Nkurunziza yagejeje ubwiyamamaze bwe kuri Komisiyo y’amatora
Kuri uyu wa gatanu ku gicamunsi nibwo Perezida Pierre Nkurunziza yagejeje impapuro z’ubwiyamamaze bwe kuri Komisiyo y’amatora mu Burundi. Abadashaka kwiyamamaza kwe bo bemeje ko nubwo Nkurunziza yagejeje ubwiyamamaze bwe kuri iyo Komisiyo, bazakomeza kubyamagana kugeza ku munota wa nyuma.
CENI(Commission Electorale Nationale Independante) kandi yakiriye ubwiyamamaze bwa Nduwayo Gerald uzahagararira ishyaka UPRONA y’uwitwa Concilie Nibigira.
Uyikuriye CENI Prosper Ntahorwamiye yatangaje ko buri mukandida yishyuye miliyoni 15 z’amarundi muri Banki nkuru y’igihugu nk’uko amategeko abisaba.
Kuva ishyaka CNDD-FDD ryatangaza ko Nkurunziza ariwe uzarihagararira mu matora, abaturage bagiye mu mihanda babyamagana, imyigaragambyo ubu imaze guhitana abagera kuri 16 mu minsi 10 ishize.
Izi mvururu zatumye impunzi ibihumbi 40 zihungira mu bihugu bituranye n’u Burundi nk’uko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi ribitangaza.
Mu Rwanda ubu hari impunzi zigera ku bihumbi 25, nyinshi muri izi mpunzi zicumbikiwe mu nkambi ya Mahama i Kirehe mu burasirazubwa bw’u Rwanda ahari 16 000 ubu.
Leta y’u Rwanda yasabye ubuyobozi bw’u Burundi gukora ibishoboka byose bugahosha ariya makimbirane agira ingaruka ku buzima bw’Abarundi muri rusange.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu nama yarimo kuri uyu wa gatanu ya St Gallen Symposium mu Busuwisi yagarutse ku bibazo biri mu Burundi avuga ko ari ibibazo bishingiye ku musaruro w’abayobozi atari ikibazo cya mandat ya gatatu.
Ati “Niba abantu bawe ubwabo bakubwiye ko badashaka ko ubayobora, ni gute uvuga ngo ndagumaho mwabishaka mutabishaka?”
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Petero Nkurunziza bo bemeza ko bazakomeza kurwanya ibyo kwiyamamaza kwe kugeza ku munota wa nyuma.
Amatora ya President wa Repubulika y’Uburundi ateganyijwe kuzaba tariki 28 Kamena uyu mwaka, ariko akazabanzirizwa n’abagize Inteko ishinga amategeko azaba mu mpera z’uku kwezi turimo kwa Gicurasi.
UM– USEKE.RW
23 Comments
No mumaso hé biragaragara ko nawe byamuyobeye Ubuse asenga icyi Koko
Ujye ugerageza ugabanye amatiku, President Nkurunziza niba batamushaka bazabigaragaze mu amatora naho guteza akavuyo mu igihugu ngo baramwamagana byo ntacyo bizatanga. ubwo koko washyigikira aba bigaragambya bageza aho gutwika umuntu ari muzima ngo nuko bacyetse ko ari imbonerakure?
Sinshyigikiye ko President Nkurunziza yica amategeko nkuko bivugwa ariko kandi abitwa ko bamurwanya bo ndabona ari babi cyane bafite n’ubugome burenze ubw’interahamwe.
komera rata uzabayobora babyanga babyemera
Erega turi muri Africa!Ufite umutwe ukomeye niwe uyobora!naho ibyo kuvuga ngo niba abaturage batagushaka ntiwayobora!?Ubu se Kagame atuyobora kuko tubishaka cg atuyobora kuko abishaka!????Upfa kuba wifitiye imbunda gusa!
uri umusazi man? ntago unyurwa nuko uyobowe kereka abantu nkamwe babafunze
Uno munsi ni Nkurunziza ejo ni gewe
NOOOO TO THIRD TERM PLEASE.SHA AFRICA SINZI. NJYE MBA IBURAYI ARIKO YOMBONA GRAND LAC MBONA HARIBYINSHI MUKENEYE KUGIRA MUTERE INTAMBWE IGARAGARA
Abarundi ni aba democrate,ikibabakiye bakigaragariza ubutegetsi bukabibona?!
Twebwe twibera muri paradiso!??
wowe nande?? ivuge ntuvugire bose dore ko aho muhera
Iyamamaze ubayobore kandi nawe uzahiteko uhera ubwu abaturajye batangire batonde umurongo kunteko basaba ko itegekonshinga rihindurwa maze nanyuma uzakomeze ubayobore! Ntuzongere gutinda nkuko wabikoze!
Nkurunziza yashatse kwiyoberanya ngo arasenga naho arukugirango ashake abayoboke bazamufasha kuriganya mandat!Yewe uwo yakoreye aragagayetu!Mbega Nkurunziza weeee!!!Mbese umgore we aramuhanura iki?Utagira umutimanamawe ntanubwo yumva abamugira inama??
Ubundi Nkurunziza yiyamamaje abizi neza ko adakurikije amategeko. Kuko Inaha muri Afurika abategetsi baba bishakira ibiceli gusa. Naho kuba ashaka kwiyongeza ni ibisanzwe muri afurika. Urugero nka, Omar Bashir, Kaguta Museven, Robert Mugabe,… abo bo barenze kuba ba Perezida. Gusa abarundi bamaze gucengerwa na democracie kabisa, kuko nubwo batsindwa bazaba babigaragaje. Mwibuke ko muri DRCongo abaturage baho basobanukiwe democracie kurusha ibihugu byinshi muri Africa, kuko Kabira yashatse kwiyongeza bamuhakanira izuba ryaka hakiri kare.
None se ntiwemeranya nange ko abanyarwanda twibera muri paradiso??!!.
Nawe se gahunda ya girinka,mutuelle de santé,bourse muri za kaminuza,etc..
Ibi byose mubihabwa kubuntu,none se hari ahandi biba atari muri paradiso(Rwanda).
Louis komeracyane uvuze ukuri haribyinshi urwanda rwagezeho urebye nibindi bihugu bya Africa nahandi
Ikimbabaje na bahapfiri, abahunze, abigaragambije, abangurijwe ibikorwa, abatakaje imilimo myiza bakoraga…., NONE NKABA MBONANAHAMYA YUKO NKURUNZIZA AGIYE GUSUBIRA KUYOBORA KU GATUZA !!!
ONU, EAC,AOU…, Harya bimaze iki ???
Arheeeer asyiiiiiii
Ibiri kubera I burundi ngo ni ba gashakabuhake bo muri Europe na Amerika bahanganye n’abarusiya mu ntambara yayo bapfa amabuye y’agaciro yitwa NICKEL ngo u Burundi bufite menshi cyane kandi company yitwa KERMAS GROUP yo mu Burusiya niyo yasinye n’u Burundi kuyacukura ahitwa MUSONGATI.
None ngo uburakari bafite ba gashaka buhake nubwo gusenya u Burundi kugira ngo baburizemo iyo contrat y’Abarusiya bashyireho ubutegetsi bishakiye buzabaha iyo mari y’ayo mabuye ya Nickel.
Murebe google mushakemo Nickel Burundi murabona iyo company yo mu Burusiya n’amasezerano yakoranye n’u Burundi
Abazungu bazatumara batuziza ubukungu imana yaduhaye!!!!
Imana itabare ubarundi
nibareke bigaragarire mumatora ahubwo bavane abo bana mu mihanda bajye kwiga amaduka akore abantu biteze imbere
Ariko basha mbona aho hejuru muri commet zitadukanye plz ujya kuvuga reba ibyuvuga kandi wibande kubyiwanyu nutanga ningero utange izumvikana, ariko se nkawe wiyita Gatsinzi urimo bangahe, ngo babayobora kuko mumushaka wowe nande, urinde se, uhagarariye nde se kutamushaka kwawe ntibivuze ko abandi batamushaka tandukanya abarundi nabanyarwanda nubwo wavuga utyo ntacyo bihindura abanyarwanda barasobanukiwe nhasigaye bacye nkawe nabo petit a petit bazahinduka, turamukeneye ntuzamugereranye naba kurunziza bagiyeho bashingiye kumoko, twe uriya twamuhawe n’Imana ibyo mvuga mbifatanije nabenshi ba banyarwanda bashyira mugaciro nndetse n’amahanga es kweli president wa Togo akurushe nokumenya ibyiwanyu nge rero mfite ubushobozi uriya mugabo wacu twiherewe n’Imana nakwifuza kwanyobora kugeza Imana imusubije aho yamukuye!!! Aracyafite byinshi aduhishiye afite vision, yubahishije Urwanda kwisi ntarinze mvuga ibindi iyumuntu aguhesheje agaciro ikindi umusaba niki? Les engrant!!!!!!!
Ntabwo ibibazo ufite wenda bituma umugereranya ‘abatariho mbizi ariko reba muri rusange kdi siwe ubigutera kuko anavuyeho siwowe Gatsinzi wamusimbura, reka rero abaturage bu Rwanda bazi ibyiza bagezeho nibiri imbere ahasigaye twihe amahoro ndagiza nakubwira nti iyo aba nya LIBIYA baza kumenya bakareba kure bakamenya ibizababaho nyuma ya Khadafi ntashiti ntibari kumurwanya ngirango uyumunsi azutse nuko bidashoboka umunya Libiya yamenya ikibi nikiza. Rero munyarwanda Gatsinzi sinzi impamvu zawe zituma uvuga kuriya may be uri umu Jenosideri ariko nabo harabihanye basaba imbabazi baranafungurwa ngirango ukurikira Amakuru kubuhamya bwa benshi shatse narekeraho mfite byinshi nakubwira nuko ntazi ahuba nagusura nkakwigisha ukava ibuzimu ukajya ibuntu.
wangu wari wavuze neza ariko urangije nabi kuko umuntu uzi ubwenge ntashinja ibyo adafitiye gihamya none se umugize genecidaire ute?ufite ubumenyi bushoborakumenya umuntu mu nyandiko ? we afite imyumvire ye nawe iyawe ,iyo wumva ashobora kuba yibeshye uramukosora ukamwereka uko ubymva ariko ntumushinja icyaha ndengakamere,ariko ubanza genocide mwarayoroheje kuburyo uwayikoze yidegembya akandika ibyo ashatse igiheashakiye? siko bimeze genocide n’icyaha ndengakamere kidasibangana kidasaza,ubwo se niba uvugango n’umugenocidaire akaba yandika ntankomyi yaba itaniyehe nibindi byaha? ahubwo n’umuntu ufite imyumvire wenda iri hasi wakwigisha akazamurwa mu myumvire aho kwitwa umunyacyaha kandi utabihagazeho.
murakoze Imana ibane namwe mujye mugirana urukundo
No comment,aho inzovu ebyiri zirwanira,ibyatsi nibyo bihababarira.umukene azagumya abe umukene umukire agumye akire.abaturage tuba twaragowe,turi ibyatsi koko inzovu zikaturwaniraho,tugasyonyoka.nkejuwimye.
Uwo Gatsinzi umenya Ari interahamwe wowe utanyurwa nimikorere ya Kagame then u have big problem.
Abanyarwanda kuvuga nabi kagame wabo ndabona Baguhitana wigaragaje da!
Comments are closed.