Digiqole ad

Uganda: Museveni yafashe impapuro zimwemerera kuziyamamariza manda ya 5

 Uganda: Museveni yafashe impapuro zimwemerera kuziyamamariza manda ya 5

Museveni amaze gufata impapuro

Perezida Yoweri Museveni kuri uyu wa gatanu ku biro by’Ishyaka rye rya NRM yahavugiye ijambo nyuma yo gufata impapuro zimwemerera kuzahagarira iryo shyaka mu matora y’Umukuru w’Iguhugu azaba mu 2016.

Museveni aherutse guhimba indirmbo ya kabiri ijyanye n'ibihe arimo (Yengoma) byo gushaka amajwi, yari amaze gufata impapuro aramukanya n'umuyobozi wa NRM
Museveni aherutse guhimba indirmbo ya kabiri ijyanye n’ibihe arimo (Yengoma) byo gushaka amajwi, yari amaze gufata impapuro aramukanya n’umuyobozi wa NRM

Yabwiraga abamushyigikiye benshi bari baje kumwakira inyuma y’Ibiro by’iryo shyaka riri ku butegetsi kuva mu 1986.

Museveni yari yagiye gufata impapuro azuzuza zimwemerera kuzahagararira ishyaka rye mu matora ataha.

Yabwiye abari baje kumutegereza ko Leta ye yamaze gushyira ku murongo igisirikare n’izindi nzego za Leta, bityo ngo ubu igisigaye ni uguhangana n’imungu ya Ruswa mu nzego zose z’ubuyobozi.

Museveni ni we wa mbere wafashe inyandiko zimwemerera kuzahagararira ishyaka rya nrm mu matora kugeza ubu.

Amama Mbabazi, wigeze kuba Minisitiri w’Intebe ku butegetsi bwe, byitezwe ko azaba umukeba ukomeye wa Museveni mu matora yo muri 2016, yamaze gukuramo ake karenge mu ishyaka rya NRM, akaba yatangaje ko aziyamamaza nk’umukandida wigenga.

Ubwo Perezida Yoweri Museveni yazaba atorewe kuyobora igihugu cya Uganda, byazaba ari manda ya gatanu kuva yajya ku butegetsi.

Perezida Museveni akimara gufata impapuro zimwemerera kuziyamamaza muri NRM yagejeje  ijambo ku baje kumushyigikira
Perezida Museveni akimara gufata impapuro zimwemerera kuziyamamaza muri NRM yagejeje ijambo ku baje kumushyigikira

Indirmbo ya Musevenihttps://www.youtube.com/watch?v=cLtzkqmFyDw

BBC

UM– USEKE.RW

11 Comments

  • Abanya Uganda nabo bagerageze kwikiza M7 hakiri kare nahubundi bazisanga barashigajwe inyuma namateka.

  • Mugaba@ Niba mushaka ubutegetsi muzasubire ishyamba uretse twabaritanze mo. muhamwe M7 azavaho abishaka.

    • @Papy nonese wemeje ko ubutegetsi busimburanwa binyuze mwishyamba gusa? Inyeshyamba nubwoko bwihariye koko.None se zaje zitatubwirako zizanye demokarasi maze tukava mubutegetsi bw’igitugu? Imana izabaziza ibinyoma byanyu.

  • Sadam,Kadafi,Habyara,Mobutu nabo niko bavugaga.Harya munyibutse ubu bategeka ibihe bihugu?Mugaba rero Papy araguhora ubusa nta gahora gahanze.Gusimburana ku butegetsi niyo ntwaro iruta izindi zose mu miyoborere myiza.Ibindi baba bagushuka.Ibihe byiza mwese.

  • Ese kuki Obama yilirwa yamagana Perezida Nkurunziza w’i Burundi, aho kwamagana uliya Museveni ushaka jkwongera kwiyamamaliza, ubuperezida bwa Uganda kandi ahamaze imyaka igeze kuli 30? Aho si Nickel bagheruse kuvumbura i Burundi ili kuvugisha Obama?

  • Sha nta ugda izosigara inyuma uribeshe caane,knd museve avuye ho ndabona ugda izomera nk libya

  • Afriacan leadership!!!

  • Papy, ngo M7 azavaho abishaka?Haba harundi mu perezida wo muri Afurika wafashe ubutegetsi akoresheje imbunda akayobora imyaka hafi 30 akavaho abyishakiye?Ntawe!Bose bavuyeho batabishakaga ingero ni nyinshi!Ese ubundi bakwibereye Abami ko mbona aribyo byababera!Mugabe1umwami wa Zimbabwe;Kaguta 1 Umwami wa Uganda;N”Guesso1 umwami wa Congo Brazza……!Maroke na Suwazilandi nibyo bihugu byonyine biyoborwa n’Abami muri Afurika n’abandi nibayoboke iyo nzira kuko n’ubundi baba bariyemeje kuyobora kugera bapfuye!

  • Iyo nitegereje nsanga africa yatuza iyobowe ni ngoma cyami amashiraniro yubu president akavaho.

    Kw’isi ibihugu byose biyobowe nu bwami bitekanye birakize.

  • nimureke umusaza ayobore arashoboye

  • AFRIKA YARABONYE UBWINGENGE ITABUKWIYE
    KUKO NYUMA YABAKORONI,,,, MBONA NTANICYO BARI BATWAYE
    UBU TWIGARIJWE NABANYA GITUGU
    BICISHA ABANYAGIHUGU MUNYUNGU ZABABO
    REBA NKA MUGABE,,,, ESE HARYA MURI zIMBABWE NTA MYAKA YIZABUKURU IHABA ,,, DORE nKURUNZIZA, m– USEVENI,,, KAGAME,,,, AHAAAAAAAAAAAAAAA NAKAMARAMAZA MBA NAMBUYE MWISHYANJE

Comments are closed.

en_USEnglish