Digiqole ad

S.Africa: Abagizi ba nabi bafashe umugore ku ngufu umuhungu we areba

 S.Africa: Abagizi ba nabi bafashe umugore ku ngufu umuhungu we areba

Abanyarygomo ngo ni benshi muri Africa y’Epfo

Police ya Africa y’Epfo iri guperereza ngo imenye abantu bivugwa ko bagize itsinda ry’abagizi ba nabi bafashe umugore ku ngufu mu maso y’umuhungu we.

Abanyarygomo ngo ni benshi muri Africa y’Epfo

Mu mujyi wa Johannesbourg ngo hadutse itsinda ry’insoresore ritwara abantu muri za taxi voiture zageza abagore ahantu runaka zikabakatana ku ruhande zikabafata ku ngufu, zikabambura rimwe na rimwe zikanabica.

Umugore uherutse gufatwa ku ngufu mu mpera z’icyumweru gishize, ku wa gatatu yabwiye The Eyewitness News ibyamubayeho, ko abantu bari bamutwaye we n’umuhungu we muri taxi – voiture bamugejeje ahantu bamufatira imbunda ku ijosi baramusambanya.

Umwana we ngo bari bamubwiye ngo abitegereze arebe uko babigenza.

Uyu mubyeyi ikinyamakuru kitavuga amazina ye ngo ubwo yafatwaga ku ngufu yasengaga Imana ayisaba ngo irinde umuhungu we w’imyaka 10 batagira icyo bamutwara.

Uyu mugore yemeza ko yahisemo kuvuga ibyamubayeho kugira ngo atinyure n’abandi bavuge bityo abantu bahagarukire kiriya kibazo kimaze gufata indi ntera mu mujyi wa Johannesburg.

Africa y’Epfo ngo ni cyo gihugu cya mbere ku Isi gifite abanyarugomo benshi. Lieutenant-Colonel Lungelo Dlamini  yabwiye BBC ko abakekwaho gukora biriya bari mu modoka ya Toyota.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish