CAR: Ingabo za DRC zigize MUNISCA zirashinjwa gufata abagore ku ngufu
Abasirikare ba Congo Kinhsasa bashobora kwirukanwa muri Centrafrica aho bagiye mu butumwa bwo kugarura amahoro, barashinjwa gufata abagore ku ngufu n’imyitwarire mibi.
Ubu nibura abasirikare 400 bakomoka muri Congo Kinshasa bagize ingabo za Minusca, zavuye mu bihugu binyuranye bya Africa harimo n’u Rwanda.
Abenshi muri aba basirikare bashinjwa gufata ku ngufu no guhohotera abagore. Mu rwego rwo kugira igikorwa ku birego byisubiramo bishinjwa ingabo za UN ziri mu butumwa bw’amahoro, UN yahisemo gutegeka ko ingabo za Congo Kinshasa zimaze igihe muri Centrafrica zitazongera gusimbuzwa izindi.
Umwe mu bakozi ba UN yabwiye RFI ati “Bakoze (ingabo za Congo Kinshasa ziri muri CAR) akazi ntangarugero mu kubungabunga umutekano”, ariko yongeraho ko “bafite ikibazo cy’imyitwarire, idahwitse.”
Muri Kanama, abasirikare batatu ba Congo Kinshasa bakambitse ahitwa Bambari, bashinjwe ibyaha byo guhohotera abagore.
Icyo gihe igihugu bakomokamo nicyo gikora iperereza kuri ibyo byaha ndetse abo bashinjwa bagahanwa.
Muri Kanama Congo Kinshasa yohereje abacamanza ba gisirikare. Lambert Mendé, Umuvugizi wa Leta ya Kinshasa avuga abakobwa babiri bashinjaga banyomoje amakuru yari yatangajwe. Umukobwa wa gatatu ngo yanze guhura n’abo bacamanza.
Mu kwezi k’Ugushyingo, ingabo za Congo zongeye kuregwa gufata ku ngufu abagore mu gace ka Bambari.
UN ntikizeye ubushake bwa Leta ya Congo bwo kurangiza icyo kibazo, igashinja Leta kukigendamo biguru ntege bityo icyizere kikayoyoka.
Ban Ki-moon Umunyamabanga Mukuru wa UN, yahamagaye Perezida Joseph Kabila amumenyasha ko ibyiza ari uko ingabo z’igihugu cye zimaze imyaka ibiri muri Centrafrica zitazongera gusimburana.
Ikindi mu ngabo ziri muri Munisca zikomoka muri Congo Kinshasa ngo bamwe bashinja gukora amabi iwabo, nk’uko bitangazwa n’umwe mu bakozi ba UN.
Akanama gashinzwe ibyo kohereza ingabo mu butumwa bw’amahoro muri UN, ngo kajyanye icyo kibazo mu Nama y’Umutekano ya UN, igisigaye ni ukumenyesha icyemezo ubuyobozi bwa Congo Kinshasa.
Lambert Mende yavuze ko ibirego bishinjwa ingabo za Congo Kinshasa ari ibinyoma, ko ari amakuru apfuye, ndetse ngo ku bushake, habayeho kwitiranya Congo Brazaville n’igihugu cye.
Yavuze ko nta mwanzuro uwo ariwo wose uvuye muri UN baramenyeshwa ku bijyanye n’icyo kibazo.
UM– USEKE.RW
1 Comment
ariko nimwibaze namwe!!?! jyewe abo basirikare sinabagaya, ndetse nigihugu cyabo sinakigaya, ahubwo ndagaya uwazemereye kujya kurinda amahoro n’iwabo barayabuze.
wamugani ubanza ONU ari icyuka.ubu se nukuvuga ko UN itazi amabi ingabo za congo zikorera abaturage biwabo? ese bajya kubemerera kujya muri centre afrique babonaga ko ibyo bakoraga iwabo bazagerayo bakabireka? natwe muri Africa dufite ikibazo gikomeye cyane cyane abakuru bibihugu ngo baba banga kwiteranya na bagenzi babo, ese nkiyo bagiye munama bakemeza ko bariya basambo bajya kurinda amahoro babikora babanje gutekereza, cyangwa nuko abanyafrica batagira ubavugira???!!!!
subwambere aba basirikare bavugwaho ibi bintu, ndetse nabasirikare babafaransa aho bagiye hose bavugwaho iki kibazo. ese kuki badafatirwa ibyemezo nuko ari muri Africa?? none abo banye congo ngo bo bagiye kwirukanwa.nakamaramaza
Comments are closed.