Impamvu zatumye Senegal yohereza ingabo muri Arabie Saoudite
Muri Senegal hari impaka nyinshi abantu bibaza impamvu igihugu cy’Africa nka Senegal cyokohereza abasilikare bacyo muri Yemen kurwanya abarwanyi b’Abahouti kandi ari ibihugu bibiri kimwe muri Africa ikindi muri Aziya.
Nubwo hari ababyibaza, ariko birazwi ko iyi atariyo nshuro ya mbere Senegal yohoreza abarwanyi mu bwami bwa Arabie Saoudite.
Mu myaka 24 ishize, ingabo za Senegal zitwa ‘ Jambars” zoherejwe muri Arabia Saoudite zigiye kurinda ibirango bitagatifu by’i Macca.
Kiriya gikorwa cyagaragaye nka kimwe mu byerekana umubano wari kandi n’ubu ukiri hagati y’ibihugu byombi.
Kuri iyi nshuro Senegal izohereza abasilikare 2, 100 muri Arabia Saoudite, aho bazaturuka bajya kurasa ku Abahouti bamaze kwigarurira igice kitari gito.
Kiriya gihe ubwo ingabo za Senegal zajyagayo muri iriya myaka ishize, byagenze nabi kuko indege zarimo yahanutse abagera kuri 92 bakahasiga ubuzima.
Abasirikare ba Senegal bazaba bashinzwe no kurinda imipaka ya Arabie Saoudite kugira ngo abarwanyi b’Abahouti batinjiramo bityo bakaba bateza umutekano muke mu gihugu Islam ikomokamo.
Impamvu itangwa na benshi yatumye President Macky Sall n’abakuru b’ingabo ze bafata ikemezo cyo kohereza ingabo muri Arabie Saoudite ngo ni uko azi neza ko kiriya gihugu gikize kuri Petelori, gifite gahunda ndende yo gushora imari muri Senegal.
Kuri ubu ngo ntabwo ikijyanye ingabo za Senegal mu bwami bwa Arabie Saoudite ari ukirinda inyubako n’ibice bitagatifu(holy sites) ahubwo ni ugushaka agafaranga no kureshya abashoramari.
Arabie Saoudite ifite gahunda yiswe Programme Senegal Emergent 2035 (PSE),igamije guteza imbere Senegal kuzageza muri 2035.
Umwe mu banditsi bazwi cyane yanditse ko amaraso ya aba ‘jambars’ azishyurwa ishomari rya PSE”.
Senegal ni igihugu kiganjemo Abasilamu b’Aba Sunni.
Ni cyo gihugu cya mbere cy’Abirabura kinjiye mu rugamba rwo muri Yemen rugamije guhashya Abahouti ruyobowe n’ingabo za Arabia Saoudite.
Senegal izwi ho kuba igihugu kizi kubana neza n’ibihugu bikomeye ku Isi kandi bitandukanye.
Kugeza ubu Arabie Saoudite nicyo gihugu cya mbere ku Isi gifite imisigiti myinshi kandi kubera Petelori yacyo kigenda kigira imbaraga ku isi ndetse n’ibihugu bikize biracyubaha.
Senegal ibanye neza na Iran ishinjwa gutera inkunga Abahouti barwanywa na Arabie Saoudite.
USA n’Ubufaransa bwahoze bukoloniza Senegal buyifata nk’umufatanyabikorwa mwiza mu kurwanya imitwe y’ibyihebe ikorera muri Africa y’Uburengerazuba.
Bivugwa ko ingabo za Senegal ziri muzatojwe bikomeye kurusha izindi muri Africa ndetse ubu ziri mu bihugu bitandukanye mu bikorwa byo kugarura amahoro.
Mu minsi yashize zari muri Libani no muri Haiti. Muri Senegal abaturage baribaza ukuntu ingabo zabo zizajya kurasirwa muri Yemen n’ukuntu ari kure ya Senegal.
Kugeza ubu ibi bihugu nibyo biri kurwanya aba houti: Saudi Arabia, Bahrain, Kuwait, Qatar, UAE(United Arab Emirates), Morocco, Egypt, Jordan, Sudan na Senegal.
BBC
UM– USEKE.RW