Digiqole ad

Uganda: Umugore yagiye gusenga asanga bamusambanyirije umwana

Umugore utuye ahitwa  Ssaagalankoko mu gace  ka Goma ho mu gihugu cya Uganda ari mu gahinda kenshi nyuma yo kujya gusenga amasengesho asoza umwaka  yagaruka agasanga umwana we  w’imyaka ine yasambanyijwe n’umugabo wasinze.

Uyu w'ibipfuko mu maso niwe utibuka ko
Uyu w’ibipfuko mu maso niwe utibuka ko

Uyu mugore  witwa Kyomugisha avuga ko yagiye gusenga umwana akamusigira bakuru be babiri barangiza  bagasinzira umugabo witwa Ben Ssemivumbi akabinjirana agasambanya  umwana w’imyaka ine y’amavuko.

Yagize ati:”Nagize agahinda kenshi nsanze inkweto z’umuntu ntazi mu nzu yanjye kandi nta muntu mukuru nari nasize mu rugo, nabajije abana birabayobera kuko na bo bari bagisinziriye nta kintu bamenye”.

Yakomeje agira ati:”Nagiye kureba mu buriri bwanjye nsangamo umugabo uryamanye n’umwana wanjye yamushyize mu gitza cye. Nagerageje kumukangura mubaza icyamuzanye i wanjye nti yabasha kunsubiza kuko yari yasinze cyane”.

Uyu mugore avuga ko yahise yihutira kubimenyasha Polisi maze bagafata umwana bakamujyana kwa muganga bamupima bagasanga yasambanyijwe.

Kyomugisha avuga ko kwa muganga bahise bamwandikira imiti ariko ngo kugeza ubu aracyajya kwihagarika akababara.

Ssemivumbi washyikirijwe Polisi ngo imushyikirize Ubutabera aryozwe ibyo yakoze avuga ko inzoga ari zo zatumye akora ibi bintu ngo kuko yari yaraye anywa ijoro ryose yarangiza agataha mu nzu ya Kyomugisha yibeshye.

Kubirebana n’ibyo  gusambanya umwana byo avuga ko atazi igihe byabereye kuko atibuka abikora, Nk’uko ikinyamakuru ‘The newvision’ dukesha iyi nkuru cy’ibitangaza.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • cyakora uyu mugabo agomba kuba wenda atari mubi cyane ahubwo ari inzoga zabimuteye… nuko uriya mugore yagize ibyago ntibamusange yo nahubundi yari kuba yiboneye umugabo atirutse!!!!

    • Nta soni

  • coco ubuse uvuze iki? usanze ariwowe byakorewe cyeretse niba nta bumuntu ufite naho ubundi barabaje cyane.ndabivuga nkumubyeyi kandi nku muntu ufite ubumuntu.IMANA ifashe uyu mumarayika na nyina.God give the mother courage and her blessed kid.

  • Iyoroshya cyaha Inzoga

  • Ensi yamwe yacukka da!

  • Ngo umuntu asinda icyo asangamywe niba yakoze ayo mabi subusinzi ahubwo nta mutima runtu yifitemo , ni igikoko nyine.akwiye kubibazwa.
    Imana ibe kuruwo mwana gusa ntabe yaramusigiye kande.

  • Ariko se uyu mugore we yagiye gusenga muri iryo joro asize abana bonyine mu nzu kubera iki? Iyo byibuze ajyana nabo niba yarabonaga ntawe afite wo kumusigira abo bana be.

  • nibamumanike uwo mukaritasi kuko inzoga sizo zikora ibyaha aba yarabigambiriye ntawudasomaho ko twebwe se bitatubaho

  • byo birumvikana ninzoga yabimuteye ari buriya wasanga afite umugore murugo akabayagize ngo ageze iwe bt 2 much always bad

Comments are closed.

en_USEnglish