Mali: Uwahoze ari Minisitiri w’Ingabo yashinze ishyaka rye
Kuri uyu wa mbere tariki 20 Gicurasi 2013 , Soumeylou Boubéye Maïga wahoze ari Minisitiri w’Ingabo mu gihugu cya Mali yatangaje ko yashinze ishyaka rye.
Ikinyamakuru Jeune Afrique dukeshya iyi nkuru gitangaza ko intego nyamukuru yogishinga iri shyaka ari ukugira ngo ukugira ngo Maïga azitabire amatora y’umukuru w’Igihugu azaba muri Nyakanga uyu mwaka wa 2013.
Mu magambo ye yagize ati:”Twamaze gushing ishyaka ho CFP kugira ngo twiyegereze Abanyamali, kugira ngo kandi twubake Mali bushya, intego yacu nyamukuru ni ukuzitabira amatora y’umukuru w’igihugu yo muri Nyakanga”.
Akomeza avuga ko ibibazo biri mu Majyaruguru y’iki gihugu ari ibyo gufatira ingamba mu buryo bwihuse, kandi ko abantu bose bagomba kubigira mo uruhare rukomeye.
Uwahoze ari Minisitiri w’Ingabo muri iki gihugu akaba anakuriye serivise z’Ubutasi muri iki gihugu cya Mali mu minsi ishize yitandukanije n’ishyaka Adéma (l’alliance pour la démocratie au Mali) ari ryo shyaka rikomoye muri iki gihugu aho yaranaribeye visi perezida.
Soumeylou Boubéye Maïga wize ibijyanye n’itangazamakuru mu gihugu cya Senegal no mu Bufaransa mu mwaka w’2002 yimamarije kuba perezida ntiyabasha gutsinda amatora aho yari mu ishyaka Adéma, 6 avril 2011 yagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga kugeza 2012 ubwo habaga’ Coup d’Etat’.
UM– USEKE.RW