Digiqole ad

Gabon: Abasirikare 2 mu bakoze Coup d’Etat bishwe, ubakuriye atabwa muri yombi

 Gabon: Abasirikare 2 mu bakoze Coup d’Etat bishwe, ubakuriye atabwa muri yombi

Nyuma y’amakuru yaramutse atangazwa ko Ali Bongo Ondimba yahiritswe ku butegetsi, Leta yakomeje gutangaza ko uyu mugambi waburijwemo ndetse amakuru mashya aremeza ko babiri mu basirikare batatu batangaje Coup d’Etat bishwe ubakuriye na we atabwa muri yombi.

Lieutenant Ondo Obiang Kelly avuga ko bavanyeho ubutegetsi bwa Bongo
Lieutenant Ondo Obiang Kelly avuga ko bavanyeho ubutegetsi bwa Bongo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 7 Mutarama 2019 abasirikare batatu bayobowe na Lt Kelly Ondo Obiang basomye itangazo kuri Radio ko bahiritse ubutegetsi ndetse basaba abaturage kuva mu byo barimo bakabashyigikira.

Nyuma Leta binyuze mu ijwi ry’umuvugizi wayo, Guy-Bertrand Mapangou  Minisitiri w’itangazamakuru yahakanye ibya Coup d’Etat avuga ko ubu Leta irimo gukora bisanzwe.

Iyi Coup d’Etat itamaze umwanya, yakurikiwe no guhiga bukware aba basirikare batatu.

Itangazo rimaze gusohorwa na Leta riravuga ko babiri mu bakoze Coup d’Etat barashwe, naho Lt Ondo Obiang yatawe muri yombi nyuma y’amakuru yavugwaga ko yahunze.

Aba ngo barasiwe mu nyubako Radio ya Leta ikoreramo ari naho batangarije ko bahiritse ubutegetsi bwa Ali Bongo Ondima utegeka Gabon kuva mu 2009.

Moussa Faki Mahamat Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe kuri Twitter yamaganye iri hirikwa ry’ubutegetsi ryari ryatangajwe na bariya basirikare batatu.

BBC

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Lieutenant ugerageza coup d’Etat mu gihugu kirimo abajenerali! Igihe cya ba Sergent Samuel Doe cyangwa ba Capitaine Thomas Sankara ubanza cyararangiye. Ibyo ari byo byose uwakora coup d’Etat uwo ari wese aba akwiye kwamaganwa. Ibyabo bose turabizi. Kwitwaza ngo baje gukiza rubanda, bikarangira ari bo bonyine bakize abandi bose baboroga, urubyiruko rugwa muri mediterane ruhungira i Burayi… Mu gihe abo bacunguzi bagura indege zo guhora bazenguruka isi na za Villas i Burayi no muri Amerika!! Twarabamenye!!

    • Aba ni bamwe mu gifaransa bita “des aventuriers”! Lieutenant arabyuka mu gitondo akiyumva yabaye perezida, agashaka ba caporal bandi nka batatu ati muze tujye gufata igihugu. Ntahandi wabisanga uretse muri Africa yacu!

  • Ikigaragara nuko iyi coup d’état abantu benshi bari bayishimiye.Murebe amahanga yose yacecetse barabireka babonye ipfubye nibwo batangiye kuvuga ngo bari kwamagana coup d’état itangazo rya mbere rivuye muri Tchad ryaje sa saba. I Paris rizira igihe kimwe. Nukuvugako muri Make n’undi wayikora ejo afite rugari rwose.Aba bajeune ikosa bkoze bagombye kuba barabiganiriyeho nabandi ba leader politiques.Ibaze kuba bayoborwa na ba Bongo kuva imyaka irenga 50 Njyewe mbyita ubucakara.

  • Birambabaje ariko nubundi ibi ntabwo birangiye.Wowe na sko mumara imyaka irenga 50 ngo muyobora igihugu umuntu amaze amezi arenga 2 arwariye hanze gusa ngo niwe uyobora ibintu byose byarahagagaze ngo niwe ugomba gusinya.Abazatera kudeta buteflika nabo muazabarengaya?

  • Urabe wumva birenge ni wowe ubwirwa!

Comments are closed.

en_USEnglish