Digiqole ad

Sudan: Omar el-Béchir ngo ari ku gitutu gikomeye kurusha ikindi gihe

 Sudan: Omar el-Béchir ngo ari ku gitutu gikomeye kurusha ikindi gihe

 Umunyamakuru witwa Rachid Saïd uba mu Bufaransa avuga ko akurikije uko ibintu bimeze i Khartoum, bitoroheye na gato Perezida Bechir. Ngo itsinda riri kwigaragambya ryiyise Intifada rifite ingufu zishobora no gutuma Bashir yegura.

Bashir ngo ari mu bihe bigoye kurusha ikindi gihe cyose amaze ku butegetsi

Guhera taliki 19, Ukuboza 2018 mu murwa mukuru wa Sudan ariwo Khartoum hatangijwe imyigaragambyo yagiye yongera ingufu.

Yatangiye abaturage binubira igiciro cy’umugati bavugaga ko kiri hejuru.

Nyuma ariko baje kuvuga ko byaba byiza Bashir yeguye kuko ngo ari we nyirabayazana w’imibereho mibi babayeho.

Rachid Saïd wigeze kuba umu diplomate yasobanuriye Jeune Afrique uko itsinda Intifada riteye, imikorere yayo n’aho rikorera.

Yavuze ko imyigaragambyo yo muri iki gihe ikomeye kurusha iyabaye muri 2013 bitewe n’imbaraga ifite.

Avuga ko imyigaragambyo yo muri 2013 yabereye muri Khartoum gusa kandi ngo yarimo abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye, Kaminuza n’imwe mu miryango y’urubyiruko.

Imyigaragambyo y’ubu yo ngo irihariye kuko usanga irimo abantu bakora mu bigo bikomeye bya Leta n’abikorera ku giti cyabo.

Itsinda Intifada ya Sudan ngo yatangiriye mu migi ya Al-Qadarif mu Majyepfo na Atbara mu Majyaruguru.

Muri iriya migi ngo abigarambya basaba Leta kureba uko yagabanya igiciro cy’umugati.

Atbara ari naho imyigaragambyo yatangiriye ngo hasanzwe ari ku isooko rya za Sendika zikomeye zivugira abakozi bazwiho gukora imihanda myinshi ya gari ya moshi.

Abatuye muri kariya gace bavuga ko bababajwe cyane no kubona Leta ya Bashir muri 1990 yarahagaritse ibyo kubaka Gari ya moshi ahubwo igategeka ko abantu bose bajya bakoresha bisi.

Ibi ngo byatumye abakoraga mu bwubatsi bwa gari ya moshi babura akazi birabakenesha.

Nubwo ngo Perezida Bashir hari byinshi yijeje abatuye kariya gace kugira ngo imibereho yabo ibe mwiza kurushaho, ngo ni bike yashyize mu bikorwa.

Said avuga ko kugira ngo imyigaragambyo irusheho gukomera ari uko abo muri Karthoum na bo baje kuyitabira.

Ngo abaturage baba cyangwa bakomoka muri Darfour na bo bahise bayijyamo bituma ikibazo gifata intera y’igihugu cyose.

Nyuma gato ubutegetsi bwa Bashir bwatangiye gushinja umugabo witwa Abdul Wahid Al-Nour uyobora umwe mu mitwe imurwanya ukorera muri Darfour.

Gusa abigarambya bose, aho baba baturutse hose, batangiye kuririmba bavuga ko ari abo muri Darfour.

Igitangaje kandi ngo ni uko iriya myigarambyo itigeze igera muri Darfour. Ngo ibi byatewe n’uko hasanzwe hari umutekano muke ku buryo kwigaragambya bishobora gutuma hameneka amaraso menshi.

Ikindi yemeza ko cyatumye muri Darfour hataba imyigarambyo ni uko za Kaminuza zo muri iriya ntara zahise zifunga imiryango abanyeshuri n’abarimu barataha.

Kuba abagore na bo baraje muri iriya myigaragambyo byerekana ko ifite undi mwihariko. Na byo ngo ni undi mwihariko mu myigaragambyo yose yabaye muri Sudan ya Bashir.

Umwihariko kandi ngo ni uko ku munsi wa gatatu abigaragambyaga baretse gukoresha urugomo kuko mbere wasangaga bibasira inzu z’Abadepite b’ishyaka riri ku butegetsi n’izindi nkoramutima za Bashir.

Kubera ko Leta yashyizeho imikwabo, ngo abategura kwigaragambya bahura ari nka batanu, batatu… Abenshi ngo baba ari abanyamwuga runaka bahurira ahantu hihariye nk’aho banywera ikawa n’ahandi.

Rachid Saïd avuga ko abigaragambya batekereje kure bashyiraho abavugizi babo haba mu gihugu imbere no hanze yacyo.

Ibi ngo ni ukugira ngo nihagira abafatwa bagafungwa bitazabuza ko abasigaye kugira abavugizi. Umwe muri aba bavugizi ni umuganga witwa Mohammed Naji al-Asam ufite imyaka 26 y’amavuko.

Uyu muganga yashyizeho itsinda rishinzwe kumenya amazina n’umubare w’abo Leta yafashe igafunga, uko imyigarambyo iteguwe ndetse ngo hari n’umushinga w’uko igihugu cyazayoborwa Omar Al Bashir niyegura.

Iriya nyandiko ngo yerekana ko umubano w’abaturage uzaba ushingiye ku bumwe bw’abaturage barimo n’abahoze ari abarwanyi.

Ubu ngo hari Itegeko nshinga rishya bakoze ryazayobora igihugu mu gihe kiri imbere.

Bashir ariko ngo aracyafite indahemuka zanze kumuvaho. Muri zo ngo harimo Abapolisi n’Abasirikare bafite amapeti makuru.

Ndetse ngo ashyigikiwe n’imitwe yigaruriye bimwe mu bice by’igihugu ayoboye. Ku rwego mpuzamahanga Omar Al Bashir ntako atagize ngo agaragaze isura nziza ya politiki ye.

Mu gihe cyashize yakoranye n’ibihugu byaharaniye ko Libya yagira amahoro arambye kandi biri gutanga umusaruro.

Ikindi ashimirwa ni uburyo yakoze bwo gutuma hatabaho intambara hagati y’ibihugu bikoresha amazi y’uruzi rwa Nile (Blue Nile) kurusha ibindi. Ibyo ni Misiri, Ethiopia na Sudan.

Ku rundi ruhande ariko ngo yaje gutakaza amanota mu maso y’inshuti ze za kera ubwo yavugaga ko agiye guhindura itegeko nshinga kugira ngo aziyamamaze muri 2020.

Mu nshuti ze za kera harimo Misiri, Arabie Saoudite, u Burusiya, Syria, na Leta zunze ubumwe z’Abarabu.

Rachid Saïd arangiza yemeza ko uko ibintu biteye muri iki gihe bigaragaza ko abigarambya babikorana ubushake no kudatezuka ku kemezo cy’uko Omar Al Bashir yegura ibintu bigahinduka.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ngaho nimukurikirane umunsi ku wundi murebe uko ubutegetsi bwa Bashir buzarangira. Nabi kandi. Na CPI irarekereje, kandi abazamuvana ku butegetsi bashobora kumwoherezayo. Ariko nta mugenzi we n’umwe mu banyagitugu bayoboye Afrika uzavanamo isomo. Wagira ngo ubutegetsi bubahuma amaso. Ariko bose baba babizi ko batinywa kurusha uko bakunzwe. Iyo igitinyiro cyabo kirangiye, bikagera aho bica bagafunga abantu ntibave mu myigaragambyo, kaba kabaye.

  • Iyo ushaka kumenya umutegetsi w’igihangange, ntureba uko ajyaho n’uko akomerwa amashyi, ureba uko avaho n’uko igihugu gisigara kifashe amaze kuvaho.

  • Buriya abigenje nka Ben Ali wo muri Tunisia, akareba igihugu yigiramo na famille ye hakiri kare, yaba abatsinze icy’umutwe

  • Bamufate mpiri ahubwo

  • Amateka akomeje kutwigisha ko muntu atigira ku mateka.
    Kandi koko mdabona bikomexa kubishimangira.

  • Hahahaha!umuntu nabonye atigira kumateka! Muri Genocide nabonye abaturage bashukwa nabayobozi ngo nibande bice ; basenye amazu babincwaga! Nuko muri gacaca bakazajya bavugango barashutswe! Ariko jya mbona ubu bagitif babambwira ngo nibage gusenyera umuturanyi! Wabo wubatse ahatemewe! Sha bskiruka namashoka gusenya! Aho mpita mbona ko turi bamutima womurutiba!

  • Abasirikare n’abapolisi ba Sudani, ubu bageze aho bagomba guhitamo hagati yo gukomeza kurasa abigaragambya barengera ubutegetsi bwa Omar Al Bashir, cyangwa kumuvanaho amaboko aho gukomeza gukaraba inkaba ya bene wabo, amaherezo nabo bakazabiryozwa. Reka tubitege amaso turebe icyo bazahitamo.

  • Abanyasudani nibakomeza kwanga ko Bashir abayobora, igihe cyose inzego z’umutekano zikimuri inyuma azakomeza abarase ayobore abazarokoka bavuye ku izima. Ibyo yakoze abo muri Darfour se ntibabizi? Niko aba dictateurs ba Afrika bakora. Nta mishinyiko: humiriza kandi ushinyirize nkuyobore, niwanga nkurangize. Niyo devise/motto bagenderaho.

Comments are closed.

en_USEnglish