Digiqole ad

Abihayimana basabye President Museveni kurekura ingoma mu 2016

Archbishop wa Kampala, Dr Cyprian Kizito Lwanga, yasabye President Yoweri Museveni ko mu mahoro meza yarekura ubutegetsi mu 2016, ko ariyo mpano nziza yaba ahaye abaganda.

President Museveni kuri iyi Pasika yari yagiye mu majyepfo (Ankole) Rt. Rev. Nathan Ahimbisibwe araramukanya na Museveni mu rusengero rwa Kyamate, abandi bihaye Imana bo basabye Museveni kutiyamamariza mandat ya 5 nyuma ya 2016.
President Museveni kuri iyi Pasika yari yagiye mu majyepfo (Ankole) Rt. Rev. Nathan Ahimbisibwe araramukanya na Museveni mu rusengero rwa Kyamate. Abandi bihaye Imana bo basabye Museveni kutiyamamariza mandat ya 5 nyuma ya 2016.

Ibi kandi byasabwe n’abihayimana bo mu idini ry’abangilikani, Bishop Zac Niringiye nawe yavuze ko byabera byiza Museveni kurekura ubutegetsi manda ye irangiye kuko yajyana icyubahiro.

Abo bihayimana bombi, bakaba bavuga ko gusimbura Museveni ku gihe byatuma Uganda igira amahoro y’igihe kinini.

Impano nini President (Museveni) yaha abaganda ni ugusimburana ku butegetsi mu mahoro mu gihe igihe cye ku butegetsi kizaba kirangiye” Dr Lwanga yabitangarije muri kiliziya nkuru ya Rubaga, Kampala.

Aba bihaye Imana, basabye President Museveni gutekereza ku buryo rubanda rwazaba rumubona mu gihe azaba atakiri ku butegetsi, ko umwanzuro mwiza kuri we ari ukurekura ubutegetsi ku gihe itegeko ribimwemerera.

Bishop Niringiye we, akaba yarifatanyije n’abamaganye  ihindurwa ry’itegekoshinga rya Uganda mu 2005 mu rwego rwo kugirango President Museveni yiyamamarize Mandat ya kane mu 2006.

Ku cyumweru tariki 08 Mata, Ministre w’itangazamakuru Mary Karooro Okurut wo mu ishyaka rya NRM, yavuze ko ishyaka ryabo rizagena uzasimbura Museveni igihe nikigera. “Ikibazo cy’uzatwara ibendera rya NRM mu matora y’umukuru w’igihugu azakurikiraho,  ni NRM izamutangaza” Mary Karooro.

Bariya bihaye Imana babiri, bafite imyanya ikomeye mu madini yabo ku buryo nta gushidikanya ko bumvwa n’imbaga nini y’abaganda.

Bishop Niringiye we, yaburiye abari hafi ya President Museveni bamuha amakuru atari ukuri. Dr Lwanga we, akaba mu cyumweru gishize yarahakanye amakuru yamuvuzweho ko akorana n’inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Museveni, yemeza ko ari amakuru yatanzwe n’abari hafi ya President Museveni.

President Museveni ayoboye Uganda kuva mu 1986. Amaze gutorerwa kuyobora Uganda inshuro 4 (1996, 2001, 2006, 2011 kuri mandat izamugeza mu 2016).

Source:monitor.co.ug

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Niyumvira abakozi b’Immana azigendera mu mahoro meza,ndasaba ngo umwuka w’Immana umuganze yumve kandi yumvire.

  • Bikabire birungi ko nka Museveni tinkumanya hona nazakwikiriza!katu tegereze, turebe 2016.

Comments are closed.

en_USEnglish