Polisi ya Uganda yafunze ikinyamakuru “The Monitor”
Polisi yo mu gihugu cya Uganda yafunze ikinyamakuru cyo muri icyo gihugu kizwi nka “The Monitor”, n’amaradiyo bifitanye isano ya KFM na Dembe FM ibashinja gutangaza amakuru y’ibinyoma no kugira uruhare mu iyibwa ry’imikono y’abayobozi batandukanye.
Ahagana mu ma saa tanu z’amanywa nibwo ngo abapolisi baje ku nyubako The Monitor ikoreramo bahita birukana abaturage n’abamotari bari bahari.
Mu itangazo rigenwe abanyamakuru, umuvugizi wa Polisi muri Uganda ,Judith Nabakooba, yavuze ko Polisi yabonye amakuru ko hari abaturage batangiye kwigana amasinya ya bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu,bafite intego yo kuzayakoresha ku nyandiko zitandukanye bavuga ko izo nyandiko zasinyweho n’abo bayobozi.
Alex Asiimwe, Umuyobozi mukuru wa’ The Monitor Publications Limited’ yavuze ko byabatunguye cyane. Ati “Turimo kubona abapolisi bafite imbunda ariko nta n’umwe udusobanurira ibirimo kuba, ariko turimo kugerageza kubikemura no kubikurikiranira mu maguru mashya.”
Naho Tom Mshindi, umwe mu bayobozi ba’ Nation Media Group’ banyiri ibi binyamakuru byafunzwe yavuze ko byabatunguye cyane ariko binatangaje kuba ibintu nk’ibyo bibaye mu gihugu nka Uganda, ibiganiro ku burenganzira bwo gutanga igitekerezo uko ubyumva byari bimaze kugera ku rwego rwiza.
Ibi binyamakuru byafunzwe n’ibindi bitandukanye birimo gushyirwa mu majwi ni ibifitanye isano n’ibyatangaje inkuru zifite aho zihuriye n’ibarwa bivugwa ko yanditswe n’ukuriye iperereza rya Uganda Gen. David Sejusa asaba Col. Ronnie Balya ushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu gutangira umushinga wo kwikiza abanyapolitiki n’abandi bantu bose badashyigikiye ko umuhungu wa Perezida Museveni, Muhoozi Kainerugaba ku kuba yazasimbura se ku mwanya wa Perezida.
Iyi nyandiko ngo yaje no gusohoka muri ‘The Daily Monitor ‘muri uku kwezi, ariko ubutegetsi n’inzego z’umutekano za Uganda zitemera iby’iyi nyandiko, ikaba ariyo mpamvu ikekwa kugira uruhare mu cyaha cyavuzwe haruguru n’umuvugizi wa Polise.
Mu nyandiko yasohowe n’ikinyamakuru Daily Monitor ku rubuga rwa Internet yatangaje ko ubuyobozi bw’iki kinyamakuru bwamagaye igikorwa cyakozwe na Police cyo gufunga itangazamakuru.
Bwibukije ko itangazamakuru ryigenga rigira imbaraga mu kugirango ibintu bihinduke bimere neza kurushaho. Bunavuga ariko ko ibinyamakuru bishobora kugwa mu makosa kuko byandikwa n’abantu.
The Monitor yanenze cyane uburyo Police yaje ku cyumweru ikagota ahakorera The Monitor ndetse uyu munsi ikahafunga kimwe na ziriya Radio. Bavuze ko bibabaje cyane kuba Leta ibangamira itangazamakuru mu kwigenga kwaryo.
UM– USEKE.RW
0 Comment
Yeweee mwihangane, reba namwe umuseke baramutse babafashe kuriya…. simbibivurije ariko kuko turabakunda cyane…
The Momitor mwihangane
Comments are closed.