Digiqole ad

Sudani y’Epfo: Inyeshyamba zatangiye kubona ko ubwiyunge bushoboka

Inyeshamba zirwanya ubutegetsi bwa Juba muri Sudani y’Amajyepfo zatangiye kugaragaza kugaragaza ikizere ko  ubwiyunge busesuye bushoboka .

Bamwe mu nyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Juba
Bamwe mu nyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Juba

Taban Denge, uhagarariye abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu biganiro by’amahoro birimo kubera mu gihugu cya Ethiopia i Addis Abeba yatangaje ko afite ikizere ko intambara ishobora guhagara muri iki gihugu agendeye ku bushake impande zombi zigaragaza.

Yagize ati:”Twe turi umwe turi abo mu muryango umwe, hagaragaye ibidutanya ariko ndatekereza ko ubwiyunge busesuye bushoboka hagati y’impande zombi, ubwiyunge k’ubu burakenewe ku bana  ba Sudani y’Amajyepfo”.

Michel Makuel, Minisitiri ushinzwe itangazamakuru muri Sudani y’Amajyepfo yatangaje ko guverinoma ifite ubushake bwo guhagarika imirwano.Nk’uko ikinyamakuru BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Kuva iyi mirwano yakwaduka muri iki gihugu  abantu basaga 1000 bamaze kuhasiga ubuzima  n’aho abandi barenga ibihumbi 200 bamaze kuva mu byabo.

ububiko.umusekehost.com

 

en_USEnglish