Uhagarariye abatavuga rumwe na Leta y’Africa y’Epfo Madamu Helen Zille yatangarije BBC ko bafite amajwi yafashwe mu ibanga yerekana uruhare Perezida Jacob Zuma yagize mu kurya ruswa y’amafaranga menshi yahabwaga n’abo yagurishagaho intwaro. Ubwo iki kirego cyagezwaga mu rukiko muri 2009, abacamanza basanze nta shingiro gifite, bavuga ko abarega Perezida Zuma bamubeshyera bagamije kumuharabika n’ubucabiranya […]Irambuye
Ku nshuro ya gatatu igihugu cya Africa y’Epfo kimwe uruhushya rwo kugikandagiramo (Visa) umuyobozi w’intara ya Tibet iharanira ubwigenge ku gihugu cy’Ubushinwa, Dalai Lama unafite igihembo cy’Amahoro kitiwe Nobel washakaga kwitabira inama y’abahawe iryo shimwe mu mujyi wa Cape Town muri Africa y’Epfo. Yari yatumiwe muri iyi nama n’abayiteguye, ikaba izaba mu kwezi gutaha bwa mbere […]Irambuye
Abaturage bo mu Mujyi wa Banki babwiye BBC ko abarwanyi ba Boko Haram birukanye ingabo za Nigeria muri uriya mujyi uturanye na Cameroon bakawigarurira. Kugeza ubu igisirikare cya Nigeria ntikigira icyo gitangaza kuri iyi nkuru. Hari ubwoba ko intego ya Boko haram ari uguhuza agace gaherereyemo uyu mujyi na Leta ya Borno ifite umurwa mukuru […]Irambuye
Umuyobozi wo hejuru mu rwego rw’ubuzima rwo kurwanya indwara z’ibyorezo muri Leta z’unze ubumwe za Amerika, yaburiye igihugu cya Kenya kwitegura ko indwara ya Ebola yagera mu gihugu cyabo. Dr Tom Kenyon yagize ati “Ibihugu byose ndetse na Kenya bigomba kwitegura kwakira umurwayi wa mbere.” Uyu muganga asaba ibihugu byose gushyiraho itsinda ryihutirwa ryo guhita […]Irambuye
Umusaza Fidel Castro wahoze ari Perezida wa Cuba aherutse gutangaza ko ihuriro rya NATO arigereranya n’aba NAZI bo kwa Hitler ndetse ko umutwe wa Islamic State uri gukora amabi muri Iraq na Syria washyizweho n’urwego rw’ubutasi rwa Israel rwa Mossad. Castro utarigeze na rimwe acudika na America n’inshuti zayo zose kuwa mbere w’iki cyumweru yatangaje […]Irambuye
Mu ijoro rya cyeye nibwo umutwe wa ISIS wagaragaje amashusho umurwanyi wabo aca umutwe umunyamakuru ukomoka muri USA witwa Steven Sotloff. Uyu munyamakuru yafashwe bunyago mu 2013 n’abarwanyi ba ISIS bamusanze muri Syria aho yakoreraga akazi ke yatumwe n’ikinyamakuru Foreign Policy magazine. Uwishe uyu munyamakuru biravugwa ko ari nawe wishe uwa mbere mu byumweru bibiri […]Irambuye
Ababyeyi b’umwana urwaye kanseri y’ubwonko bafungiwe muri Espagne bazira ko ngo bakuye umwana wabo mu bitaro kuwa gatanu w’icyumweru gishize badasabye uruhushya abaganga, barasabirwa gufungurwa ngo babone uko bita ku mwana wabo urwariye mu bitaro byo muri iki gihugu. Abongereza barenga 150, 0 00 bamaze gusinya ku rwandiko(petition) basaba ko aba babyeyi barekurwa bagataha iwabo […]Irambuye
Minisitiri w’ingabo mu kiguhu cya Ukraine, Valeriy Heletey yashinje Uburusiya ko bwatangije “Intambara ikomeye” ishobora kuzagwamo abaturage ibihumbi n’ibihumbi. Uburusiya bwahise bunyomoza ayo makuru, buvuga ko bugerageza kurokora abaturage b’abasivile mu makimbirane ashobora kubahitana. Uku guterana amagambo kwabaye nyuma y’aho ingabo za leta ya Ukraine zahungaga urugamba ku kibuga cy’indege cyo mu mujyi wa Luhansk […]Irambuye
Iperereza rirakomeje muri University of Pretoria aho bivugwa kugeza ubu ko umugabo wiyahuye kuwa mbere mu gitondo ari umwalimu, wasimbutse hejuru muri ‘etage’ akitura hasi agahita ahwera nk’uko bitangazwa na Pretoria News. Kaminuza ya Pretoria yemeje aya makuru gusa ntiyahita ihamya ko ari umwalimu cyangwa ari umunyeshuri wiyahuye asimbutse mu nzu. Bamwe mu banyeshuri n’abakozi […]Irambuye
Kuri iki cyumweru igisirikare cya Congo Kinshasa cyumvise inkuru ibabaje y’urupfu rwa Maj Gen Lucien Bahuma Ambamba, wari umugaba mukuru w’ingabo mu karere ka Kivu y’Amajyaruguru ihoramo imidugararo n’inyeshyamba, uyu Bahama ni we wanesheje M23 ndetse agaba n’ibitero byinshi ku zindi nyeshyamba. Iby’urupfu rw’uyu musirikare, byatangajwe ku cyumweru na Minisitiri w’ingabo muri DRC, Alexandre Luba […]Irambuye