USA: 24 bahitanywe n’umuyaga ukaze
Umuyaga ukomeye wibasiye uduce tw’Umujyi wa Oklahama ho muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika wahitanye abantu bagera kuri 24 unangiza n’ibintu byinshi.
BBC dukesha iyi nkuru itangaza ko abategetsi b’uyu Mujyi bavuga ko mu bantu 24 bapfuye harimo abana bagera kuri 20 bari mu ishuri ryaguye.
Bavuga ko bishoboka ko haba hari abandi bana bahitanywe n’iyi nkubi y’umuyaga bakaba bagwiriwe n’ishuri imibiri yabo ikaba itaraboneka.
Abatabazi bafite imbwa kabuhariwe bakomeje gushakisha aba bahitanywe n’iyi serwakira. Perezida w’iki gihugu Barack Obama yavuze ko ari ibyago bikomeye, akaba yijeje abakozwe n’iki kibazo ko leta izabafasha.
UM– USEKE.RW
0 Comment
RIP all victimes!
Tornado yahitanye abantu 24 le bilan a été revu à la baisse,mukosore nyabuneka kuko iyo mibare yarahindutse.ok thanks
Comments are closed.