Digiqole ad

USA: 24 bahitanywe n’umuyaga ukaze

Umuyaga ukomeye wibasiye uduce tw’Umujyi wa Oklahama ho muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika wahitanye abantu bagera kuri 24 unangiza n’ibintu byinshi.

Umuyagaga ukaze washenye amazu n'amashuri
Umuyagaga ukaze washenye amazu n’amashuri

BBC dukesha iyi nkuru itangaza ko abategetsi  b’uyu Mujyi bavuga ko mu bantu 24 bapfuye harimo abana bagera kuri 20 bari mu ishuri ryaguye.

Bavuga ko bishoboka ko haba hari abandi bana bahitanywe n’iyi nkubi y’umuyaga  bakaba bagwiriwe n’ishuri imibiri yabo ikaba itaraboneka.

Abatabazi bafite imbwa kabuhariwe bakomeje gushakisha aba bahitanywe n’iyi serwakira. Perezida w’iki gihugu Barack  Obama yavuze ko ari ibyago bikomeye, akaba yijeje abakozwe n’iki kibazo ko leta izabafasha.

 UM– USEKE.RW

0 Comment

  • RIP all victimes!

  • Tornado yahitanye abantu 24 le bilan a été revu à la baisse,mukosore nyabuneka kuko iyo mibare yarahindutse.ok thanks

Comments are closed.

en_USEnglish