Digiqole ad

Burundi: Nkurunziza yasabye abakundaga Gen Nshimirimana kutihorera

 Burundi: Nkurunziza yasabye abakundaga Gen Nshimirimana kutihorera

Nkurunziza yasabye abaturage kubana mu mahoro nyuma y’urupfu rwa Gen Nshimirimana

Mu ijambo Perezida Pierre Nkurunziza yagejeje ku Barundi kuri iki cyumweru nyuma  y’urupfu rutunguranye rwa Gen Adolphe Nshimirimana wafatwaga nk’inkoramutima ye ndetse akundwa na bamwe mu baturage, Nkurunziza yasabye abaturage gutuza bakabana mu mahoro, abakundaga nyakwigendera Gen Nshimirimana bakirinda kwihorera.

Nkurunziza yasabye abaturage kubana mu mahoro nyuma y'urupfu rwa Gen Nshimirimana
Nkurunziza yasabye abaturage kubana mu mahoro nyuma y’urupfu rwa Gen Nshimirimana

Kuri Twitter y’Ibiro by’Umukuru w’igihugu cy’u Burundi batangaje ko kuva hagatangira impagarara za Politiki muri Mata uyu mwaka mu Kamenge nta bikorwa by’ubugizi bwa nabi byahagaragaye cyane bityo ko ibyabaye ejo bitaba intandaro y’amakimbirane no kwihorera.

Abatavuga rumwe na Leta batangaje ko amaraso ya Gen Adolphe yagombye kubera Abarundi umusingi wo kubaka amahoro arambye.

Gen Nshimirimana yapfuye kuri iki cyumweru arashwe igisasu cya roquette n’abantu bataramenyekana ubwo yari anyuze mu Kamenge. Urupfu rwe rwatunguye benshi ariko rubabaza cyane abo mu ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD rya Pierre Nkurunziza.

Uyu musirikare mukuru yari afite ijambo rikomeye mu miyoborere y’u Burundi haba muri Politiki ndetse no mu gisirikare.

Abakurikiranira hafi ibyabereye n’ibiri kubera mu Burundi bavuga ko ibyaho biteye inkeke bakurikije ibyabaye kuri iki cyumweru.

Bameza ko kuba umusirikare mukuru nka Gen Nshimirimana Adolphe yicwa n’abantu bambaye imyenda ya gisirikare kandi bamuteze igico, byerekana ko umutekano w’umuntu uwo ariwe wese muri kiriya gihugu ujegajega.

Umunyamabanga nshingwabikorwa mu Muryango w’Africa yunze ubumwe, Nkosazana Dlamini-Zuma yamaganye urupfu rwa Gen Adolphe Nshimirimana. Si Umuryango w’Africa yunze ubumwe gusa wamaganye iyicwa ry’uriya musirikare, ahubwo na USA yararyamaganye.

Nkurunziza yasabye ko mu minsi 7 aba yabonye raporo y’iperereza ku bishe Gen Adolphe

Pierre Nkurunziza yategetse ko hakorwa byihutirwa iperereza ku bwicanyi bwakorewe inkoramutima ye nk’uko Umuvugizi wa Perezida Gervais Abehayo yabitangarije BBC, mu kiganiro cy’Icyongereza ‘Newsday programme.’

Gen Adolphe Nshimirimana wabaye Umugaba Mukuru w’ingabo yishwe mu gitondo cyo ku cyumweru mu mujyi wa Bujumbura.

Abehayo yagize ati “Ni igihe gikomeye kuri twebwe.” Yongeraho ko Perezida yasabye abakora iperereza gutanga raporo bitarenze iminsi irindwi.

Umuvugizi wa Perezida Nkurunziza yabeshyuje amakuru avuga ko Leta yaba irimo ibura bamwe mu nkingi za mwamba mu gisirikare cy’U Burundi.

Yagize ati “Uyu ni umwe mu bantu igihugu kibuze, ariko ingabo zirakomeye kandi zunze ubumwe… ibi ntibivuze ko igisikare cyose cyamaze gucika intege.”

UM– USEKE.RW

15 Comments

  • Mumenye abo aribo ni Bbandi Bishe Ndadaye Ntaryamira na Habyarimana

  • Nawe niba kwica nizere ko nyamitwe azasaba ko abakunzi bawe batihorera. Iyo fdlr mwazanye ngo zibarinde ntacyo zimaze uretse kumena amaraso gusa.

  • NONEHO BAZI UWAMWISHE,KUKO UMUNTU YIHORERA KO YAMENYE!
    NIBAREKE GUSHYUSHYA IMITWE BAKORE IPEREREZA RITABOGAMYE
    HAMENYEKANE UWAKOZE ICYAHA AHANWE.

  • Abarundi ibibazo nibyanyu mugomba kubikemura mureke kubitugerekaho

  • Ibibintu biteye ubwoba rwose! Nawewe Umuyobozi w’igihugu aravuga ngo asabye abanyagihugu kutihorera, kuri bande kandi nawe ataramenya abamwishe? Atangiye guhinduramo iturufu y’amaoko kuko abona yahagurukiwe nabose abarundi, bityo akaba abona bazamutsinda, niyo mpamvu Atangiye guca amarenga muby’ubwoko. Niyo nziza yanyuma mbi yonyine asigaranye yo guteranya amoko

    • Wimubeshyera! ahubwo abakoze biriya basebye, bari bazi ko ubwicanyi bw’amoko butangira none bahebye. Abarundi barasobanutse.

  • MANA tabara abarundi’

  • burundi pole. gusa baze? ukurikira ninde?

  • Mugabo nawe menya ngo yaratanguye kujya kuruhande rwa ba
    rebel….ntanuwamenya uwamuhitanye uwariwe.

  • Zonsizazo hoya wikeka ahubwo n ukuri. Uriya mugabo yahitanywe n abo mw ishya rye bwite. Usibye ko n amakuru azwi ariko n ibimenyetso biragaragararira n umwana w igitambabuga yabyibonera uko film yagenze.

    Nawe se imodoka yamurashe ni iya gisirikare, yaba atari leta iyo modoka ikamara umusi itarafatwa koko? Bamurashe ngo roquette ariko ntibarekeraho bashyiraho n amasasu. Nyamitwe yihutiye kubitangaza kandi bamwe bari bakivuga ko agihumeka ariko we kera yari yamaze kuvuga ko yapfuye.

    Ubundi se Nyamitwe uwo n umuvugizi w ingabo yabivugaga nka nde? Nonese ibyabaye ku munyamakuru wa RFI wagerageje gufotora scene ntabwo mwabyumvise nako mwabyiboneye kandi byakozwe na service za intelligence zimumarana n amasaha 2 zimukorera torture ejo bavugaga ko yahavuye ajya mu bitaro naho icyari cameras n ibikoresho bye byo ngirango babihambye nk uko bahitanye nyirubwite.

    Mujye mureba kure guys ibintu biri clear kandi nicyo yazize kirazwi ibindi n amakinamico gusa

  • Erega burya ngo iyo ukora ikibi nawe ugisanga imbere,narebe ababikira ba bakecuru yaciye imitwe, yumvaga ko icyo cyaha azapha kugikira, ubwo nawe byamugezeho cyakora ntawashimiswa n’uko hari umuntu witabye Imana mu buryo budasobanuste gutyo, ariko n’abandi babonereho barye bari menge kuko ntiwamenya nabo ikizabahitana.
    Barundi n’abayobozi b’uBurundi muri rusange bihangane nta kundi byagenda.

  • Ni mureke Nkurunziza abereke aho abera akaga sha!arabakindura nyine ibyo se abyitayeho????wapi.ibi byose ni imitwe nk’iyo yakoze kuri coup d’etat sha!ubutegetsi arabubonye uwo bakoranye ikinamico(ninde) ,ahisemo kumwikiza hakiri kare ataragira icyo nawe amubaza!!!!ni akazi kanyu sha isi izatumira twese ariko ibyiza ni uko hari abo ijuru ritegereje.mureke ibya Halleluye FC ntabyo muzi.

  • @Mugabo,kwizina ryawe uzongereho gore….kuko nta mugabo ugira amatiku nkayo no kuvuga utabanje gutekereza.@

  • John Kabayiza ubwo yaremeje ko abamwishe ari FDLR kuko arizo zishe Ntaryamira na Habyarimana. Nibutse ko Raporo z’abahanga bageze aho indege yahanuwe yaguye yatanze ibihamya ko yarashwe n’intagondwa za Habyarimana ziyirashiye mukigo cyazo gikomeye cya Kanombe kuko zitashakaga amasezerano ya Arusha no gusangira ubutegetsi. Ubu ngo FDLR yinjiye mu Burundi muri aka kavuyo. Ubwo mubyazizanye ntiziyongereyeho indi sakirirego zananiwe kwicuza, yo kumena amaraso? Nubundi ngo uhishira umwanzi akakumara ku rubyaro. Bavukanyi, Mwakwirukanye izo FDLR amayira akigendwa? Icyazo mutazi ni iki?

  • Kabeho we ninde wakubwiye se ko ndi umugabo? Ubundi se uracyari muri bamwe batekereza ko abagore aribo bagira ibitekerezo biri musi y ibyabagabo, uti bagira amatiku?warasigaye abagore bavuga ibigomba kuvugwa kimwe n abagabo.kwinyuramo.com

    Ibyo mvuga ndabizi wowe uzi ukuri ko utakuvuga. Ntugapfe gupinga ibintu utagaragaza impamvu zifatika.

    Ibibera i burundi turabikurikira ariko wowe ndabona ari just gusenya ibyo abandi bavuga.

    Go ahead provide your take.

Comments are closed.

en_USEnglish