Ikinyamakuru cyo mu Budage Der Spiegel, kiravuga ko Chancelliere w’iki gihugu Angela Merkel yatangiye ibiganiro byo kuziyamamaza mu matora y’umwanya ariho ashaka manda ya kane. Angela Merkel aziyamamaza muri manda ya kane mu matora azaba mu mwaka wa 2017, nk’uko Der Spiegel, kibivuga ariko ngo ntashobora kuzatangaza umugambi we umwaka wa 2016 utaragera. Aya makuru iki […]Irambuye
Mu ijambo Perezida Pierre Nkurunziza yagejeje ku Barundi kuri iki cyumweru nyuma y’urupfu rutunguranye rwa Gen Adolphe Nshimirimana wafatwaga nk’inkoramutima ye ndetse akundwa na bamwe mu baturage, Nkurunziza yasabye abaturage gutuza bakabana mu mahoro, abakundaga nyakwigendera Gen Nshimirimana bakirinda kwihorera. Kuri Twitter y’Ibiro by’Umukuru w’igihugu cy’u Burundi batangaje ko kuva hagatangira impagarara za Politiki muri […]Irambuye
Gen Adolphe Nshimirimana, wahoze ari Umugaba mukuru w’Ingabo n’ushinzwe ubutasi mu Burundi kugeza mu 2014 ubu akaba yari ashinzwe ubutumwa bwa Perezida Nkurunziza, yiciwe mu gitero cyagabwe ku modoka yari imutwaye kuri iki cyumweru i Bujumbura muri quartier Kameenge. Ibiro ntaramakuru Reuters biravuga ko imodoka ya Gen Adolphe Nshimirimana yarashweho igisasu rya ‘roquette’, mu gitondo cyo kuri […]Irambuye
Muka Se wa Ousama Bin Laden witwa Rajaa Hashim, umukobwa we Sana bin Laden, n’umugabo w’uyu mukobwa witwa Zuhair Hashim ejo baguye mu mpanuka y’indege yabereye London mu Bwongereza. Bari kumwe kandi n’umupilote w’iyi ndege ukomoka muri Jordania tutaramenya amazina ye. Iyi ndege yari iya sosiyete y’indege yitwa Salem Aviation icungwa n’umuryango wa Ousama Bin […]Irambuye
Perezida Yoweri Museveni kuri uyu wa gatanu ku biro by’Ishyaka rye rya NRM yahavugiye ijambo nyuma yo gufata impapuro zimwemerera kuzahagarira iryo shyaka mu matora y’Umukuru w’Iguhugu azaba mu 2016. Yabwiraga abamushyigikiye benshi bari baje kumwakira inyuma y’Ibiro by’iryo shyaka riri ku butegetsi kuva mu 1986. Museveni yari yagiye gufata impapuro azuzuza zimwemerera kuzahagararira ishyaka […]Irambuye
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’igisirikare cya Chad kuri uyu wa Gatagnu rigaragaza ko mu byumweru bibiri bishize abarwanyi ba Boko Haram barenga 100 basize ubuzima mu gikorwa cyari kigamije kubarwanya. Umuvugizi w’igisirikare cya Chad; Col. Azem Bermendoa Agouna yagize ati “Intagondwa 117 zarishwe, abasirikare babiri ba Chad nabo barapfa naho abandi babiri barakomereka.” Azem yatangaje ko […]Irambuye
Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe muri Uganda, ubu akaba afite icyizere cyo kuzatsinda Perezida Museveni akamusimbura ku butegetsi, Amama Mbabazi yatangaje ko noneho aziyamamaza nk’umukandida wigenga mu matora ateganyijwe muri Uganda. Mbabazi, kuri uyu wa gatanu mu rugo iwe Kololo, niho yatangarije iby’uyu mugambi we mushya. Yagize ati “Mu byumweru bitandatu bishize, ibyo mperuka gutangaza byari […]Irambuye
Kuri uyu wa 30 Nyakanga, Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi yatoye Pascal Nyabenda, perezida w’Ishyaka CNDD-FDD kuba na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi, inatora ku mwanya wa Visi Perezida Agathon Rwasa watowe n’amajwi 108/112 nk’uko bitangazwa n’umunyamakuru Esdras Ndikumana uri i Bujumbura. Agathon Rwasa wo mu ishyaka ritavuga rumwe na Leta FNL aherutse kuba […]Irambuye
Maj Gen Iliya Abbah yagizwe umuyobozi w’umutwe w’ingabo ushinzwe kurwanya Boko Haram akaba yasimbuye kuri uwo mwanya Brig-Gen. T. Y. Buratai uherutse kugirwa umugaba mukuru w’ingabo za Nigeria na Perezida mushya Mohammad Buhari. Gen Iliya Abbah yari asanzwe ayobora ibikorwa bya gisirikare mu gace ka Delta du Niger. Uyu musirikare washyizweho asimbuye Buratai wari wagerageje, guhera mu kwezi […]Irambuye
Ibicuruzwa biva i Burayi cyangwa muri America byashyizwe ku rutonde rw’ibitemewe kwinjira (embargo) mu gihugu cy’U Burusiya kubera intambara yo muri Ukraine, hagiyeho itegeko ryo kubitwika aho kubisubiza mu bihugu byavuyemo. Iri tegeko ryatangajwe ku wa gatatu tariki 29 Nyakanga, n’Ibiro by’Umukuru w’igihugu Kremlin. Kuva mu gihe cy’umwaka ushize, U Burusiya bwashyizeho ibihano kuri bimwe […]Irambuye