Digiqole ad

Ku myaka 80 yagushije indege neza umugabo we yapfuye

Umukecuru w’umunyamerika w’imyaka 80 udafite ubumenyi buhagije mu gutwara indege kuwa kabiri tariki 03 Mata yabashije kumanura indege neza ayigeza ku butaka muri Leta ya Wisconsin,US, nyuma y’uko umugabo wari uyitwaye apfiriye muri iyi ndege iri mu kirere.

Indege umukecuru Helen Collins yabashije kugeza hasi ntibapfe bombi/photo internet
Indege ubusanzwe ya moteri ebyiri, umukecuru Helen Collins yabashije kuyigeza hasi na moteri imwe bityo ntibapfa bombi/photo internet

Helen Collins ntiyagize igihunga mu gihe yamanuraga iyi ndege ku kibuga cyitwa Cherryland Airport, nubwo yabonaga ko umugabo we amaze kwitaba Imana mu kirere.

Umuhungu we James Collins yabwiye Associated Press (AP) ko mu myaka 30 ishize nyina uyu, yigeze gufata amasomo y’amasaha make ku bijyanye no guhagurutsa no kumanura indege ku butaka.

Helen Collins n’umugabo we ngo bari bavuye mu biruhuko munzu yabo iri muri Leta ya Florida, nibwo bageze hafi y’ikibuga cy’indege umugabo we yafashwe n’umutima (Heart attack) ugahita umuhitana kandi ariwe wari utwaye indege barimo bombi.

Iyi ndege mu gihe uyu mukecuru yayigezaga hasi, ngo yari hafi gushiramo amavuta ayitwara, ndetse moteri imwe yayo yonyine niyo yari isigaye ikora. Ibi bivuze ko mu ndege uyu mukecuru atari yorohewe n’intabaza z’iyi ndege ko ibintu bitameze neza muri yo, mu gihe yari anatwaye umurambo w’umugabo we.

Umuhungu we James Collins (umupiloti wabyigiye) yabwiye AP ati:” Amaze guhamagara avuga uko bigenze, buri wese yahiye ubwoba, dutangira kumufasha kuri telephone z’indege, ariko twatunguwe n’uko ageze hasi yari atuje kurusha abari hasi twese

Igitangaje cyane ngo ni uko uyu mukecuru yabashije kugeza iyi ndege hasi kandi iri kugendera kuri moteri imwe gusa, abapiloti babyigiye ngo bashobora ibi ni mbarwa.

Torry Lautenbach warebaga iyi ndege igwa ku kibuga yavuze ko yabanje kuzenguruka hejuru y’ikibuga inshuro nk’icumi, ngo ni ibintu bidasanzwe kuko buri wese yabonaga ko iriya ndege yagombaga kwisenura ku butaka igashya.

Uyu mukecuru yahise ajyanwa kwa muganga kuko yari yakomeretse mu mugongo, ku maguru n’amaboko gusa ngo ku buryo budakomeye.

Helen Collins n'umufasha we bari bavuye mu biruhuko i Florida
Helen Collins (iburyo) n'umufasha we bari bavuye mu biruhuko i Florida

Egide Rwema
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Uwo musaza imana imwakire naho mukecuru numuhanga peeee.

  • Iyo niyo Mana nzakorera, ikora ibitangaza kumugaragaro.Imana yacu irakomeye cyane, ikora imirimo ikagaragara, s’ink’ibigirwamana bitavuga ntibyumve, Imana yacu irakomeye.Amen!Ubuse hari ukundi gushidikanya kuriNDIHO? Icyo n’igitangaza pe! Imana ikora cyane ibirenze ibyo twibwira. Kuko ngo ibyo twibwira sibyo yibwira, ndetse ibyodutekereza sibyo itekereza, n’iyo yarambuye ukuboko ntawubasha kuguhina! Ni mureke tubivuge ko ari Imana nta soni biduteye! I love you Jesus!

    • kabiss

  • amen!!!

  • Uyu mukecuru ni hatari. Yigishijwe n’urupfu rw’umugabo we kuko yanze ko ashyingurwa n’abandi.

  • IMANA NI IGITANGAZA IKORA IBITANDAZA BIKOMEYE

  • Ibidashobokera abana b’abantu imbere y’Imana birashoboka ntwibagirwe ko ariyo yamanitse ikirere ikadendeza inyanja.

  • uyu mukecuru ndamwemeye ,tuzi abantu beshi tatunze ama modoka, aliko bakanga kwigisha abagore babo, murebere ugurero kuruwo mukecuru iyaza kuba atarayimwigishije bose bali gupha, mwigishe abafasha banyu ama modoka

  • Naho twe abacu umubwira nogucunga igare ati ahwi,

  • Shimwa Mana ,kuko uri Immana ikomeye,imwe yakamije inyanja abayisrayeli bagatambuka,igihe bari bakurikiwe n’ingabo za Pharaon.Shimwa Yesu,niwowe nzakorera,nzakugwa inyuma.

  • Icyubahiro n’ici imana mwisi no mwijuru genda mana urarenze ishimwe n’iryawe.

  • twifuje kuba haboneka numunyarwandakazi wabigenza nkuwo mukecuru wimmwaka 80 yabaye intwli peeeee

  • iyo Imana itarekuye u8muntu ntacyo aba

  • ndumiwe bishobokako umuntu arokoka mukirere burya Imana ni igitangaza reka nigishe umugore wange imodoka azajya antwara nasomye kugatama dore ko ngakunda nka ngunda ku mazi.

Comments are closed.

en_USEnglish