DRC: Bani Ki-moon yageze i Kinshasa
Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Bani ki moon yageze i Kinshasa ho muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa gatatu tariki 22 Gicurasi 2013, mu ruzinduko rugamije kugarura amahoro arambye mu karere k’ibiyaga bigari.
Ari kumwe na Jim Yong Kim, Umuyobozi wa Banki y’Isi, Bani ki Moon biteganyijwe ko bazakora ingendo zitandukanye mu bihugu biherereye mu karere k’ibiyaga bigari nka Uganda n’ u Rwanda .
Ban Ki-Moon na Jim Yong Kim bazaganira n’abayobozi bibi bihugu ku bijyanye no kwihutisha iterambere rirambye no gufatanyiriza hamwe mu gushakira Akarere amahoro.
I Kinshasa uyu muyobozi araganira n’umukuru w’igihugu cya Congo Joseph Kabila, Minisitiri w’Intebe Matata Ponyo, n’abayobozi mu Nteko Ishinga Amtegeko.
Bitegenyijwe ko kuri uyu wa kane tariki ya ya 23 Gicurasi azerekeza i Goma mbere yo kujya mu Rwanda no muri Uganda. Mu birometero bicye uvuye i Goma ariko hakaba hari kubera imirwano y’ingabo za Leta ya Congo n’umutwe wa M23.
Umuyobozi wa UN n’uwa Banki y’Isi bazaganira n’aba bayobozi ku masezerano y’ I Addis-Abeba arebana no kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo, amasezerano yashyizweho umukono n’abayobozi bib’ibihugu 11 bya Afurika n’umuryango w’Abibumbye kugira ngo barebe ko bafatanyiriza hamwe bakagarura amahoro muri Congo.
Uru ruzinduko rubaye nyuma y’iminsi ibiri mu Burasirazuba bw’iki gihugu hadutse imirwano hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za leta ‘FARDC’.
Ingabo za UN kandi zikaba zari zatangiye kohereza abasirikare i Goma mu rwego rwo kubahiriza ibiri muri ayo masezerano.
Ku munsi w’ejo ageze Mozambique Ban ki Moon yavuze ko kureba ibirimo kuba igikorwa cyo kohereza ingabo mu Burasirazuba bwa Congo cya Kwihutishwa.
Iyi ni inshuro ya gatatu Ban Ki-Moon asura Congo kuva yatangira kuyobora UN muri Mutarama 2007. Mu gihe ari ku nshuro ya mbere Jim Yong Kim asuye iki gihugu kuva aho abereye umuyobozi wa Banki y’Isi muri Mata 2012.
UM– USEKE.RW
0 Comment
nahagere wenda yahava akemuye ikibazo cyabanyekongo bitiranya ibibazo byabo ninyabanyarwanda … azegere aba m23 ntazakurikirane ibyabakogoman gusa bamubwira kuko batinya u rwanda niy mpamvu bavuga ngo dufasha m23 kandi ari ikibazo cya kongo..
Naze yirebere ngo utagera ibwami abeshwa byinshi..hanyuma se ko bamwe bemeza ko azaza mu Rda abandi ngo ntazahagera bite?mwadukuye mu rujijo..
Welcm Mr.Ban-ki-moon ..Ngaho ngwino wirebere aho U Rwanda rugeze..mawe uzagende witangira ubuhamya.
Mfite amatsiko ubwo Ban K.azaba asubiye iwe niba ingabo za LONI ya3,zizagarura amahoro cg zizateza amakuba!zikarasa abaturage urufaya!Kristo uzatabare inzirakarengane!
Mana tabara,ngo [Loniya3] ko wasanga ari yayindi abahanuzi bavuze!Mana genderera bka karere kuko ntabwo byoroshye!
Uburyo Congo isurwa na bayobozi bakomeye ku isi ndibazako atari urukundo kuko ntitwigeze tubibona muRwanda 1994.Ubwo mubona ntakihishe inyuma?
Zangabo ahubwo nizikore akazi kazizanye cg zisubire iwabo.
M23 yatitije ISI komereza aho ubwishi sibwo bwenge .
Wowe uvuga ngo m23 yatitije isi usa ng aho utazi isi iyariyo,isi ntabwo ari rdc congo,m23 ntabwo ikomeye kurusha za irak,libye,…n ibindi,ahubwo m23 ishobora kwibona kurutonde rw imitwe y iterabwoba,akayo kakaba kashobotse,kdi niyo biganisha,teger
Comments are closed.