Digiqole ad

Kim Jong-un ngo USA azayihindura ivu Trump narasa isasu rimwe kuri Korea

 Kim Jong-un ngo USA azayihindura ivu Trump narasa isasu rimwe kuri Korea

Kim Jong-un n’abakuru b’ingabo

Ngo bazakoresha rocket zitabonwa bita Hwasong mu kumisha imvura y’ibisasu kirimbuzi ku banzi babo. Perezida Kim Jong-un yavuze ko Leta zunze ubumwe za Amerika azazihindura umuyonga mu gihe bakwibeshya bagashotora Korea ya ruguru.

Kim Jong-un n'abakuru b'ingabo
Kim Jong-un n’abakuru b’ingabo za Korea ya ruguru

Mu itangazo basohoye, Korea ya Ruguru ivuga ko byakomerana cyane Amerika yibeshye ikarasa n’isasu  rimwe kuri Pyongyang.

Iri tangazo rigira riti “Ingabo za Leta ya rubanda ya Korea kizahindura umuyonga aho umwanzi azatera aturutse zikoresheje rocket zitabonwa za Hwasong zifite imitwe y’ubumara kirimbuzi mu rwego rwo kurinda umutekano n’ibyishimo by’abanyagihugu mu gihe ingabo z’ibikinisho za US na Korea y’Epfo zarasa n’isasu rimwe ku butaka bwa Leta ya Korea.”

Mu minsi ishize Korea y’Epfo yavuze ko itewe impungenge n’igeragezwa rya za misile zindi za Korea ya ruguru. Ibiro ntaramakuru bya Korea ya ruguru byatangaje ku cyumweru ko ibyo ingabo zaho ziri gukora bizazifasha no kohereza satellite ikomeye cyane mu kirere, no gutunganya neza missile ziraswa zambukiranyije imigabane.

Perezida Donald Trump wa USA muri week end yabwiye abanyamakuru ko aherutse gukoresha inama ku kibazo cya Korea ya ruguru. Ndetse ngo bakiganiraho kuva yafata ubutegetsi mu kwa mbere.

Mu cyumweru gishize ushinzwe ububanyi n’amahanga wa USA yatangaje ko imyaka 20 ishize yaranzwe no kugerageza mu biganiro kubuza Korea ya ruguru gukomeza iby’intwaro za kirimbuzi ariko ntacyo byagezeho.

Ati “Ibi byiyongeraho igihe US yahaye Korea ya ruguru miliyari $1,35 ngo ireke iby’ingufu za kirimbuzi ariko ntibikore. Mu gihe bageze ku rwego rusaba igikorwa, ubu icyo gitekerezo kiri ku meza.”

Hwasong rockets, ubwo bazigeragezaga mu ntangiriro z'uyu mwaka
Hwasong rockets, ubwo bazigeragezaga mu ntangiriro z’uyu mwaka

UM– USEKE.RW

5 Comments

  • nimurwane sha, njye amaso nyahanze ecran wamugani wa Yanga

  • Hahaha courage cyane uzi kwiyemera iyo ugira u ushobozi uba warabikoze kera

  • Amarika ubwira ntabwo uyizi. Aho mugeze mu gisirikare Amerika yari yaraharenze mu ntambara ya kabiri y’isi. Ibaze aho igeze ubu. Mushobora kuzajya kubirasa mwakora ku mbarutso mugasanga ntibikora

  • Ikorana buhanga rigezweho ubusanzwe niryo rizarangiza isi.Mwibukeko Hitler yifuzaga gusigarana isi ariwe wenyine usibyeko ikorana buhanga ryariho icyo gihe bitashobokaga.Ubu rero birashoboka kuko hariho abagome barenze ubugome Hitler.

  • Ujye Usuzugurira Akagabo Hakurya Yumugezi Kuko Iyokambutse Utangira Kubona Ari Umugabo W’ibigango Ugakizwa N’amaguru

Comments are closed.

en_USEnglish