Digiqole ad

Mu myaka 40 abatuye imijyi ya Africa na Aziya baziyongera cyane – UN

Ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango w’abibumbye burerekana ko umugabane w’Africa n’uwa Aziya, mu myaka 40 iri imbere abayituye bazaba bariyongereye cyane bitewe n’umuvuduko ukabije w’ubwiyongere bw’abaturage mu mujyi y’iyi migabane yombi.

Abatuye isi bari kwiyongera cyane muri Aziya na Africa
Abatuye isi bari kwiyongera cyane muri Aziya na Africa

Icyegeranyo Umuryango w’Abibumbye wasohoye kuri uyu wa kane tariki 05 Mata, cyerekana ko abaturage batuye mu mijyi ku mugabane w’Afurika bazikuba inshuro eshatu.Bakava kuri miliyoni 414 bakagera kuri miliyari 1.2 mu mwaka wa 2050.

Umugabane w’Aziya nawo abaturage bo mu mijyi bazikuba hafi kabiri, aho bazava kuri miliyari 2 bakagera kuri miliyari 3.3.

Ubuhinde n’Ubushinwa na Nigeriya, nibyo bihugu bizagaragaramo umuvuduko ukabije  w’ubwiyongere bw’abaturage mu mijyi.

Umuryango w’Abibumbye kandi ugaragaza ko Leta Zunze ubumwe z’Amerika na Indoneziya,ari ibindi bihugu bizagaragaramo abaturage benshi mu 2050 kubera umuvuduko w’abaturage mu mijyi.

Iki cyegeranyo cyasohotse kivuga ko ubu bwiyongere bw’abaturage buzatera ingorane nyinshi zo kubona aho kuba, kubona akazi, ndetse uku kwiyongera kukazabangamira ibidukikije ku buryo bukomeye..

Zimwe mu ngaruka z’igihe kiri imbere z’ubu bwiyongere bw’abatuye Isi, ni imitingito ndetse n’imyuzure, ngo bizibasira ahanini Aziya na Amerika. Umugabane wa Africa n’Uburayi yo ikaba ngo itazibasirwa cyane na biriya biza kamere biba bifite inkomoko kuri muntu.

Source:VOAmerica

NGENZI Thomas
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Kwiyongera ni ngombwa igihe cyose abantu bafite amahoro.

Comments are closed.

en_USEnglish