Digiqole ad

Dennis Rodman ari kuba 'mu kuzimu'

Kuba mu kuzimu (hell) ni imvugo ikoreshwa muri USA, abaho basobanura ko umuntu abayeho nabi cyangwa ari mu bibazo byinshi cyane, aha niho uwahoze ari igihangange muri NBA, Dennis Rodman ageze.

Dennis Rodman w'amahereni umubiri wose ubu utorohewe n'ubuzima
Dennis Rodman w'amahereni umubiri wose ubu utorohewe n'ubuzima

Rodman winjijwe mu ruhando rw’ibihangange rwa NBA (NBA Hall of fame) umwaka ushize, ubu amerewe nabi cyane n’indwara n’amadeni nkuko byemezwa n’umwunganira mu mategeko. Ibinti bitunguranye cyane ku gihangange kinjije miliyoni nyinshi z’amadorari mu gihe yari agifite umugongo (imbaraga).

Rodman wakinanye na Kobe Bryant muri LA Lakers mu 1999, ubu uyu we akaba azinjiza agera kuri miliyoni 25US$ uyu mwaka wa NBA (2012-2013), Rodman we, ubu biramugoye cyane kubona ibihumbi 329 000US$ (yinjizwa na Kobe mu kwezi) ngo abe nibura yishyuye imye mu myenda imirembeje kurusha indi.

Michelle Rodman, uwahoze ari umugore we batanye mu 2012 (official divorce),  Rodman yetegetswe n’urukiko kumuha 860 000US$ y’indezo z’abana babiri babyaranye akabata kuva mu 2004. Ariya natayatanga cyangwa ngo abone umwishingira tariki ya 29 Gicurasi uyu mwaka azashyirwa mu munyururu.

Usibye uwo mweenda n’indi myinshi, Rodman ngo yokamwe cyane n’indwara ubu itaratangazwa kuko ngo ubuzima bwe bumeze nabi cyane. Biturutse ku businzi ahanini.

Rodman ku myaka 50, police yo mu gace ka Newport Beach , Los Angeles, iramuzi ahari kurusha abandi batuye uyu mugi. Mu myaka 8 gusa, police ngo imaze gutabara aho yateje impagarara cyangwa mu rugo rwe, byinshi bishingiye ku businzi bwe bukurukirwa n’imirwano.

Iby’ubuzima bumeze nabi bwa Rodman, biravugwa mu gihe bamwe mubo mu rungano rwe muri NBA nka Magic Johnson,bahabanye mu gucunga ayo bakoreye bakiri abasore, we aherutse kwigurira imigabane isaga miliyari imwe y’amadolari mu ikipe ya Baseball (umukino ukunzwe muri USA) yitwa Dodgers y’i Los Angeles.

Muri cariere ye y’imyaka 14 muri NBA, Dennis Rodman yakoreye miliyoni nyinshi cyane z’amadorari, ariko ngo yabagaho mu buzima bw’agatangaza bwuzuyemo gusesagura, aribyo biri kumugaruka muri iki gihe.

Nyamara ariko ngo siwe wenyine nkuko byemezwa n’abahanga mu gusesengura imibereho y’abakinnyi muri NBA, 60% by’abakoreye amafaranga menshi cyane nk’abakinnyi muri NBA mu myaka itanu ishize, ubu ngo bugarijwe n’ibibazo by’imyenda, indwara n’ibindi bibi byinshi mu buzima bwabo none.

Usibye Rodman waba urembye kubarusha, havugwamo Allen Iverson wugarijwe cyane n’imyenda, Derrick Coleman (yahoze muri Philadelphia 76ers) uyu nawe ngon ntiyirohewe. Scottie Pippen yatwitse (yacunze nabi) miliyoni 120US$ yakoreye muri cariere ye, zirimo miliyoni 4 yaguze Jet privé atigeze agurukamo kubera ikibazo cya moteur yayo.

Dennis Keith Rodman, ise yahoze ari umusirikare muri Airforce yanarwanye intambara ya Vietnam, gusa yaje gutana na nyina. Babaze abana babyawe na se ndetse na nyina ku ruhande, ndetse nabo babyaranye bombi barimo na Rodman, uyu mugabo afite abavandimwe babarirwa hagati ya 26 na 28. Nubwo we yemeza ko ari imfura mu bavandimwe 47.

Mu gitabo cy’ubuzima bwe (biography) yise “Bad as I wanna be” yagaragaje urwango rwinshi yanga se, kuko yamaze imyaka 30 ataramubona. Rodman yakuriye mu gace kabi cyane ko muri Texas, we na nyina na bashiki be babiri bato.

Source: sport24

Egide RWEMA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Ese uburwayi nyamukuru arwaye n’ubuhe uretse amadeni menshi afite?Isura ye yarayangije cyane ashaka kurushaho kuba umusitari, ariko iyi si yuzuyemo abakozi benshi benshi bakorera illuminati rwose. Twizere ko abana be batazamwigana ngo bishyireho amaherena nka se. Umudamu we n’abana bihangane ahubwo barebe uburyo bakwishyuza abafitiye rodman imyenda(créances)

  • birababaje cyane gusa ikibazo nibaza cyane kuki ibi byose biba kuri benemukarage? Ujya kumva ngo havuyemo umwe arakira wajya kubona amaherezo ye ugasanga ni amarira gusa (ndavuga abirabura twebwe) Kubera iki? Kakantu katubamo ko kwereka ko umuntu yajyeze iyo ajya. Nkubu muri America ntiwakumwa white americans babaherwe batonganira kurushanya amafaranga batunze usanga babihisha ahubwo ariko uzarebe, african americans usanga birirwa kubinyamakuru aho umwe avuga ko ariwe urusha abandi. ex: Iyo batanze urutonde rw’abahanzi binjije akayabo mu gihe iki n’iki, usanga ntawemera ko arushwa. Ikibabaje ni uko ibyo byose biba, ingaruka zikaza nyuma ariko abandi ntibabibonemo isomo, ubwo tuzajya kumva twumve ngo Kobe yabuze aya moto.

  • Mushahara wa zambi ni mauti

  • Kwubaha Uwiteka ni ko kujijuka naho kuva mu byaha ni bwo bwenge n’aho ibindi iyo bitarimo Imana biba impfabusa. Erega satani ahemba nabi sinzi abantu benshi batabibona, ubwo se reba nk’uko kuntu yagize isura ye ayitobagura, … cyakora Imana imutabare kuko haracyari ibyiringiro, Rubyiruko rwacu mukanguke mukorere Imana izabubahisha.

  • MANA TABARA URIYA MUGABO!!!!!!!!

  • go to hell with that many ring on ur body.

  • tabara”://tabara;;’.

Comments are closed.

en_USEnglish