Kuri uyu wa gatanu, Pierre Claver Ndayicariye umuyobozi wa Komisiyo y’amatora i Burundi niwe watangaje imibare y’ibanze y’ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu i Burundi. Ushyize hamwe amajwi yavuze mu Ntara 18 z’u Burundi, Perezida Nkurunziza niwe wongeye gutorerwa kuyobora u Burundi agize amajwi 69% akurikirwa na Agathon Rwasa wagize amajwi 18%, naho ubwitabire mu gihugu […]Irambuye
Mu itangazo ryashyizwe ku rubuga rw’Umuryango w’Abibumbye kuri uyu wa 23 Nyakanga, Umunyamabanga mukuru w’uyu muryango; Ban Ki-Moon yatangaje ko amatora y’umukuru w’igihugu yabaye kuri uyu wa 21 Nyakanga i Burundi yakozwe mu mutuzo n’amahoro. Ban Ki-moon yasabye amashyaka atavuga rumwe na Leta i Burundi guhosha imidugararo ikomeje kubera muri iki gihugu abahamagarira gukomeza kugirana […]Irambuye
Ibiro bya Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika byatangaje ko byamaze gukora gahunda yo gufunga gereza ya Guantanamo Bay iharereye muri Cuba. Perezida Barack Obama yavuze ko azafunga iyo gereza akigera ku buyobozi ariko kubishyira mu bikorwa birananirana. Kuri uyu wa gatatu White House yatangaje ko igisigaye ari ukwemenzwa n’Inteko y’Amerika naho indi myiteguro ngo […]Irambuye
Mu gihugu cya Kenya mu gihe bari kwitegura urugendo rwa Perezida Obama ruzaba kuri uyu wa gatanu, mbere y’uko indege ye ihagera ikirere kizabanza gufungwa iminota 50, no ku cyumweru kizafungwe indi 40 aho kuba iminsi itatu nk’uko byari byatangajwe mbere. Ubuyobozi bushinzwe ibibuga by’indege muri Kenya bwatangaje ko kuwa gatanu ikirere cya Kenya kizafungwa igihe […]Irambuye
Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari mu ruzinduko arimo muri Leta zunze ubumwe za Amerika yatangaje ko Leta ye ishobora gutegura ibiganiro n’umutwe wa Boko Haram. Uyu mutwe umaze guca ibintu mu bikorwa by’iterabwoba byahitanye ibihumbi by’abantu kuva mu 2009. Perezida Buhari yabwiye CNN ati “Boko Haram nitwizeza ko izarekura abakobwa ba Chibok yafashe dushobora kuganira […]Irambuye
Obama agarutse gusura Africa, Kenya niyo itahiwe, imibanire ya USA na Africa wakwibwira ko ikataje nyamara ngo ubushake bwa Amerika mu gufatanya na Africa mu bucuruzi no guhahirana buri hasi ugereranyije n’ubushake bukomeye iki gihangange gifite mu gufatanya na Africa mu bya gisirikare. Gutuza ingabo zabo muri Africa Muri Africa niho honyine USA zidafite ingabo […]Irambuye
Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta yabwiye abanyamakuru ko mu bigenza Perezida wa America Barack Obama muri Kenya, ibyo kuvuga ku burenganzira bw’abashaka kubana bahuje ibitsina ‘UBUTINGANYI’ bitarimo. Uhuru Kenyatta yavuze ko mu byo azaganira na Perezida Obama nta burenganzira bw’abatinganyi burimo. Barack Obama azagera mu gihugu cya Kenya ku wa gatanu w’iki cyumweru mu nama […]Irambuye
Bitewe n’uko uyu wahoze ari Perezida wa Tchad yategetse abamwunganira kutitaba urukiko, abacamanza bafashe icyemezo cyo gushyiraho avocaka wihariye mu rukiko wa Hissène Habré. Nyuma yo kubimenyesha abajyanama bashya be, urubanza rwimuwe mu gihe cy’iminsi 45. Imbere y’Urukiko Hissène Habré yigize injiji (Stratégie d’ignorance) Hari ku munsi wa kabiri w’iburanisha muri uru rubanza rwatangiye […]Irambuye
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 21 Nyakanga ibiro by’itora ahatandukanye mu gihugu byafunguye. Abitabiriye amatora bari bacye bigaragara, nubwo bikekwa ko bashobora kwiyongera uko amasaha akura. Perezida Nkurunziza nta gushidikanya ko ari we uza kwegukana intsinzi, nubwo aya matora ari kuba mu mwuka mubi w’umutekano mucye. Nkurunziza ari kumwe n’umugore we batoreye mu Ntara […]Irambuye
Mu mpera z’iki cyumweru mu gace ka Douentza, muri Mondoro mu gihugu cya Mali, abaturage b’aborozi bari kuri za Moto bagabye igitero mu baturage b’abahinzi barabarasa bicamo batandatu. Mu byumweru bike byahise abahinzi bitwa Dogo nabo barashe aborozi bo mu bwoko bwa Peul, ubu rero aba Peul bakaba aribo baje kwihorera. Muri uku kwihorera, aborozi […]Irambuye