Abagande bagera kuri 83 bahagaritswe ku kibuga cy’indege cya Entebbe ubwo baganaga mu gihugu cya Syria aho ngo mu ntambara ihari abakire bakenera cyane abarinzi (guards). Abafashwe bari hagati y’imyaka 20 na 35 bari bategereje indege ibajyana Nairobi nkukobitangazwa na Tinka Zarugaba ushinzwe iperereza ku kibuga cy’indege. Zarugaba avuga ko uburyo bari benshi byateye impungenge […]Irambuye
Abagabo b’Abagande Muwonge Vincent na Kakooza Joseph barasiwe mu gihugu cya sudani y’Amajyepfo n’abantu bitwaje intwaro bataramenyekana. Aba bagabo babiri kuri ubu bari mu bitaro bya Juba ho muri iki gihugu gusa ngo ubuzima bwabo bumeze nabi kuko barashwe amaguru n’amaboko. Patrick Onyango umuvugizi wa Polisi muri aka gace avuga ko aba bagabo barashwe amaguru […]Irambuye
Avuga ku bitero Israel iherutse kugaba kuri Syria, Perezida Bashar Assad yavuze kuri uyu wa kabiri ko igihugu cye kiteguye guhangana na Israel. Assad yatangaje ibi nyuma y’inama yagiranye na Ali Akbar Salehi Ministre w’ububanyi n’amahanga w’igihugu cya Iran wari wagize uruzinduko rutunguranye i Damascus mu murwa mukuru wa Syria. Iran itungwa agatoki ku gufasha […]Irambuye
Kitaka Andrew , Umuyobozi ushinzwe imyubakire na tekinike by’Umurwa mukuru w’igihugu cya y’Uganda Kampala aravuga ko ukwezi kwa cyenda uyu mwaka wa 2013 kugomba kurangira nta ‘Velo moteur’ moto nto izaba ikirangwa muri uyu Mujyi. Kitaka avuga ko icyemezo cyo kwirukana utu tumoto tuzwi ku izina rya Boda boda cyamaze gufatwa ubu kikaba kirimo kwigwaho […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere tarili 6/5/2013 abarimu bigisha mu mashuri Gatulika ari mu gace ka Rutshuru muri Kivu y’Amajyarugu muri Congo kinshasa bahagaritse imirimo yabo bajya mu myigarambyo kubera ikibazo cy’ishimutwa ry’umuyobozi mukuru w’amashuri muri aka gace Gratien Bahati. Abashimuse uyu mugabo basaba ingurane y’amafaranga y’ Amarika ibihumbi 20, Peresida wa sosiyete sivile muri aka […]Irambuye
Urukiko rushinzwe kuburanisha imanza zibirebana n’iterabwoba muri Kenya rwakatiye abagabo babiri bakomoka muri Iran igihano igihano cyo gufungwa burundu nyuma y’uko Police ibafatanye ibintu biturika. Ahmad Mohammed na Sayed Mousavi barashinjwa icyaha iterabwoba no kugenda ibiturika bishobora kurimbura imbaga. Guverinoma ya Iran ikaba itangaza ko itari inyuma y’ibyo abo bagabo baregwa. Mohamed na Mousavi bivugwa […]Irambuye
Mu mujyi wa Arusha igisasu cyaturikiye mu kiliziya gihitana umuntu umwe gikomeretsa abagera kuri 50, Padiri Peddy wasomaga misa yemeje ako abantu batatu bandi bapfiriye mu nzira ijya kwa muganga. Police yabwiye Ippmedia ko icyaturitse ari igisasu ndetse n’umwe mu bakekwaho kugitega yahise afatwa. Guturika kwabayeho ubwo hafungurwaga ku mugaragaro Kiliziya nshya yo mu gace […]Irambuye
Abacukuzi b’amabuye y’agaciro bagera ku 100 bamaze gupfira mu kirombe cya zahabu kiri i Darfu ahitwa Jebel Amir mu gihugu cya Sudan, abatabazi bagera ku icyenda nabo bakaba barahezemo. Iki kirombe cyabaridukiyeho kuwa mbere w’iki cyumweru ariko umubare w’abapfuye ugenda wiyongera ubu ukaba umaze kugera ku 100. Abatabazi icyenda bariho bagerageza gutabara abari bagihumeka, nabo […]Irambuye
Intagondwa ebyiri ,Tamerlan na Djokhra Tsarnaev z’Abayisiramu zifite inkomoko Tchetchenia za turikirije ibisasu bibiri mu Mujyi wa Boston ngo umugambi wabo nyakuri wari uwo guturitsa biriya bisasu kuwa 2 Nyakanga uyu mwaka wa 2013. Amakuru aturuka mu butasi bwa polisi ya Leta Zunze ubumwe z’Amerika yatangaje ko aba basore bombi bari bafite gahunda yo guturitsa […]Irambuye
Urukiko rukuru rwa Masaka ho mu gihugu cya Uganda rwakatiye igihano cyo gufungwa imyaka 40 abavandimwe babiri bahamwe n’icyaha cyo kwica mwishywa wabo bamuziza ko yabibye inka. Godfrey Mutatiina w’imyaka 34 y’amavuko na mukuru we James Musheija w’imyaka 53 bakatiwe igihano cyo gufungwa imyaka 40 kubera guhamwa n’icyaha cyo kwivugana Frank Mutabazi w’imyaka 25 y’amavuko […]Irambuye