Digiqole ad

Nigeria: Uwabaye Umujyanama wa Goodluck mu by’umutekano yafunzwe

 Nigeria: Uwabaye Umujyanama wa Goodluck mu by’umutekano yafunzwe

Sambo Dasuki wabaye Umujyanama mu by’Umutekano ku bwa Perezida Goodluck Johnathan ahakana ibyo aregwa

Perezida wa Nigeria Muhammad Buhari yategetse ko uwahoze ari umujyanama mukuru mu bya gisirikare kuri Leta ya GoodLuck Jonathan afatwa agafungwa kubera ko ngo yanyereje miliyari ebyiri z’Amadolari zari zigenewe kugurwa intwaro zo kurwanya Boko Haram.

Sambo Dasuki wabaye Umujyanama mu by'Umutekano ku bwa Perezida Goodluck Johnathan ahakana ibyo aregwa
Sambo Dasuki wabaye Umujyanama mu by’Umutekano ku bwa Perezida Goodluck Johnathan ahakana ibyo aregwa

Sambo Dasuki w’imyaka 60 arashinjwa guhimba amasezerano yaguriweho kajugujugu 12 za gisirikare, indege enye z’intambara za kabuhariwe, imbunda zitandukanye n’amasasu yazo.

Ibi bikoresho byose ngo ntibyigeze bigera mu gihugu. Byagaragaye ko uyu mugabo yarekuye miliyoni zisaga 140 z’amadolari yohereje ku ma kompanyi afite konti muri Amerika no mu Bwongereza anyuze kuri Banki y’igihugu nta mpamvu z’icyo ayo mafaranga agiye gukora.

Hari n’izindi miliyoni z’amadolari yanyereje ngo akoresheje igitinyiro yahabwaga n’umwanya yarimo. Ingabo za Nigeria zakomeje kujya zinuba ko nta ntwaro zahabwaga zigaragara zo guhangana na Boko Haram.

Umuvugizi wa Leta ya Nigeria yavuze ko iyo ubwo bujura budakorwa, ibyo bikoresho bikagurwa, ubuzima bw’abantu bishwe n’abarwanyi ba Kisilamu ba Boko Haram bwari kurindwa.

Sambo Dasuki wabaye umujyanama mukuru mu by’umutekano ku bwa Perezida Goodluck Johntan uherutse gutsindwa amatora, yahakanye ibyo birego.

Avuga ko aterwa ishema n’ukuntu ingabo za Leta zashoboye gukura mu birindiro abarwanyi ba Boko Haram mu bice by’Amajyaruguru y’Uburasirazuba mbere gato y’uko asoza imirimo yakoraga manda ya Jonathan irangiye.

Uyu mugabo yari afungishije ijisho no mu gihe Perezida Buhari yatangaga itegeko ryo kumuta muri yombi. Iri tabwa muri yombi rya Sambo Dasuki rije nyuma y’uko mu ijoro ryakeye abarwanyi ba Boko Haram bongeye kugaba igitero cy’ubwiyahuzi mu isoko ryo mu mujyi wa Yola, bakica abantu 32 abandi basaga 80 bagakomereka.

Kugeza ubu uyu mugabo afatwa nk’umwe mu bagize uruhare mu kuba Boko Haram yarabashije guhangana n’ingabo za Nigeria, rimwe na rimwe ikabasha kuzinesha ikazicamo benshi ndetse n’abasivili mu duce dutandukanye cyane mu mujyi wa Maiduguri n’ahandi.

BBC

Callixte Nduwayo
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • bamukatire urwo gupfa haubwo kuko nawe nu mwanzi wa nigeria nka boko harram

  • Hahahaha, Izina niwe muntu; n’ubwo atari izina ry’Ikinyarwanda, kwitwa Sambo byatumye aba Igisambo arya ibya Rubanda!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish