Kuri uyu wa mbere i Mombasa muri Kenya harabera inama mpuzamahanga izamara icyumweru izahuza abakuriye Police mu bihugu 17 byo muri aka karere k’Afurika. Aba bakuru ba Police barungurana ibitekerezo ndetse bahanahane amakuru ku bibazo bijyanye n’iterabwoba, gucuruza ibiyobyabwenge ndetse no ku bibazo biterwa naba rushimusi. Umukuru wa Police muri Kenya IGP David Kimaiyo yahaye […]Irambuye
Itsinda rigizwe n’ingabo kabuhariwe za USA ndetse n’abashinzwe ubutasi muri MI5 (Ibiro by’ubutasi by’Ubwongereza) ryoherejwe ejo muri Iraq guhiga uwishe umunyamakuru w’Umunyamerika witwa James Foley wishwe aciwe umutwe n’umuntu wo muri ISIS wavugaga Icyongereza nk’abongereza wahawe agahimbano ka “John”. Izi ngabo z’Abongereza zikoresheje ibikoresho by’ikoranabuhanga zirahigira hasi kubera hejuru uriya “John”, uvugwaho kuba ari Umwongereza w’umusilamu wagiye […]Irambuye
Abantu 17 gusa nibo barokotse impanuka y’ubwato yarimo abantu 170. Iyi mpanuka yabareye ku mwaro Libya ihana n’Inyanja ya Atlantika. Kugeza ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu imibiri 20 niyo yari imaze kuboneka gusa. Abdel Latif Mohamed Ibrahim umukozi wo ku nkombe z’amazi ya Libya yatangaje ko babonye imibiri 20 gusa muri ubu bwato […]Irambuye
Abantu kugeza ubu 75 bamaze kwitaba Imana bazize indwara itaramenyekana kugeza ubu gusa ifite ibimenyetso bimwe bisa n’ibya Ebola. Yiganje mu Ntara ya Equateur nk’uko byatangajwe na Radio Okapi kuri uyu wa gatanu. Kuwa kane byari byatangajwe ko abamaze kwicwa n’iyi ndwara ari 65 mu bice biherereye hafi ya Mbandaka muri iyi Ntara mu gihe […]Irambuye
Abatuye muri Leta ya Borno babwiye BBC ko abarwanyi ba Boko Haram bigaruriye ishuri rya Police. Amasasu yumvikanye muri kariya gace nyuma y’uko babonye ibimodoka bikomeye bya Boko Haram bije biherekeje amamoto ariho abarwanyi. Umuvuguzi wa Police yemeje ko koko iki gitero cyabaye, yongeraho ko kugeza ubu batarabasha kuvugana n’abakozi bo kuri ririya shuri. Iri shuri […]Irambuye
Ejo,mu Nteko ishinga amategeko ya Uganda, abanyamategeko bagize Komite y’umutekano barashinje Leta gusesagura amafaranga ya Leta mu bikorwa byo bya Gisirikare ikorera muri Sudani y’epfo. Ibi birego bije nyuma y’uko iyi Komite ibonye ko mu mezi atatu gusa igisirikare cya Uganda cyakoresheje miliyari 25 z’amashilingi ya Uganda mu kugura ibiryo, ibikomoka kuri Petelori n’imyambaro y’abasirikare. […]Irambuye
Byatangajwe kuri uyu wa 21 Kanama ko nibura mu barwanyi 2000 b’abanyamahanga bagiye mu mutwe wa ISIS 500 muri bo ari abongereza. Benshi muri aba bongereza ngo bafata indege berekeza Istanbul muri Turkiya bahagera bagafata bus zibajyana muri Syria. Uyu mutwe ukomeje guca ibintu muri Iraq na Syria aho uvuga ko ushaka gushyiraho Leta ya […]Irambuye
Abategetsi bo mu Misiri bemeje ko bagiye gufungura ishami rya Minisiteri y’ingabo zabo i Kampala muri Uganda mu rwego rwo kungera imikoranire mu bya Gisirikare hagati y’ibihugu byombi hagamijwe guhashya iterabwoba muri aka Karere k’Afurika. Nubwo imibanire y’ibihugu byombi yigeze kuzamo agatotsi bitewe no kutumvikana ku mikoreshereze y’amazi y’Uruzi rwa Nili, ubu byiyemeje gukorana bya […]Irambuye
Amakuru atangazwa na Radio Okapi avuga ko mu Ntara ya Equateur muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo yaravugwa indwara itaramenyekana iyo ariyo n’ikiyitera, imaze guhitana abantu 65 mu gihe cy’ibyumweru bine. Iyi ndwara yibasiye uduce twa Djera, mu Karere ka Tshuapa ku birometero 25 uvuye ahitwa Boende rwagati mu Ntara ya Équateur. Minisitiri w’ubuzima Félix […]Irambuye
Itsinda ry’ingabo za Nigeria ziri mu Majyaruguru y’Uburasirazuba mu bikorwa byo kurwanya Boko Haram ziravuga ko zigiye kwitahira zikareka kurwanya uyu mutwe kubera ko ngo nta bikoresho by’intambara bigezweho zihabwa bigatuma hapfa benshi murizo. Umwe muri aba basirikare yabwiye BBC ko batazongera kurwanya Boko Haram kugeza ubwo bazahabwa ibikoresho bishya byo guyirasa. Uyu musirikare wasabye […]Irambuye