Digiqole ad

Goma: Imirwano yakomeje, Tanzania na South Africa bifashe

Update: Mu gitondo cyo kuri uyu wa 22 Gicurasi, impande zombi zakomeje kurasana ibisasu biremereye, ariko bisa naho ingabo z’abatanzania n’abanyafrika y’epfo zahawe ubutumwa bwo kurwana n’imitwe irwanira muri Congo zititeguye kurasana ubu, mu mirwano yatangiye kuwa 20 Gicurasi igahosha, igasubukura kuri uyu wa 21 ikaba igikomeje no muri iri joro, abo basirikare bari mu butumwa bwa UN birinze kuyinjiramo.

Imirwano iri kumvikanamo ibisasu biremereye ndetse n'ibifaru/photo Phil Moore
Imirwano iri kumvikanamo ibisasu biremereye ndetse n’ibifaru/photo Phil Moore

Amakuru aturuka i Goma aravuga kugeza saa tanu z’ijoro kuri uyu wa kabiri ingabo za Leta n’abarwanyi ba M23 bari bakirasana ibisasu biremereye.

Muri iri joro hari amakuru avuga ko abarwanyi ba M23 bigiye imbere begera umujyi wa Goma kuko urusaku rw’amasasu rwumvikaniraga bugufi bwa Goma kurusha uko byari mu gitondo no kumanywa kuri uyu wa 21 Gicurasi.

Ingabo za FARDC ziravuga ariko ko zafashe abarwanyi ba M23 batandatu, Kabasha Amani uri kuvugira uruhande rwa M23 we arahakana ayo makuru avuga ko nta buryo bafata abarwanyi babo mu gihe bari (FARDC) gusubira inyuma.

Umuvugizi wa Leta ya Congo Kinshasa Lambert Mende, yatangarije RTNC i Kinshasa ko iyi mirwano kuva ejo (kuwa mbere) imaze guhitana abarwanyi 15 ba M23 n’abarenga 20 bagakomereka, akemeza ariko ko n’abasoda bane (4) ba FARDC bahaguye batandatu bagakomereka.

Kuri RTNC Lambert Mende yavuze ko ngo M23 iri gufashwa n’ikindi gihugu atatangaje.

Iyi mirwano irakomeje mu gihe Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Ban Ki-moon aza kuba ari i Kinshasa kuri uyu wa gatatu tariki 22 Gicurasi.

Mu bimuzinduye iyi ntambara ku isonga.

Kugeza ubu abatuye umujyi wa Goma ubwoba buracyari bwose, baribaza niba bafata iy’ubuhungiro nanone mu gihe ingabo zaje kurwana n’iyo mitwe zirinze kwinjira muri iyi mirwano kugeza ubu.

20128675649165225_8
Ingabo za FARDC zambariye urugamba
20128675649712236_8
Abaturage nibo bongeye guhangayika

Photos/Phil Moore

 

Maisha Patrick
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • intambara irasenyantiyubaka,byosebizarangirabasubiyemumishyikirano hababaje abaturage.icyampa kivuzombizikabona ubwigenge amahoron’umutuzobyagarukavuba.M23 komera ntawutsindwa arwanir’ukuri

  • Nonese izo ngabo za UN ko zidakora icyazijyanye,ziyatabara abaturage bamaze gushira?n izo za drones bagakwiye kuzihutisha bagahashya izo nyeshyamba zitarinjira muri goma kuko kuzihakura bishobora kubagora cyane ko zishobnra kuzivanga n abaturage,

    • ubwo ngo nawe uravuze!

      • Aravuze nyine. Kuki ushaka ko atekereza nkawe wowe wumva ibyo wiyumvira ari byo ukuri 100% ? Nyamara uzumirwa.

  • None se abanyegoma barerekezahe?ko numva M23irimo isatira goma?hanyuma se icyo gihugu Mendé avuga ni ikihe?aho ntibaba ari abacancuro ba Angola cg Zimbabwe?ko aribo bakunda gufasha Kabila?aaaah nyagasani afashe abanyekongo.

  • Mana Ishoborabyose kubw’imbabazi zawe tabara Congo ndetse n’aka karere kose k’ibiyaga bigari u Rwanda rubarizwamo haboneke amahoro asesuye.Kuko ibyo twabonye bibi ni byinshi.MANA TABARA.Mana fasha u Rwanda,fasha Congo,fasha u Burundi…

  • Ariko kwemera guhyikirana ikimpala kabila yabonye bwaba ari ububwa, abaturage bagwa mu mirwano ntacyo bamubwiye, amahoro aruta intambara, kandi bavandimwe ingabo za congo ntabwo zizemera kurwana kuko bamaze kuzigaragariza ko zidashoboye urugamba ko zirutwa nabanyamahanga 3000, brigade nayo nibona batarwana ntabwo izijandika mu mirwano beneyo bahunze, kumenera amaraso ikindi gihugu biragoye. ubwo rero bani kimun nagere goma agarure ubwenge, mende we asa nuwriwe nimbwa yasaze kuko nubushize yari yatangaje ko kibumba aho bita ku mboga ngo M23 300 bahasize ubuzima ibyo atangaza rero ntazi ibyo avuga, aratangiye ngo barafashwa nikindi gihugu.

  • Nonese Izo Ngabo zi maze iki?nindorerezi se NGO tubimenye?congo we!!!niba bafite mission yo kurinda abaturage ,no kurwanya imitwe yitwa je intwaro ubwo bakoze iki?yewe Kabila nashakire Congo amahoro hamwe nabanyagihugu be naho nareke gutega amaso kubanyamahanga.

    • Inshingano za FARDC nugufata abagore kungufu,kwica abaturage no gusahura. Ntujkajye reo ubaza ngo barihe? Kuva muli 1960 niko bakora

  • Mana koko watabaye Congo ko ntakikunanira ndagutakambiye nyiricyubahiro

    • Amen. Imana ikumve pe.
      Kandi niringira ijambo ryayo aho ivuga ko ntawe ijya iha ikigeragezo atabasha. Imana iradukunda kandi iba ishaka kudufasha iyo tuyemereye.

  • Bareke bagerageze

  • ariko se koko hazagize imbariza uwo Mende niba habaho igihugu gifite ingabo Imana yahaye ubushobozi bwo guhora zinesha izigihugu cye ko numva urusaku ruba rwamurenze ngo hari ibihugu bifasha. arega twemereko nta muntu numwe urwanira ukuri ushobora gutsinda niyo wakora iki. wareba abana nabagore babacongo bari mu macampus hano mu Rwanda uko babayeho koko wowe ntubasabire gutsinda intambara abana babo barwana. umva njye nshyigikiye bidasubirwaho M23 kandi izatsinda kandi rero UN ibyo yakoze mu Rwanda twese turabizi kereka uwabyirengagiza ubwo rero iragarutse ngo ihagararire ubundi bwicanyi (Genocide) y’abatutsi muri congo nabavuga ikinyarwanda in general

  • M23 Ndabashyigikiye pe mwereke UN ko ntabubasha ifite. Mururwane muzarutsinda rwose indagu ndazeje.
    MENDE we ndabizi buriya aravuga u Rwanda, doreko batemera ubushobozi buke bwabo arashaka kumvikanishako barigutsirwa kubera urwanda, ariko baradutinya mana yanjye!!!!!!

  • Lambert Mende wamenye ute inkomere za M 23 uri i Kinshasa?

  • Mana ukunda abana bawe,tabara abanabawe babajwe n’iyintambara ya CONGO!

  • Imana ishoborabyose yarikwiye gutabara abakongomani bakomeje kubura ubuzima bwabo nimitungo yabo muririya ntambara idafite icyerekezo. umuntu uwariwewese ufite uruhare muriziriya ntambara zica inzirakarengane kunyunguze bwite, Imana izabimubaza.( Ihora Ihoze).

  • Ariko Mende uvuga ngo hari ikindi gihugu gifasha M23 we na Kabila we baretse kuyobya amarari ko tubizi neza ko ntarukundo bafitiye abanyecongo cyane abavuga ikinyarwanda iyo babakunda barigukomeza imishyikirano kwizera abanyamahanga rero ataye ingabo zabo zirenga ibihumbi 100 ntacyo bimaze.gusa mwe Abatanzaniya,South Africa Malawi mwaza mwagira abazungu barabashuka mukaza kwica bene wanyu kandi barwanira ukuri ndagirango mbabwireko ntawe urwanira ukuri utsindwa niyo haza abangana iki.urugero rutari kure nimumyaka mike ishize aho bamwe mubana b’uRwanda bari barahejejwe hanze abomugihugu nabo batotezwa cyane bafashe intwaro barwanira uburenganzira bwabo icyogihe hahuruye ingabo nyinshi cyane ntacyo zakoze ubu Urwanda rwabohowe n’abanyarwanda bahagarika Genocide UN irebera mwumvireho M23 mukomerezaho ntawutangira umwana ujya iwabo gusa nk’abanyarwanda duhagaze kumipaka yacu uzibeshya ashaka kuduhungabanya twe ntanamagambo menshi tuzagirana. Nifurije Congo nabaturage bayo amahoro

  • Ariko Mana y’isi n’ijuru watabaye ko izi nzirakarengane z’abanyekongo zokomeje kuhababarira. Gusa njye ndibaza ikintu kimwe: nimutubwire iki gifaru mutwereka ni icya M23 cyangwa??? Ubwo se baba baragikuye he ra!!!! Aha bantu b’Imana gusa nibakomeze bamene ariya maraso bariya ba rukararaba nkaba na bo bazumirwa. Gusa Mobutu yagiya abivuze ati”nyuma yanjye ni akajagari”!! Wagira ngo umuzimu we niwe wateye muri biriya bigome ngo ni M23 byimirije inda zabyo imbere. Abantu baracikamo ibice bibiri batararangiza intambara ngo bagere ku migambi mibisha yabo!!!!

    • Yooo! umenya udasobanukiwe nshuti. urasabe kumenya ibyo barwanira.

  • manatabara congo igihe imaze muntambara irahagijye yemwe bantu bose musenga musengere congo

  • Erega ziriya ngabo za UN urebye nazo zirabizi ko ntacyo zizakora muri kiriya gihugu,nonese tuvugeko bazitunguye zari zitaritegura ,kandi zivuvuga ko zaje kwambura intwaro inyeshyamba zakabaye rero zaraje ziteguye,ntizirebere usibye ingufu zazo zirazwi.

  • imana itabere congo kuko birakabije kuki batumvikana ngo bakemure ikibazo koko? gusa abaturajye nibo barimo kugwamo abandi bigaramiye abateje iyo mirwano wasanga ntanumwe unahegereye igihe kirageze ngo abanyafurika duhaguruke turwanye amakimbira ne ahubwo twunge ubumwe kuko twese turi umwe

  • M23 ni abaturage ba congo nonese UN yaje kurwanya abakongomani baharanira uburenganzira bwabo?nibabwire kabira atange uburenganzira kubaturage be bose naho ubundi aho kugirango utege ijosi wapfa urwana.M23 turabashyigikiye nibibangombwa tuzanabafasha.ntimuzapfe nka abatutsi bo mu rwanda.

  • CONGO NI GIHUGU TWAVUKIYEMO SI CY’ABANTU BAMWE TWE NTITUZAKOMEZA KUZIRA UKO IMANA YATUREMWE KANDI NTI TUZAZIRA AMATEKA BURI MU CONGOMANI WESE AFITE KWICYURA AKIZANA MUGIHUGU CYE BAMWE BARAVUSWA UBURENGANZIRA BWABO BAKABA NK’ABANTU BAVUYE KUWUNDI MUBUMBE UBU KABILA AZANYE INGABO ZOKURIMBURA AKABA ADUSHIZE MUGATEBO HAMWE NA BAKOZE GENOSIDE M’URWANDA ARIKO ARIBESHYA UJYA G– USENYA URUGORWE UMUTIZA UMUHORO IKIBAZO KAMATEKA NTI KIZAKEMURWA NAZIRIY’ANGABO UN KIRIYA KIBAZO IRAKIZI ARIKO AMATWI BAYABANGIYE INGATA NTI BAZABABESHYE ICYO KIBAZO NITWE NKABA CONGOMANI TUZACYIKEMURIRA IMPAMVU BATWITA ABANYARWANDA NIYIHE? ABACONGOMANI TWONSE IBERE RIMWE BAMAZE KUBASHISHIKARIZA KO TUTARI BAMWE IYO BAKUBONYE BASA NKABABONYE INZOKA AHO TURI MURWANDA SIHO TWAKAGOBYE KUBATURI KABILA AVUGAKO TWAHUNGIYE IWACU ARIKO SIKO BIMEZE.

  • Ingabo za tanzania na south africa nta mpanvu yo kurwana bafite,icyo kandi nicyo kintu gituma ingabo zigira morale ku rugamba,naho kuza kwitambika hagati y’abanyagihugu barwana bamenya barasa nde bakareka nde?nibatahe ahubwo batabakora ibyo babakoze muri central republic.

  • ibyo ingabo ibihumbi 20 zimazeyo imyaka 13 batakoze,izi ngabo zoherejweyo vuba aha ibihumbi 3 zizakora iki kidasanzwe izindi zananiwe?intambara y’abanyagihugu biragora kuyinjiramo,ntacyo bazakiza ahubwo bazica byinshi.

  • Erega iki gihugu cyishwe na Lambert Mende naho Kabila we mumureke ntazi n’iyo bigana

  • Lambert Mende wamenye ute inkomere za M 23 uri i Kinshasa? Gusa intambara yamagambo iramenyerewe kubayobozi ba DRC kabisa murumva ikizakemura intambara aruko muzaba mwakoze ibarura yryinkomere za M23? Gusa m23 courage kdi ukuri muhranira muzakugera tubarinyuma kdi turabakunda cyane cyane

    • nibakomeze bafashe izo nterahamwe bazabona ingaruka zabyo erega congo niyo ibyitera iretse gufasha izo nterahamwe amahoro yaboneka jyewe nasanze abanyekongo badakunda igihugu cabo

  • Emmy ushobora kuba ibyuvuga utabizi.

  • kongo nishakire igisubizo cyibibazo bafite muzindi nzira kuko izizo ntaho zabageza,niba ataribyo birabananiye,kuko ubaoko muri congo butavuga rumwe na leta si abanyecongo babarizwa muri iki gice gusa kiromo imirwano,kdi m23 ikigaragara cyo bafite imbaraga kdi nishyaka ryo kuharanira uburenganzira bwabo ndetse nimiryango yabo rero ibyo ndimo kubonaha ntibisanzwe,nuko birenga abanyecongo bari kuruhare rwa leta bakabituryozwa twebwe abanyarwanda tuhaba nkaho hari uruhari dufite muri iki kibazo cyabo.mudusabire twebwe twaje hano tuziko tuje kwiga ibizatugirira akamaro none namacakubiri ndabona aho bukera natwe batwanduza

  • Ariko muransetsetsa manamana ijamboryimana riravugango nubura ubwejye nzakureka so ubanze wibaze abantubapfuye murwanda nuko imana itari yabaho niba imana iguhaye igihugu ntukiyobore nkuko bikwiye byanga bikunda biba bibi basengere biyeze bipfire aheza nimwijuru mwisi siwacu bye?

  • Bavandimwe mwese murapfa ubusa,reka dutakire Imana ifashe impande zombi zigerageze zumvikane,zigirire impuhwe abanyagihugu bahora mu nduru,ese bose ko bafite ubwenge ,bakaba bari mu gihugu gikomeye gifite many ressources baretse intambara bagasangira ubukungu bafite.intambara irasenya ntiyubaka

Comments are closed.

en_USEnglish