Akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano kuwa kane tariki 03 Gicurasi nyuma yo guterana, katangaje ko gahangayikishijwe cyane n’ibiri kubera mu burasirazuba bwa DR Congo n’ikibazo cya Gen Bosco Ntaganda, ushakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha. Mbere y’uko gafata imyanzuro ikarishye, aka kanama kagizwe n’ibihugu 15 gusa, kasabye ihagarikwa ry’ako kanya ry’imirwano ku mitwe yitwaje intwaro iyobowe na […]Irambuye
Ingabo zo ku ruhande rwa Gen Bosco Ntaganda zafashe imijyi ibiri yo mu burasirazuba bwa DR Congo kuri iki cyumweru nijoro. Umunyamakuru wa BBC uri muri kariya karere aremeza ko impunzi nyinshi ziri guhunga utwo duce zerekeza Goma no mu Rwanda. Ku cyumweru nijoro mu gace ka Sake (km 30) mu burengerazuba bwa Goma humvikanye urusaku […]Irambuye
Abagore n’abana ba Osama Bin Laden amaherezo baraye basohowe mu gihugu cya Pakistan mu ijoro ryo kuri uyu wa 26 Mata, hafi umwaka nyuma y’uko umugabo wabo yishwe n’ingabo za America zamuhigishaga uruhindu. Abagore batatu n’abana 11 ba nyakwigendera wari umukuru wa Al Qaeda ku Isi bashyizwe mu ndege berekezwa muri Arabia Saoudite nyuma y’uko […]Irambuye
Urukiko mpuzamahanga rwa La Haye kuri uyu wa kane rwahamije uwahoze ari president wa Liberia Charles Taylor uruhare mu byaha by’intambara yahitanye abantu benshi mu gihugu cya Sierra Leone. Uyu mugabo amaze hafi imyaka itanu aburana ibyaha by’intambara byakorewe muri Sierra Leone ubwo we yari president wa Liberia. Taylor arashinjwa gufasha inyeshyamba za Sierra Leone […]Irambuye
Hari ahantu hamwe na hamwe muri Africa Col. Muammar Khadaffi agifatwa nk’umwami, nyamara ubu imva ye mu butayu aho yashyinguwe nayo ubu yaba imaze gusaza. Aha ni mu bwami bwa Toro muri Uganda, buyoborwa n’umwami muto wafashwaga mu buyobozi bwe na Khadaffi mu miyoborere ye. Mu mujyi wa Fort Portal henshi amafoto ya Khadaffi niyo […]Irambuye
Mu kiciro cya mbere cy’amatora y’umukuru w’igihugu cy’Ubufaransa yabaye kuri uyu wa 22 Mata, umukandida Fracois Hollande yaje imbere y’abandi, akurikirwa na President Sarkozy. Bombi nibo bemerewe kuzahatana mu kiciro cya kabiri tariki 06 Gicurasi. Francois Hollande wo mw’ishyaka ry’abasosiyaliste yegukanye amajwi 28% y’abatoye naho Nicholas Sarkozy abona 26%. Ni ubwa mbere President uriho atsinzwe […]Irambuye
Ku mugoroba wo kuri uyu wa 20 Mata, indege y’isosiyeti yo mu gihugu cya Pakistan Bhoja Air, yari itwaye abantu babarirwa ku 131 yakoze impanuka itaragera ku kibuga cy’indege cyo mu mujyi wa Islamabad, biravugwa ko abarimo bose bahasize ubuzima. Iyi ndege yakoze impanuka habura Km 9 ngo igwe ku kibuga cy’indege cyitiriwe Benazir Bhutto […]Irambuye
Nyuma y’aho ubutegetsi bwa Leta nshya ya Sudani y’Amajyepfo burenze ku mwanzuro w’Umuryango w’Abibumbye bukigarurira agace gakize kuri peteroli kari kareguriwe Sudani, ku mugaragaro leta ya Khartoum yatangaje ko leta ya Juba ari umwanzi wabo numero 1. Amakuru y’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP, akaba yemezako kuri uyu wa mbere abagize inteko nshingamategeko ya Sudani batoye bose […]Irambuye
Jacob Zuma ari kwitegura kurongora umugore ugira uwa kane mu mpera z’icyumweru gitaha nkuko byemejwe n’umuvugizi we ku cyumweru tariki 15 Mata. Mu ntara ya KwaZulu-Natal agace ka Nkandla niho imihango gakondo y’ubukwe bwe na Ms Bongi Ngema, izabera nkuko tubikesha SABC. Zuma ngo birazwi cyane ko yikundira abagore benshi, yatanye n’uwitwa Nkosazana Dlamini, undi […]Irambuye
Ingabo z’igihugu cya Guinea Bissau zafashe umurwa mukuru kuva kuri uyu wa 13 Mata, zifunga kandi Ministre w’Intebe ndetse na President. Ibihugu byinshi bikaba byamaganye iki gikorwa. Ministre w’Intebe Carlos Gomes Junior wahabwaga amahirwe yo gutsindira kuyobora iki gihugu mu kiciro cya kabiri cy’amatora yari ateganyijwe tariki 22 Mata, niwe izi ngabo zahereyeho zita muri […]Irambuye