Digiqole ad

Umupfakazi wa Sankara aragaruka muri Burkina Faso ku nshuro ya 2 mu myaka 25

 Umupfakazi wa Sankara aragaruka muri Burkina Faso ku nshuro ya 2 mu myaka 25

Mariam Sankara arifuza ubutabera ku rupfu rw’umugabo we

Mariam Sankara ategerejwe n’abantu benshi, byamaze kwemezwa ko azagera i Ouagadougou ku wa kane tariki 14 Gicurasi aje mu rubanza rw’iperereza ku rupfu rw’umugabo we Capitaine Thomas Sankara.

Mariam Sankara arifuza ubutabera ku rupfu rw'umugabo we
Mariam Sankara arifuza ubutabera ku rupfu rw’umugabo we

Kuva umugabo yicwa, na we agahunga hashize imyaka 25, yagurutse inshuro imwe muri Burkina Faso mu kwezi kwa 10/2007 ubwo hizihizwaga imyaka 20 yari ishize Sankara yishwe, ariko yibukwa nk’intwari.

Uyu mugore yibera mu buhungiro i Montpellier mu majyepfo y’Ubufaransa nk’impunzi. Abantu benshi bari bashyigikiye impinduramatwara y’umugabo we bamutegereje cyane ku wa kane nimugoroba ubwo azaba ageze i Ouaga.

Tariki 18 Gicurasi uyu mupfakazi azumvwa mu rubanza azongera kwemezamo ikirego cye ku bishe umugabo we anatange ubuhamya ku bacamanza.

Abavandimwe ba Sankara bitwa Blandine na Valentin na bo bakaba baherutse gutanga ubuhamywa bwabo ku rupfu rw’umuvandimwe wabo wicanywe n’abantu 12 barashwe n’umucomando tariki 15 Ukwakira 1987.

Mariam Sankara w’imyaka 62 ubu yabwiye JeuneAfrique ko iby’urubanza ku rupfu rw’umugabo we biri kugenda byitabwaho kandi yizeye ko bizakomeza.

Hari amakuru ko umurambo uri mu mva ye ushobora gutabururwa vuba bagasuzuma ADN yawo kugira ngo bemeze ko ari uwe koko kuko bivugwa ko atari we washyinguwemo.

Ishyirahamwe ry’amashyaka yemera impinduramatwara ya Sankara rizakora inama tariki 16 na 17  Gicurasi yo kwemeza uzarihagararira mu matora ya Perezida w’igihugu, iki gikorwa ngo kikazaba kiyobowe by’ikirenga na Mariam Sankara.

Sankara bivugwa ko yishwe ku kagambane k’inshuti ye Blaise Compaoré, uyu na we waje kwirukanwa ku butegetsi n’imyigaragambyo y’abaturage umwaka ushize, ubu akaba ari mu buhungiro muri Cote d’Ivoire.

Compaore na Sankara bahoze ari inshuti magara ariko umwe ashinjwa kwicisha inshuti ye
Compaore na Sankara bahoze ari inshuti magara ariko umwe ashinjwa kwicisha inshuti ye

UM– USEKE.RW

5 Comments

  • CAPT Thomas Sankara je l,aimais bcp je me souviens de quelques extraits de ses discours. Lorsqu,il dit: ” je serais si heureux quand mon people serait tres heureux et si je n,y arrive pas mon avenir Sera sombre “.

  • Nibyiza cyane, nizereko urubanza ruzagenda neza maze Compaoré bakamukanira urumukwiye.Guhitamo gukorana na bagashakabuhake maze ukica Sankara incuti magara yawe? ntabwo imana izakubabarira.

  • je serais si heureux quand mon peuple serait tres heureux et si je n,y arrive pas mon avenir Sera sombre “.ibi nibyo yazize mugabo!

    • Ibi nibyo byakomeje gushegesha africa.Kugira abayobozi bakesha amaramuko ba rugigana aho gukesha amaramuko abaturage babo.Ugasanga ahokugira igikorwa bakora mu gihugu cyabo bari kubaka imiturirwa London,Cg mu migi y’Amerika.Abayobozi nkabo rero iyo abobarugigana babahindutse, bapfana ishavu ryinshi.

  • Abantu bitanga ngo bafashe abantu kubaho neza muri iyi si ntibaramba! Bamwishe akiri muto! gusa nibuka ijambo yavuze uburyo umusirikare yagombye kuba kuko aba atwaye intwaro itanga urumfu n’imiborogo! ko iyo twaro agomba kuyihabwa nyuma yo gutsinda amahugurwa kubya politique n’imitekerereze ya Kimuntu !

    n’ahubundi iyo ntabyo aba ari akaga aho ari bagwishije yabivuze muri aya magambo, abumva urufaransa mwisemurire “Quand on a une arme qui peut cracher le feu et la mort , et que l’on peut recevoir des ordres en se mettant en garde à vous devant un drapeau sans savoir à qui profite cet ordre, à qui profite ce fusil, eh bien on devient un criminel en puissance qui n’attend que du cric pour semer la terreur autour de soi.

    Combien des militaires sont en train de tourner dans telle ou tel pays sous tel ou tel champs de bataille, eh d’amener désolations et crimes, mais sans comprendre qu’ils sont eux même en train de combattre eh! des hommes et des femmes qui luttent pour les mêmes ideos qu’eux s’ils en avaient conscience, eh des fils d’ouvriers qui voient leurs parents aller en grève contre des régimes réactionnels , mais qu’ils pensent qu’ils sont entrés dans l’armée acceptent de combattre au profit des dirigeants réactionnels , cela existe! Donc un militaire sans formation politique et idéologique est un criminel en puissance!”

Comments are closed.

en_USEnglish