Digiqole ad

Abongereza nibo benshi mu barwanyi ba ISIS

Byatangajwe kuri uyu wa 21 Kanama ko nibura mu barwanyi 2000 b’abanyamahanga bagiye mu mutwe wa ISIS 500 muri bo ari abongereza. Benshi muri aba bongereza ngo bafata indege  berekeza Istanbul muri Turkiya bahagera bagafata bus zibajyana muri Syria. Uyu mutwe ukomeje guca ibintu muri Iraq na Syria aho uvuga ko ushaka gushyiraho Leta ya kisilamu. 

Abongereza Aseel Muthan (ibumoso) ku myaka 17 we n'umuvandimwe we Nasser Muthana ubu ni abarwanyi muri ISIS
Abongereza Aseel Muthan (ibumoso) ku myaka 17 we n’umuvandimwe we Nasser Muthana ubu ni abarwanyi muri ISIS

Ubwongereza ngo bwaba ubu bwugarijwe kuko muri iki gihe abenshi muri aba barwanyi ab’abongereza ubu basubiye iwabo.

Umwe kuri babiri mu barwanyi ba ISIS ngo ni Umwongereza cyangwa niho yize arahakurira nk’uko bitangazwa na Reuters. 

Ubu  mu Bwongereza hari impaka zishingiye ku kuntu Leta ireka bamwe mu bongereza b’Abisilamu bakajya hanze mu bihugu bya Syria na Iraq kandi ifite amakuru y’ubutasi  y’uko baba bagiye gufasha imitwe y’iterabwoba.

Muri bantu magana atanu bivugwa ko baherutse kujya gufasha umutwe wa ISIS, abagera kuri 250 ubu ngo bagarutse mu Bwongereza, inzego z’ubutasi za MI5 na MI6 zikaba ziri gukurikirana ngo zimenye aho bari n’icyo bari gukora mu bwongereza.

Umwe mu Badepite bo mu Bwongereza witwa Khalid Mahmood yavuze ko kuba aba barwanyi bagenda biterwa n’uko imipaka y’Ubwongereza idacungwa cyane bityo abenshi bakaba basohokera mu bindi bihugu bituranye n’Ubwongereza.

Biravugwa ko Abongereza b’Abisilamu baba muri ISIS baruta ababa mu gisirikare cy’Ubwongereza.

Amashusho y’umugabo uherutse kugaragara atanga ubutumwa bwihaniza Amerika yarangiza agaca umutwe umunyamakuru James Foley wari umaze imyaka ibiri afashwe bunyago muri Amerika, ngo basanze ari umugabo uvuga icyongereza nk’Abongereza ndetse inzego z’umutekano ziri hafi kugera ku mwirondoro we zihereye ku majwi n’amashusho y’iyo ‘Video’ y’ubwicanyi.

Igipolisi cy’Ubwongereza kivuga ko muri iki gihugu ari naho batoreza abantu bazajyana muri ISIS.

Abahanga bavuga ko Abongereza bari muri ISIS aribo bize kurusha abandi, kandi bakaba abagome kurusha abandi bari muri ISIS.

Igihugu cy’Ubwongereza  nicyo gihugu cya mbere i Burayi gifite ibyuma bicunga abantu( cameras de surveillances) byinshi cyane cyane mu Murwa mukuru London.

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Njye mbona umuti wo kurwanya ibyihebe atari ugukoresha imbunda gusa kuko hapfa 5 hakavuka 10 ahubwo kuki ibihugu bikomeye ari nabyo bifitanye ibibazo n’ibyihebe kuruta ibihugu bikennye byakwicara bikareba ngo ese kuki umuntu yiyemeza kuba ikihebe? Ese ntaba yarabangamiwe bikomeye!! kuko akenshi usanga ibihugu by’ibihangange bihohotera ndetse bikishongora kubindi bihugu. urugero nko kubona ukuntu Lybia yatewe ndetse igasenywa benshi bakahasiga ubuzima. Kuki hari ibihugu byumva ko bigomba gutera ibindi uko byiboneye kandi za UN zikicecekera??

Comments are closed.

en_USEnglish