Digiqole ad

EAC ngo nta bubasha ifite bwo gutabara mu Burundi – Abanyamategeko

 EAC ngo nta bubasha ifite bwo gutabara mu Burundi – Abanyamategeko

Umuvugizi w’Ishyirahamwe ry’abanyamategeko bo mu Muryango w’ibihugu bya Africa y’Iburasirazuba Tito Byenkya yavuze ko amasezerano ashyiraho uyu muryango atashyizeho ububasha bwawo bwo gutabara ahari ibibazo nk’ibiri i Burundi mu bihugu bigize umuryango. Uyu munyamategeko avuga ko nyamara bo bari baragaragaje ko ingingo zemerera Umuryango wa EAC gutabara muri kimwe mu bihugu biwugize zikenewe.

flags

Byenkya yavuze ubwo bashyiraho amasezerano yashyizeho uriya muryango, batigeze batekereza ko mu bihugu binyamuryango hashobora kubaho ikibazo nk’ikiri mu Burundi.

Gusa ngo icyo gihe ubwo ariya masezerano yashyirwagaho, ngo abanyamategeko ngo bari basabye ko hashyirwamo ibika byerekana uko ibihigu bizagaragaramo guhungabanya uburenganzira bwa muntu umuryango ushobora kugira icyo ukora, ariko ngo ibyo bavugaga ntibyahawe agaciro.

Byenkya avuga ko  ikibihamya ari uko mu nama ngarukamwaka ibahuza yabaye muri 2011, Ishyirahamwe ryabo ryagejeje inyandiko mpuruza ku rukiko ry’uriya muryango yerekana ko mu Burundi hatangiye kugaragara guhungabanya uburenganzira bwa muntu kandi hakwiye kugira igikorwa kare.

Umunyamategeko Tito Byenkya yabwiye ikinyamakuru The Citizen ko kuba ubuyobozi bukuru bwa EAC ntacyo bwabikozeho, byerekana ko nta bushobozi bafite bwo gutabara kimwe mu bihugu biyigize cyahura n’ikibazo cyo guhunganya uburenganzira bwa muntu.

Yagize ati: “Kuba uyu muryango ugendera cyane cyane ku matwara ya Politiki, byerekana ko nta mu mwanzuro washyirwaho umukono n’ibihugu byose mu gihe bigaragara ko washyira mu majwi kimwe muri ibyo bihugu.”

Ibi abanyamategeko bagize urwego rwa EAC babivuze nyuma gato y’uko ubuyobozi bwa EAC byemeje ko bwiteguye kuzohereza mu Burundi abasirikare bagize Umutwe w’ingabo z’’Akarere zihora ziteguye gutabara( The East Africa Standby Force) kubungabunga amahoro.

U Burundi n’u Rwanda byinjiye muri EAC muri 2007.

Mu mpera z’Icyumweru gishize, Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku Isi, kemeje ko hari kwigwa uko mu Burundi hakoherezwa ingabo zo kuhagarura amahoro.

 

Amasasu mu ijoro ryakeye i Bujumbura

Hari hashize iminsi micye havugwa agahenge mu murwa mukuru wa Bujumbura, ariko mu ijoro ryo kuri iki cyumweru hongeye kumvikana urusaku rw’amasasu muri quartier zimwe na zimwe nka Musaga, Kanyosha na Bwiza.

Amakuru ava i Bujumbura aravuga ko abantu bagera kuri batanu muri rusange baba bahasize ubuzima.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • so what about those so called special forces? theatre….

  • Amahanga yari akwiye kwihaniza bikomeye abo bantu bihisha mu bandi bakamena amaraso y’inzirakarengane.

    Mu gihe amahanga (USA, BELGIQUE, FRANCE, ONU) yikoma Leta ya Nkurunziza gusa akareka bariya bayirwanya bakikorera ibyo bashatse byose harimo no kwica abantu, bizagorana kubonera umuti nyawo kiriya kibazo kiri mu Burundi.

    Burya ukoma urusyo, akoma n’ingasire, kandi ngo ushaka gukiza abavandimwe arararama.

    Ese ibihugu by’ibituranyi by’uburundi byo ko ntacyo bivuga. Byaba byanga kwiteranya se n’ibihugu by’ibihangange ubona bifite umukino wa Politiki utoroshye muri kiriya kibazo cy’uburundi?

    Ariko igitangaje muri ibi byose, ni uko ubona nk’igihe iyo muri biriya bihugu by’ibihangange hagize umugizi wa nabi uza agatera ibisasu akica abaturage b’inzirakarengane, Leta yose ihaguruka n’ingufu zose zishoboka ikajya guhigira kubura hasi no hejuru abo bagizi ba nabi, ariko mu Burundi Leta yahagurukira abagizi ba nabi batunze intwaro ku buryo butemewe n’amategeko bakaba bayogoje mu bwicanyi i Bujumbura, ugasanga ibyo bihugu by’ibihangange (USA, FRANCE, BELGIQUE) birasakuza ngo Leta irimo irahohotera ikiremwa muntu. Biteye kwibaza!!!!!

    Ese haba hari abantu baremewe kwicwa bikemerwa, abandi bikaba bitemewe? Abanyabubasha muri iyi si cyane cyane abanyapolitiki bari bakwiye kwisuzuma bakareba niba ibyo bavuga n’ibyo bifuza gukora hari aho biganisha heza cyangwa habi, mbere yo gufata umwanzuro uwariwo wose.

    Abantu bose bari bakwiye kugira agaciro kamwe muri iyi si ya Rurema. Twese twaremwe n’Imana. Ntabwo uruhu rutukura cyangwa rwirabura arirwo ruhesha umuntu agaciro.

Comments are closed.

en_USEnglish