RDC: FARDC n’inyeshyamba za Maï-Maï bakozanyijeho
Hashize iminsi ibiri Ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo FARDC zihangana n’inyeshyamba za Maï-Maï mu gace ka Kipushi ho mu Ntara ya Katanga maze babiri mu nyeshyamba bahasiga ubuzima.
Radio okapi dukesha iyi nkuru itangaza ko iyi mirwano yanasize ikomerekeje babiri mu ngabo za FARDC inakuye abaturage benshi mu byabo.
Ingabo zo muri iki gihugu ziri mu bibazo bikomeye cyane kuko zikomeje kugabwaho ibitero n’ inyeshyamba zitandukanye kuko umutwe umwe uvaho haza undi.
Iyi mirwano ikaze yashyamiranyije FARDC Maï-Maï yabaye kuri uyu wa kabiri ku mugoroba mu gace ka Kiziba mu birometero bisaga 10 uvuye mu Mujyi wa Lubumbashi.
Iyi radiyo ikomeza itangaza ko inyeshyamba za Maï-Maï zaguye gitumo FARDC maze impande zombi zigatangira gukozanyaho bituma bamwe bapfa abandi bagakomereka.
Indi mirwano yashyamiranyije inyeshamba na FARDC yabaye kuri uyu wa mbere mu duce twa Kapitolo, Kibowa na Emana ho mu ri Pweto. Sosiye sivile y’i Pweto iangaza ko iyi mirwano yasize abaturage hafi ya bose bavuye mu byabo bagahungira mu nkambi aho bazajya babasha kuroba amafi.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
DCongo tjrs en danger,Mai mai,Paul mukungubila,M23,ADF Nalu,rayiya Mutombo,FDLR,etc muzageza ryari?Pole sana
how about MUDUNDU 40
ubu CONGO igiye gutsinda urugamba burundu kuko ndabyizeye cyaneeeeeeeee. Congo igiye gukubita abaginga da
Mufite ingorane ahubwo ngo murakubita
Aha yego congo we urafitwe pe! ubwose ko muvuze iyo mitwe yose mukibagirwa iyitwa mai mai ceka, mai mai ya kutumbi, paleko nindi nibagiwe. aha nibatsinde da!
Comments are closed.