Digiqole ad

Agathon Rwasa yatanze ‘candidature’ ngo ahatane na Nkurunziza

 Agathon Rwasa yatanze ‘candidature’ ngo ahatane na Nkurunziza

Agathon Rwasa atanga candidature ye kuri uyu wa gatandatu

Kuri uyu wa gatandatu Agathon Rwasa, umuyobozi w’ishyaka Forces Nationales de Liberation (FNL) ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Nkurunziza, yatanze impapuro zisaba kwiyamamariza kuba Perezida w’u Burundi muri Komisiyo y’amatora. Kuri uyu wa gatandatu abandi bakandida batanu, nyuma ya Pierre Nkurunziza na Rwasa, batanze ‘candidature’ ngo bazahatane mu matora ya Perezida yo mu kwezi gutaha.

Agathon Rwasa atanga candidature ye kuri uyu wa gatandatu
Agathon Rwasa atanga candidature ye kuri uyu wa gatandatu

Rwasa yavuze ko atanze ‘candidature’ ye kugira ngo gusa yubahirize itariki yashyizweho na Komisiyo y’amatora, ariko bitavuze ko ashyigikiye ko Perezida Nkurunziza yiyamamariza mandat ya gatatu.

Agathon Rwasa avuga ko ibyo Nkurunziza yakoze binyuranyije n’itegeko Nshinga.

Agathon Rwasa yavuze ko Leta ya Nkurunziza iri gukoresha urubyiruko rwitwa Imbonerakure rwo mu ishyaka rya CNDD-FDD mu guhangana n’abigaragambya, ibi ngo byateje umutekano muke n’urugomo rukomeye.

Rwasa akavuga ko mu bihe nk’ibyo bigoranye cyane kwiyamamaza.

Imyigaragambyo yakurikiye kwiyamamaza kwa Nkurunziza imaze guhitana ubuzima bw’abantu 18 kuva mu minsi 14 ishize itangiye tariki 26 Mata.

Abigaragambya kuri uyu wa gatandatu batangaje ko bafashe akaruhuko, ariko ko basubira mu mihanda kuri iki cyumweru.

Leta y’u Burundi yategetse abigaragambya guhagarika ibyo barimo no kuvanaho za bariyeri mu gihe kitarenze amasaha 48.

 

Rwasa ni inde?

Mu 1993 ishyaka UPRONA rya Pierre Buyoya ryahiritse ku  butegetsi ku ngufu za gisirikare ishyaka rya FRODEBU rya Melchior Ndadaye ryari ryatsinze amatora yo mu kwa gatandatu 1993, intambara iteruye mu gihugu yahise itangira, imitwe y’inyeshyamba ya FNL na CNDD-FDD ni yo yavuzwe cyane.

Ahagana mu 2002 Agathon Rwasa yaje gufata ubuyobozi bw’umutwe w’inyeshyamba za FNL, zashinjwaga ubwicanyi ahatandukanye mu gihugu.

Azwi nk’umurwanyi cyane ku rugamba barwanaga n’ingabo za Leta, ari na byo byamuhesheje kuyobora FNL nyuma y’urupfu rwa Nibayubahe Sylvestre wayoboraga abarwanyi ba FNL.

Agathon Rwasa na FNL bavuzwe cyane mu bwicanyi bw’abari mu modoka yitwaga Titanic Express yavaga i Kigali yerekeza i Bujumbura hari mu Ukuboza 2000, Rwasa na FNL kandi bongeye kuvugwa mu bwicanyi bwakorewe Abanyamurenge i Gatumba mu kwezi kwa munani 2004.

Uyu mugabo ubu ngo ‘wavutse bushya’, yamaze igihe kinini ashakishwa n’ubutabera yihishahisha mu byaro mu Burundi aho isyaka rye ryari rishyigikiwe.

Mu kwezi kwa Kanama 2013, Agathon Rwasa yaje kugaruka i Bujumbura avuye mu bwihisho yari amazemo imyaka itatu. Ahita atangaza ko aje agamije kwiyamamariza kuyobora u Burundi mu 2015.

UM– USEKE.RW

12 Comments

  • Agathon niba yemeye guhatana ndamushyigikiye ariko yitondere commission y,amatora y,uburundi batazamuriganya amajwi ye.

  • agaton rwasa ni fake.

  • Afite amaraso kubiganza abaguye gatumba baba Nyamurenge we ubwe yemeye ko aliwe wabivuganye.None niwe uje kuzahura uBurundi?Ewe nzoba ndaba.

  • Agathon rwasa nawe nibamureke yiyoborere nayo maraso ari mubiganza bye,mbona nabandi babareka bagategekera hejuru y,imivu yamaraso baba baramennye kugirango babone ubwo butegetsi, banabubona bakarushaho kumena mensi,ariko bibuke ko hari urubanza nyuma y,ibyo byose.

  • Baraje bamutere Ministeri, abatwiste abantu yashukaka kujya mumihanda babakatire ibifungo bya burundu ubundi imbwa zibabone yigaramiye!! Naho ubwicanyi muri Afurika se ko ari yo nzira ya abategesti!

    • Agathon Rwasa.uzayobarana ayo maraso yinzirakarengane wamenye.amarira y’impfumbyi n’abapfakazi ntuzayakira.ariko afrika we!ese dossier y’abacamanza yo ntibayisuzuma mu kwakira candidature?birababaje ryoseeeeeeeeeee.Mana horera ayo maraso.

  • Hora wihorere! Ngo “avutse bushya”? Yabatirijwe he? Yabatijwe nande? Mu yahe mazi? Twibagirwa vuba! Kuba yarakuye PALIPEHUTU kuri FNL ni ukuvuka bushya? Arabeshya ingengabitekerezo yo kumara abatutsi aracyayihishe, abonye uburyo bwo kugera kubutegetsi mwareba ibyo akora! Nonese abiciwe muri Titanic, na Gatumba hari ubwo yigeze abihanirwa? Naba Perezida azaba afite ubudahangarwa! Abarundi mube maso Uburundi butagwa mw’isanganya!

  • Rwasa bamureke nawe ayobore nkuko UBURUNDI bgabuze kiyobora.

    Nuriho ubwicanye ntiyabumaze

  • We Agathon inyota yifitiye n’imwe, kujya kubutegetsi ubundi agatsemba icyitwa ubwoko Tutsi nk’uko byari bimeze inaha> Ahubwo se buriya, ntawaba amuziho kuba yaraje inaha muri za 1994 gufasha bagenzi be bahuje umugambi? Ntibyabura n’uko gusa hataboneka uwamuvuga ariko ni ngombwa tu. Komissiyo y’amatora ntabwo ari injiji bazabisuzuma kuko ibikorwa bye by’ubwicanyi byarasakuje cyane. Yewe ibibi birarutana, byaruta Nkurunziza ariwe ugumyeho aho kuba iki kigome.

  • Baravuga ayabandi ayabo bakayicarako,ese abavuga ko Agathon rwasa afite amaraso muntoki adakwiye kuyobora,mwambwira ko abishe Nyakwigendera Ndadaye bo bari bafite make?ntibakiyoboye se nanunomunsi bakaba bakidegebya,nimujye mushyira mugaciro.

  • oya rwose rwasa suwo kuyobora afite amateka mabi yubwicanyi ashinjwa

  • nagende uyu siwe yishe abanyamurenge none ngo agiye kwitoza. sha ubundi ntaho bunjya kabisa. umwicanyi asimbure undi kweri.
    umwe ngo ari mwishyamba yakubise akana kurukuta
    undi yaturiye abanyamurenge bibereye munkambi

Comments are closed.

en_USEnglish