gikorwa kibi.
Sheikh Abdiasis Abu Musab umuvugizi w’umutwe wa Al Shabab yabwiye Reuters muri uyu mugoroba ati: ” abarwanyi ba Mujahideen bacu bateguye neza iki gitero, twari tugambiriye kwica abaministre tutishimira nubwo bakomerekejwe gusa”
Kuva Al Shabab yavanwa muri Mogadishu ku ngufu za gisirikare, ibitero by’ubwiyahuzi bo kwiturikirizaho ibisasu nibwo buryo buri gukoreshwa cyane n’uriya mutwe w’iterabwoba muri aka karere.
Mu kwezi gushize, abantu batanu baguye mu gisasu cyaturikirijwe ahantu hari uburinzi bukomeye bw’abarinda president, igikorwa Al Shabab yigambye nanone.
Source: AFP
Thomas Ngenzi
UM– USEKE.COM
0 Comment
Nimuze twese dusabire ibihugu bya barabu kuko abantu barashize mana ubyumve.
Somaliya ntabwo ari abarabu
Ahaa!!Abagore baragwira kabisa!!
@ BAZAGIRA ntabwo Somalia ari iya ABARABU!
Musengere ibihugu byose bya africa ndetse n’ahandi kwisi hari intambara n’impagarara z’intambara.
Isi yararangiye n’ibihe by’imperuka nta kuntu wakwiyumvisha umuntu ugira ubwenge uburyo yakiturikirazo ibisasu ngo arashaka guhangana n’ubutegetsi, ni amasengesho y’amanywa n’ijoro
Ibijya gucika inkungu zijya imbere, ubwobyageze no mubamama! Mana tabara abantubawe.
Kwiyahura ni icyaha muri Islam. Kwica umwanzi wawe byaba ngombwa nawe ukahasiga ubuzima ni martyrdom. Somaliya is under attack by crusaders. Kuba byakozwe n’umugore nta gitangaza kirimo, kuko mubo AMISOM irasa n’abagore baba barimo, kuba rero barwanya “Leta ” ishyigikiwe kandi yabashyizweho kugakanu na crusaders nta cyaha mbibonamo.
Ngo president yahise yamagana ubwo bwicanyi?????? Ko ntarumva se yamagana ubukorwa na Kenya, Ethiopia, AMISOM(abashingantahe n’aba sajjya)? cg bo barasa ibiti?
AHUBWO NJYE UKOMBONA ISIYOSE NIHAGURUKIRE KURWANY IRIYAMITWE YIBYIHEBE MAHO UBUNDI BARATUMARAHO ABAHANGA BACU OH MANA YANJYE GIRIMPUHWE WAKIRE ABOBOSE BAHITANWE NIBYO BISASU.
Comments are closed.