Digiqole ad

President Bingu wa Mutharika wa Malawi yitabye Imana

Ku myaka 78, President Bingu wa Mutharika yitabye Imana nkuko bamwe mu baganga bamukurikiranaga ndetse na bamwe mu ba ministre babitanarije BBC kuri uyu wa gatanu tariki 06 Mata.

Bingu wa Mutharika witabye Imana
Bingu wa Mutharika witabye Imana

Bingu wa Mutharika yaraye yitabye Imana mu ijoro ryakeye azize indwara y’umutima, kuwa kane tariki 05 Mata bivugwa ko yituye hasi umutima we uhagaze agahita ajyanwa mu bitaro bya Lilongwe, ari naho yaba yaguye mbere y’uko umubiri we uhita ujyanwa muri Africa y’epfo.

Itegeko shinga rya Malawi ryemerera Vice President guhita afata umwanya wa President mu gihe uyu apfuye urutunguranye.

Gusa Vice President, umutegarugori Joyce Banda yashwanye na Bingu wa Mutharika mu 2010 ku bijyanye n’uzamusimbura, bityo uyu mugore yirukanwa mu ishyaka riri ku butegetsi rya Democratic People’s Party, DPP. Joyce yatangaje ko hashize umwaka atavuga na Bingu wa Mutharika.

Umuvandimwe wa President Mutharika, Peter Mutharika Ministre w’Ububanyi n’Amahanga niwe wari watoranyijwe kwiyamamariza amatora ya President yo mu 2014 nk’uhagarariye DPP.

Peter Mutharika akaba ariwe wahagarariraga President Bingu aho atabaga ari kugeza ubu.

Umunyamakuru wa BBC uri mumujyi wa Blantyre, yavuze ko abaministre bateranye ijoro ryose ryo kuri uyu wa kane (05 Mata) kugirango banzure ku gikurikiraho.

Uyu mwiherero wabaye nijoro ariko ngo ntacyo waba wagezeho kugeza ubu, nubwo bwose hagiye kuba hatangajwe mu gihe cya vuba uba asimbuye Bingu wa Mutharika.

Bingu wa Mutharika yayoboraga Malawi kuva mu 2004 amaze gutsinda amatora. Yongeye gutorerwa umwanya wo kuyobora Malawi mu 2009.

Igihugu cye cya Malawi kuri mu bihugu bikennye cyane ku isi aho 75% by’abagituye batunzwe no munsi y’idorari rimwe ku munsi nkuko bigaragazwa na raporo za Banki y’Isi.

Umwaka ushize wa 2011, Mutharika yirukanye Fergus Cochrane-Dyet wari uhagarariye UK muri Malawi, nyuma y’uko uyu ngo yatangaje ko President Mutharika atihanganira umuvuga nabi.

Mutharika yamwirukanye avuga ko Malawi itakwihanganira gutukwa ngo ni uko UK (United Kingdom) ariyo itanga inkunga nyinshi kuri Malawi.

UK yihimura, yirukanye uhagarariye Malawi i Londres ndetse ihagarika inkunga yose yagenerega Malawi.

Bingu wa Mutharika yavutse yitwa Ryson Webster Thom. Mu 1960, Ryson Webster yari yamaze kwanga iri zina ahitamo kwitwa Bingu wa Mutharika.

Mu 1964 ari mu banya Malawi 32 President Kamuzu Banda (president 1961-1994) yahaye amahirwe yo kujya kwiga mu Ubuhindi kuri burusu (Bourse) ya Indira Gandhi.

President Mutharika yari afite impamyabumenyi ya Ph.D mu iterambere n’ubukungu yavanye muri Kaminuza ya Pacific Western yo muri Los Angeles, California, USA.

Updates (07 Mata): Joyce Banda wari Vice President kuva mu 2009, nubwo yari yarashwanye na Bingu wa Mutharika, kuri uyu wa gatandatu tariki 07 Mata nibwo Joyce Banda yarahiriye kuba President w’inzibacyuho.

Kuva President Bingu wa Mtuharika yapfa, mu gihugu hari igihunga cyo kurwanira ubutegetsi hagati y’abari hafi cyane ya President Mutharika bifuzaga ko ubutegetsi buhabwa umuvandimwe we Peter Mutharika, n’abavugaga ko itegekoshinga rivuga ko Vice President ariwe uhita ufata ubutegetsi.

Nyuma y’irahira rye, uyu mugore ubaye President wa mbere w’umugore mu bihugu by’amajyepfo ya Africa, yasabye ko Malawi ikomeza kugira umutekano mu gihe icyiri mu cyunamo cya President Mutharika witabye Imana kuwa kane tariki 05 Mata.

Joyce Banda arahirira kuyobora Malawi kuri uyu wa 07 Mata i Lilongwe, Malawi
Joyce Banda arahirira kuyobora Malawi kuri uyu wa 07 Mata i Lilongwe, Malawi

Source: BBC

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • You forget say,ko ubu aho country yarigeze hari aharindimuka,kutavugarumwe na oppositions,kurira kwibintu,kubura kwa fuel,dollarsg…mbega ukoze analyse wasanga 85% ari very happy nogupfa kwe,gusa another side altogether dutakaje umu.prof,

  • Isi weee.. Menya hariho amakuru bibihugu baziko batazapfa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish