Uganda:Yakiwe igifungo cy’imyaka 15 azira gusambanya umwuzukuru we
Urukiko rukuru rwa Mukono muri Uganda rwakatiye igihano cy’igifungo cy’imyaka 15 uwitwa Godfrey Wekale w’imyaaka 47 y’amavuko azira gusambanya umwuzukuru we w’imyaka 12.
Umucamanza Vincent Zehurikize wakatiye iki gihano uyu mugabo avuga ko Wekale ahamwa n’icyaha cyo gusambanya umwuzukuru we.
Agira ati:” Byagaragaraga ko afite isoni n’ikimwaro cyinshi asa n’uwicuza ibyo yakoze, kubera gusambanya umwana w’umwana we. Ndagira ngo mbonereho umwanya wo gutaha ubutumwa abantu nk’aba mbamenyesha ko Inkiko zitazabagirira impuhwe”.
Akomeza avuga ko niba uyu mugabo atanyuzwe n’imikirize y’urubanza ko afite uburenganzira bwo kujurira bitarenze iminsi 14 nk’ibisanzwe.
The Newvision dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu mwana yasambanyijwe na sekuru ubwo yari yavuye I wabo agiye kwa sekuru mu minsi mikuru.
Umushinjacyaha muri uru rubanza avuga ko ubwo uyu yari aryamye asinziriye yagiye kumva akumva arimo gukorerwa imibonano mpuzabitsina yakwitegereza neza agasanga ni sekuru Wekale.
Uyu mwana wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza avuga ko yagerageje gusoka ngo acike , sekuru akamuganza maze akanamubuza kugira umuntu n’umwe abwira ibyabye.
kuva icyo gihe rero ngo uyu mugabo yakomeje kujya asambanya uyu mwana kugeza ubwo nyirakuru w’uyu mwana yatangiye kubakeka kuko ngo uyu umwana yari yarahinduye ingendo.
Iperereza ryaje gukorwa amakuru aba impamo maze uyu mugabo ashyikirizwa Polisi maze na yo imushyikiriza ubutabera.
Icyakora ariko umushinjacyaha ntiyanyuzwe n’igihano urukiko rwakatiye uyu mugabo kuko yari yarasabye ko rugomba kumukatira igihano kizamuha isomo ku buryo atazongera gutekereza gukora igikorwa nk’iki.
Agira ati:”Wekale ni umuntu mukuru wari ufite ububasha kuri uyu mwana, akaba yari mu bantu ba mbere bakagombye ku murinda ibintu nk’ibi, ariko ni we wahisemo ku musambanya. Njye rwose n’umva mwari mu kwiye kumuhanisha igihano kiremereye kurusha iki mwahaye”.
Jackline Kagoya, uhagaririye uyu mugabo mu rukiko asaba urukiko kugabanyiriza igihano umukiliya we ngo kuko yagaragaje ko yicuza ibyo yakoze kandi ko imyaka itatu amaze muri gereza ko yamuhaye isomo. Urukiko rwamenye iki kibazo mu Kuboza ku mwaka 2009 maze rutangira kumukurikirana.
UM– USEKE.RW
0 Comment
nukuri isi noneho yashyize burundu aho sekuru w’umuntu asigaye asambanya umwuzukuru we,ahubwo igihano bamuhaye ni gito cyane bari bakagombye kumukatira burundu byongeye ntabone n’uwajya kumusura muri gereza.
Isi irashirana no kwifuza kwayo ariko ukora iby’imana ishaka azabaho ibihe bidashira.
Isi irashirana no kwifuza kwayo ariko ukora iby’imana ishaka azabaho ibihe bidashira.yesu we tabara abantu bose barimwicura burindi ry’ibyaha.
Yewe yewe erega mu ijambo ry’Immana ngo ugushije ishyano wa si we kuko satani akumanukiye n’umujinya mwinshi,uwo mukecuru pole sana baguharitse umwuzukuru sengera icyo kigarasha cy’umusaza erega mumuryango wose habamo abadaimoni binkurikizi byose bivanwaho no gusenga tugacyaha tugatesha Yesu akabohora tugahagarara muipengo Yesu akaturwanilira naho ubundi hari ibibera mu miryango yacu rimwe na rimwe dutinya no kubwira abantu.Yesu agukize icyo gikomere
Comments are closed.