Urukiko rurengera Itegeko Nshinga rwemeje ‘candidature’ ya Nkurunziza
Kuri uyu wa kabiri mu gitondo Urukiko rurengera Itegeko Nshinga ry’u Burundi rwahaye agaciro ‘candidature’ ya Pierre Nkurunziza wifuza kongera kuyobora iki gihugu kuri manda ya gatatu. Ni nyuma y’amasaha 24 umuyobozi wungirije w’uru rukiko Sylvère Nimpagaritse ahungiye mu Rwanda.
Ukongera kwiyamamaza kuri mandat ya gatatu kwa Pierre NKurunziza kwakuruye imyigaragambyo ubu imaze guhitana abantu 12.
Aba ni abagaragaje ko badashaka ko uyu muyobozi yongera kwiyamamariza kuyobora u Burundi kuko Itegeko Nshinga ritabimwemerera.
AFP ivuga ko yabonye urupapuro rw’Urukiko rurengera Itegeko Nshinga rwemerera Nkurunziza kongera kwiyamamariza kuyobora u Burundi nyuma y’uko ishyaka rye CNDD-FDD riri ku butegetsi ribimwemereye.
Uru rukiko rwanditse ko “kongerera Perezida uriho indi nshuro ya kabiri yo kwiyamamariza kuyobora indi myaka itanu mu matora rusange bitanyuranyije n’Itegeko Nshinga ry’u Burundi.”
Iyi nyandiko yasinyweho n’abacamanza batandatu kuri barindwi. Uwanze kurusinyaho biravugwa ko ari Sylvère Nimpagaritse ubu uri mu buhungiro mu Rwanda.
Ingingo ya 96 y’Itegeko Nshinga ry’u Burundi ivuga ko Perezida wa Republika atorerwa n’abaturage manda y’imyaka itanu ishobora kongerwa inshuro imwe.
Perezida Nkurunziza akaba yaratorewe bwa mbere kuyobora u Burundi mu kwa munani 2005 atowe n’Inteko kuko igihugu cyafatwaga nk’ikikiva mu ntambara bityo atorwa n’abagize Inteko Ishinga amategeko kuyobora imyaka itanu. Yongera gutorwa mu 2010 mu matora rusange.
Uruhande rwa Nkurunziza ruvuga ko amaze gutorwa mu matora rusange manda imwe bityo iyo ashaka kwiyamamariza ari iya kabiri, abatamushyigikiye bakavuga ko mandat ya mbere yayitorewe mu 2005 n’Abadepite bahagarariye abaturage bakayimutorera imyaka itanu kandi itari inzibacyuho, bityo arangije mandat ebyiri.
Aha akaba ari ho ubwumvikane bucye bwazamukiye bukurura umwuka mubi kugeza bamwe bahunze abandi bakaba bamaze kuhasiga ubuzima.
UM– USEKE.RW
27 Comments
mpora mvuga ko ufite micro ari nawe ugira ijambo. reka abarundi bahangayike naho Petero yiyoborere igihugu. azafata na mandat ya 4
Niba hari abaturage bamushaka se murumva byagenda gute? Itegeko nshinga ni irya’abaturage barihindura uko bishakiye. nta kundi rero. Ah’ubwo aho bukera abamushyigikiye na bo wabona biroshye mu mihanda; ni akumiro pe!! This is Africa.
ubutegetsi bushyirwaho ni mana pierre nkurunziza nakomeze ayobore ariko ibikorwa by’imbonerakure bihagarare
Njye hari ibyo ntabasha kwiyumvisha. Umuntu utegetse muru ubu buryo aba yumva ari mu nyungu z’abo ayobora. Ibi twabigereranya no gufata umukobwa ku ngufu.N’ubwo ntari umukobwa ariko ntekereza ko iyo bimubayeho ataryoherwa n’igikorwa arimo akorerwa.
Umwanditsi hari icyo yibagiwe yongereho ko amasezerano ya Arusha nayo ariyo yatumye u burundi bwongera kuba igihugu kigendwa nayo avuga ko ntawurenza imyaka 10 ari kuri iriya ntebe. Uyu mugabo arimo gushaka kuyahonyora kandi abarundi bose b umutima bazi aho yabakuye. Ibi nibyo birimo gutera imvururu
@Mugabo ibyuvuga nukuri.Amasezerano ya Arusha ni nka papa wabyaye itegekonshinga ry’u Burundi kuko iyo atabaho Nkurunziza abakiri mwishyamba ibi nugusuzugura Mandela washyizemo ingufu zose kugirango bagere hariya none reba ukuntu uyu Nkurunziza yitwaye.Uwiyishe ntaririrwa nibamujyana ICC ntabwo azaba yihemukiye gusa azabahemukiye n’abana be n’umuryango we.
Abantu burya bagira ibibazo Nkurunziza imyaka 5 avugako batagomba kuyibara muri manda 2 haricyo bamukumiriye atakoze nka perezida w’u Burundi? nonese nihe atandukanya manda 2 yakoze? mandela wayoboye manda 1 akigenderase ubu sintwari kwisi yose?
nge mbona aho kwirirwa abantu basarira mumihanda bareka akiyamamaza maze bakamwima amajwi nkareba ko atsinda
Bakamwima amajwi se ubundi wibwira ko aribo bazamutora!
Urabona uwuhonyora itegeko nshinga yananirwa no kwiba amajwi! Mandat ya kane nabwo azavuga ko iya 3 batamutoye yitoye! Ariko baba batinya iki? Ko mbona banga kurekura imbehe!
queen we! baramutse bamwemereye kwiyamamaza, bazamwibira amajwi. nubundi ntacyo baba bakoze.
Ndasubiza Umulisa,iririre sha ,umugore we n’abana bamaze kugera kwa Kikwete, maze ngo asigare atwika u Burundi . Ndabona jewe iri isibaniro .Arashaka iki ko mbona abaturage batamushaka ,arashaka kubamara ahubwo .Ariko ayubusa nawe hari uzabimubaza .
Akayiba
Nicyo kobazo !!!
IBI NI IBIKI!!!!!! NDABONA AFRICA IKWIYE GUSUBIRA KUYOBORWA NA ABAMI. ABANYAFRIKA BAKENEYE UBUYOBOZI BWA KERA GAKONDO. IBI BYA PEREZIDA, MANDA, itegekonshinga Na Ibindi bitindigasani. Biveho tumenye ko hari intebe ya papa abana ntibakoraho kugeza igihe Papa yitabye Rurema. Ubundi mugakura mugashinga ingo zanyu. Ibi ni akavuyo nta mitwe myinshi mu nkono imwe.
ok ngaho inzirakarengane ziraje Rwanda rwiza ba hafi utabare abarengana
Amahanga akwiye gutabara u Burundi bagasubiza ibintu mu buryo amazi atararenga inkombe!!!!Ndababwiza ukuri ibi bintu ntibyoroshye aho abantu bapfa urusorongo.Imana itabare Abarundi naho ubundi ntibyoroshye.
ariko ikiza mbona baretse kwigaragambya maze bakazamwima amajwi agashwarwa!!!!
Ikizwi ni uko ba Presidents bo muri africa aribo babaho mu buzima budasanzwe nk’ubw’abandi banyagihugu! uwahindura akabagira nk’uko baba basanzwe batarafata igihugu ntawajya yifuza kurenza mandat 1 y’imyaka 5! Abarundi bihangane biberetse ko ntacyo baruhiye! Kuko inyungu z’agatsiko ziruta inyungu z’igihugu! Amasiha rusahuzi bishyiriyeho ntaruzuza imyobo yacukuye, ni bakenyere zibabone!
NO TO THIRD TERM!!!!.
Ibi byose nizereko bizatubera urugero muri 2017.HE agahereza ubutegetsi umukandida uzaba watowe maze abanyarwanda tukikomereza iterambere ntitumere nkuyu Nkurunziza.
“Burundi’s defence minister on Saturday said that no one could force the army to violate the constitution or the peace deal that ended a 12-year civil war, and called for politicians to respect both documents.”
Major General Pontien Gaciyubwenge
Burundi has been rocked by protests against President Pierre Nkurunziza’s plan to seek a third term, a move opponents and the United States say violates the Arusha peace deal. The president’s supporters say the constitution does not bar him from running.
In carefully worded comments at a news conference, Defence Minister Major General Pontien Gaciyubwenge said: “There is no individual who will direct the army to go against the Arusha deal and the country’s constitution.” If this is true, then President Nkurunziza might have realized that the best thing for him to do is to drop the appetite for power.
Indeed, the Burundi President should give the Burundi people a chance to nurture democracy and learn from his predecessors especially President Pierre Buyoya who irrespective of coups and other failures he voluntarily gave power back to the people of Burundi. What we can tell President Nkurunziza is that it’s never too late to mend.
nibamureke ubwo amategeko abinwemerera buriya niko biri ahubwo bareke kumutora barebeko atsinda. bataye umwanya w’ubusa gusa nububundi akawamuntu imbwa zimoka cyane ntiziryana.
ARIKO BARETSE AKIYAMAMAZA UBUNDI ABATAMUSHAKA BAKANGA KUMUTORA NDUMVA NTACYO BITWAYE RWOSE KWEMEZA CANDIDATURE YE.
IKINDI KO TUBONA ABIYITA KO BAMWAMAGANA BURIYA ABAMUSHYIGIKIYE BAGIYE MUMUHANDA BYAGENDA GUTE BURIYA BARAHARI BASHOBORA KUBA ARI NABO BENSHI
Ntagishya n’ubundi kirenze icyo yakoze narinyitegerejeho ibi ninko kwikirigita ugaseka biratangaje rwose kubona Nkurunziza yiyumvisha ko ari mukuri.
Gusa abamushyigikiye bazi amategeko bakayica nkana igihe kizabashyira kumugaragaro aho ndavuga abayobozi b’urukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga. Ubuse kuki Vice-President wurwo rukiko yahisemo guhungira mu Rwanda suko bashakaga kumukorera manipulation ngo yemeze ibidashoboka ariko n’intwari sinkibyo bigwari byaryemeje peeh.
Gusa Imana sinzi impamvu iterererana Afrika ibintu nkibi uretse mubihugu by’abayisalamu na Africa ko ntabyo ndumva iburayi cg America.
Ese Ubundi Nkurunziza aho abera umwana yabuze guhindura itegeko nshinga mbere basi ngo abone icyo yitwaza naho ubu ninko kubwira abarundi ko bakoze ubusa basinya amasezerano y’amahoro yamukuye mu ishyamba .
Genda Afurika warakubititse, Wait and we see if he will not be in ICC soon, if not time will judge and God will save our Brothers from BUja.
Niba abarundi batumvikana ku itegeko nshinga rwabo, niba badashoboye gusesengura mu bwumvikana amategeko yabo bakwiyambaje impuguke zahandi zidafite aho zibogamiye aho kugirango amaraso yabenegihugu agume ameneka.
Ikindi abayobozi b’abarundi bo nta somo bakuye mu bindi bihugu. nibakomeze bamene amaraso bazibonera ingaruka
ubundi se kuberiki bababuza gukora imyigaragabyo ? CNDD bemeza ko Nkurunziza bamutanze nka candidat ko bagiye mu mihanda babyishimira ko ntawababujije cyangwa ngo abapolice babarase ? Njye ndabona ibi bintu bigiye kumera nkibyo mu RWANDA genocide
Ikibazo ntabwo ari imyaka itanu ahobwo yamariye iki abaturange ayayobora!!!!
Comments are closed.