Digiqole ad

Zimbabwe: Mugabe yemeje itegeko nshinga rishya

Nyuma y’uko abanyazimbabwe baritoye ku bwinshi kuwa19 Werurwe uyu mwaka, rikananyura mu bagomba kurijora umukuru w’igihugu Robert Mugabe yarishyizeho umuko kuri uyu wa 22 Gicurasi, ubu Zimbabwe ifite itegekonshinga rishya.

Mugabe asinya ku itegekonshinga rishya/photo zimday
Mugabe asinya ku itegekonshinga rishya/photo zimday

Iri tegekonshinga ryemerera perezida manda ebyiri zigizwe n’imyaka itanu buri imwe, Mugabe akaba amaze imyaka 33 ayobora Zimbabwe.

Nubwo ataratangaza niba aziyamamaza nanone, amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri uyu mwaka muri Zimbabwe. Mugabe n’ishyaka ayoboye rya ZanuPF hategerejwe cyane niba rizongera kumutangaho umukandida.

Morgan Tsvangirai Ministre w’intebe utavuga rumwe na Mugabe, avuga ko igikenewe cyane ari impinduka mu bukungu bwazahaye, mu bwisanzure bw’itangazamakuru ndetse no mu bikorwa remezo mu gihugu bishaje.

Robert Mugabe na Morgan Tsvangirai bagiranye agatotsi guhera mu mwaka wa 2009 mu gushyiraho ubuyobozi bw’ ubumwe. Ibi bikaba byaratewe no gushyiraho uburyo bwo kurwanya intambara yabaye mu banyagihugu nyuma y’ imeneka ry’ amaraso mu kwiyamamaza mu mwaka wa 2008.

Uruhande rwa Tsvangirai rwaje guhabwa Ministeri y’Intebe ariko Mugabe uri hafi kuzuza imyaka 90 akomeza kuyobora Zimbabwe.

BBC

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ariko kuki abanyafurika bakunda ubutegetsi bagakabya koko? Igihe Mugabe yategekeye , yakweguye nabandi bagategeka ko aribyo byaha Zimbabwe amahoro!!Muri Afurika iyingeso yo kugundira ubutegetsi ireze.Nibyo bivamo amakimbirane adashira.

    • Wabiguha ndebe ko utako nk’abo!!! Reka nkumare impungenge ufite. Benshi muri bo bategekana amafuti menshi noneho bikageraho batinya kuvaho batagifite “immunité présidentielle”: Ubudahangarwa

      • Baguye se bajyaho bakareka gukora amafuti

Comments are closed.

en_USEnglish