Digiqole ad

Raymond Aubrac, intwari y’Intambara ya 2 y’Isi yitabye Imana

Raymond Aubrac, wabaye umwe mu bashishikarije ishingwa ry’imitwe yo kubohoza Ubufaransa bwari bwaraguye mu maboko y’ingabo z’Abadage b’Abanazi, icyo gihe hari mu Ntambara ya 2 y’Isi, yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa kabiri ku myaka 97 akaba yaguye mu Bitaro bya gisirikare biri i Paris, nk’uko byatangajwe mu gitondo cy’uyu wa gatatu tariki ya 11 Mata n’Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP.

Sekombata (ancien combattant) Rayomond Aubrac Intwari yatabarutse kuri uyu wa 10 Mata
Sekombata (ancien combattant) Rayomond Aubrac Intwari yatabarutse kuri uyu wa 10 Mata

Uyu mukambwe wabaye umwe mubashinze umutwe wari ushinzwe kubohoza Ubufaransa, “Libération Sud”, yari umwe mubari inkoramutima zari zisigaye z’uwitwa Jean Moulin ufatwa nk’intwari yahanganye bikomeye n’Abadage b’Abanazi ndetse akaba ariwe wabashije guhuriza hamwe imitwe yose yarwaniraga kubohoza Ubufaransa mu Ntambara ya 2 y’Isi (Résistance  Franҫaise).
Sekombata (Ancien Combattant) Raymond yari agasigisigi k’abari abakuru b’imitwe ya rwaniraga kubohoza Ubufaransa, bafatiwe ahitwa Caluire muri Kamena 1943 bafashwe n’Abanazi bakaba bari kumwe na Jean Moulin, wari ukuriye Inama y’Igihugu yo kubohoza Ubufaransa (CNR).

Raymond Aubrac n’abandi bakuru b’imitwe y’ingabo 14 bakaba barabohojwe mu gitero cy’indege cyagabwe n’uwabaye umugore wa nyakwigendera witwa Lucie Aubrac, na we ufatwa nk’intwari mu Bufaransa bitewe n’uruhare yagize mu kubohoza icyo gihugu nk’umugabo we. Lucie Aubrac we akaba yaritabye Imana mu 2007 afite imyaka 94.

Mu myaka ya 1947 na 1950, Aubrac Raymond yabaye umutangabuhamya mu manza 2 aho umwe mu bari abakuru b’imitwe yaharaniraga kubohoza Ubufaransa René Hardy (witabye Imana mu 1987), yashinjwaga kugambanira Jean Moulin akamushyikiriza agatsiko k’ingabo za Hitler wari umuyobozi w’Abanazi kitwa Gestapo ariko Hardy akaba yaragizwe umwere.

Ubusanzwe izina nyaryo rya nyakwigendera ni Raymond Samuel, akaba yari inzobere mu bikorwa remezo (ingénieur des travaux publics) yaje kuba umuturage w’indashyikirwa, ndetse we n’umugore we Lucie bakaba barajyaga mu mashuri makuru gutanga ubuhamya no kwigisha ibijyanye n’inzira zanyuzwemo mu kubohoza Ubufaransa. Ibi byatumye uru rugo rwa Raymond Aubrac rwamamara ndetse abantu benshi mu Bufaransa bagenda bita abana babo ririya zina rya nyakwigendera.

Uyu musaza watabarutse akaba yari umufana w’umukandida wo mu ishyaka rya gisosiyarisiti, François Hollande uhanganye na Perezida Nicolas Sarkozy mu matora azaba ku ya 22 ‘iya 6 Gicurasi uyu mwaka.

Abafaransa ntibazibagirwa Raymond bitewe n’aya magambo yakundaga kuvuga, ati « Kwihagararaho bivuga iki? » ni “Ukugenzura ibiba, kugerageza kumva ibiba mu bantu tubana. Mu gihe ugize ipfunwe ryo kuba mu bintu bitagenda neza, ntukiturize ahubwo gira icyo ukora, hari icyo bivuze ndetse bisiga amateka. Kuri jye ni cyo kwirwanaho bivuze“.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • ni iki abirabura tubura: ni ugusiga amateka!! Buri wese aharaniye gusiga amateka twatera imbere,nkuko insanganyamatsiko y’uyu mu kwibuka ibitugaragariza.

  • Thank u Raymond for the good achievement

  • gusiga amateka abandi bakayigiraho nicyo abirabura twabuze

Comments are closed.

en_USEnglish