Sudani y’Epfo: ibintu bikomeje kubura gica
N’ubwo ibiganiro by’amahoro birimo kubera i Addis Abeba mu gihugu cya Ethiopia bigamije guhosha Intaramba ikomeje kugitana abantu benshi mu gihugu cya Sudani y’Amajyepfo bikomeje ibintu bikomeje kuyoboberana kuko impande zombi zanze kuva ku izima.
Riek Machar wahoze ari visi perezida w’iki gihugu, kuri ubu akaba arwanya ubutegetsi buriho yatangaje ko abona nta mpamvu yo gukomeza ibiganiro mu gihe guverinoma ya Salva Kiir idashaka kurekura imfungwa 11 za Politike zikurikiranyweho gushaka guhirika ubutegetsi.
Machar arimo gusaba umuryango IGAD uri muri ibi biganiro nk’umuhuza w’impande zombi gushaka igisubizo kuri ibi bibazo cyangwa ukava mu byo urimo.
Yagize ati:”Salva Kiir yanze kurekura imfungwa za Politike yafashe bugwate none ngo arashaka ko ibiganiro bikomeza. Kuri njye biragaraga ko atifuza ko ibi biganiro bikomeza”.
Yakomeje agira ati:”Salva kiir akomeje gutinza ibiganiro, icyo mbona cyakorwa n’uko IGAD yafata umwanzuro wayo ibonako ukwiye. Gusa ku ruhande rwacu tuzaguma muri ibi biganiro tubibutsa ko imirwano idateze guhagarara igihe cyose baterekuye abantu bacu”.
Kuri uyu wa kane imirwano yakomeje aho yageze hafi y’Umujyi wa Bentiu muri leta Unity no muri leta ya Jonglei hafiti y’Umujyi wa Bor .
RFI
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Njye ndabona intambara ya South Sudan kurangira kwayo bizafata intera ndende, uti kuki? Iteka iyo intambara yamaze gufata indusura y’amako biba bigoye kuko, intambara yo ntawe irobanura bose ibagiraho ingaruka, ibikorwa by’amajyambere biradindira,Abashora mari ntibaba bacyongeye gukora neza kubera impungenge z’umutekano muke, Uburezi nabwo burandindira hamwe n’ibindi byinshi, Umuti njye mbona nuko Impande zombi zakwicara zikareba igitera intambara igiye kubamaraho abenegihugu babo? ese nibashirira ku icumu harya bazayobora bande. Urugendo bagenze mu myaka 20 irenga none baruvunjemo gusubiranamo umwe ngo ni Dinka undi ngo ni Nuer ibyo ntaho bizabageza batariyumvamo ko bose ari Abanyasudani Yepfo! ahubwo bari bakwiye kurenza amaso bakareba ibibafitiye akamaro hamqwe n’Inyungu z’abanegihugu muri rusange
Mugire umunsi mwiza.
IJAMBO RY’IMANA RIBIVUGA NEZA KO MU BIHE BYA NYUMA ABANTU BAZABA BIKUNDA AHO GUKUNDA IMANA, BIHUGIYEHO, BINEZEZA, BIREMAMO IBICE, BIKAKAZA, BIYEMERA. MUBIREKE IMANA IZASHYIRAHO AKADOMO KUKO IHEREZO RYA BYOSE RIRI BUGUFI. HAHIRWA UWUBAHA UWITEKA KUKO NTAZAMUTENGUHA, NONE SE BAFATANIJE KURWANYA IGITUGU CYA BASHIR NONE BANANIWE GUSANGIRA PETROLI KDI BARAYIBOHOREJE HAMWE? INDA NINI MUYIME AMAYIRA, MUYIME AMAYIRA…..
IJAMBO RY’IMANA RIBIVUGA NEZA KO MU BIHE BYA NYUMA ABANTU BAZABA BIKUNDA AHO GUKUNDA IMANA, BIHUGIYEHO, BINEZEZA, BIREMAMO IBICE, BIKAKAZA, BIYEMERA. MUBIREKE IMANA IZASHYIRAHO AKADOMO KUKO IHEREZO RYA BYOSE RIRI BUGUFI. HAHIRWA UWUBAHA UWITEKA KUKO NTAZAMUTENGUHA, NONE SE BAFATANIJE KURWANYA IGITUGU CYA BASHIR NONE BANANIWE GUSANGIRA PETROLI KDI BARAYIBOHOREJE HAMWE? INDA NINI MUYIME AMAYIRA
Comments are closed.