Digiqole ad

Ubwongereza: Batatu muri benewabo wa Ousama baguye mu mpanuka y’indege

 Ubwongereza: Batatu muri benewabo wa Ousama baguye mu mpanuka y’indege

Iyi mpanuka yabereye ahasanzwe haba parking nini y’amamodoka

Muka Se wa Ousama Bin Laden witwa Rajaa Hashim, umukobwa we Sana bin Laden, n’umugabo w’uyu mukobwa witwa  Zuhair Hashim ejo baguye mu mpanuka y’indege yabereye London mu Bwongereza. Bari kumwe kandi n’umupilote w’iyi ndege ukomoka muri Jordania tutaramenya amazina ye.

Iyi mpanuka yabereye ahasanzwe haba parking nini y'amamodoka
Iyi mpanuka yabereye ahasanzwe haba parking nini y’imodoka

Iyi ndege yari iya sosiyete  y’indege yitwa Salem Aviation icungwa n’umuryango wa Ousama Bin Laden.

Iyi ndege yakorewe muri Brazil yakoreye iyi mpanuka muri parking y’imodoka ubwo yageragezaga kugwa ku kibuga cy’indege cya Blackbushe.

Bizwi ko Se wa Ousama Bin Laden ariwe Mohammed bin Awad bin Laden yari afite abagore 12 n’abana 54 bazwi.

Mohammed bin Laden  akomoka muri Yemen ariko muri 1930 yimukiye muri Arabie Saoudte gukora business z’ubwubatsi aho yafashije cyane umuryango wa cyami kubaka inzu zigezweho nawo uramuhemba ahinduka umwe mu baherwe bari batunze za miliyari z’amadolari y’Amerika ku Isi.

Uyu mugabo yaje gushakana na Hamida Alia Ghanoum muri 1950 maze muri 1957 babyarana Osama Bin Laden wari umwana wabo w’ikinege.

NBC News  ivuga ko iriya ndege yakoze impanuka ivuye Milan mu Butaliyani aho bihwihwiswa ko umuryango wa Bin Laden wifuza cyane gukorera. Munsi yashize umutwe w’iterabwoba wa Islamic State watangaje ko wamaze kwinjira i Rome mu Butaliyani bityo umuntu akaba yakwibaza impamvu umuryango Bin Laden ushishikajwe n’Ubutaliyani.

Ambasade ya Arabie Saoudite mu Bwongereza yoherereje umuryango wa Bin Laden ubutumwa bwo kubafata mu mugongo kubera akaga bahuye nako.

Igihugu cya Arabie Saoudite ubu ni inshuti na USA ndetse bari gufatanya gufatanya gusenya umutwe w’Aba houti bo barwanya ingabo za Yemen.

Arabie Saoudite, aho umuryango wa Ousama wabaga mbere y’ibitero byo ku italiki ya 11, Nzeri, 2001 biba, izwiho kuba yarakoranye ubucuruzi bukomeye bwa Petelori na USA mbere ya biriya bitero ndetse na n’ubu.

Mukase wa Ousama
Mukase wa Ousama
Iyu mugabo uri i buryo niwe Se wa Ousama Bin Laden akaba yari umuherwe ukomeye cyane
Iyu mugabo uri i buryo niwe Se wa Ousama Bin Laden akaba yari umuherwe ukomeye cyane
Indege bwite yari itwaye ba nyakwigendera
Indege bwite yari itwaye ba nyakwigendera
Abagize umuryango wa Ousama
Abagize umuryango wa Ousama

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Bafite akamiya gatubutse barebe uko bacisha bucye bagahekenye badahigwa bukware nibyo biri booooo

Comments are closed.

en_USEnglish